ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp19 No. 2 pp. 10-11
  • Mu gihe urwaye indwara ikomeye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mu gihe urwaye indwara ikomeye
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2019
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ICYAFASHIJE BAMWE KWIHANGANA
  • Iyo umwe mu bagize umuryango arwaye
    Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
  • Yehova Imana yawe aguha agaciro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Kuki ndwaye bigeze aha?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Isengesho ryakugirira akahe kamaro?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2019
wp19 No. 2 pp. 10-11

Mu gihe urwaye indwara ikomeye

“Igihe namenyaga ko ndwaye kanseri y’ibihaha n’urura runini, nahise ntekereza ko ibyange birangiye. Igihe navaga kwa muganga naratekereje nti: ‘Nubwo ibi bintu bintunguye, ngomba kureba uko nahangana na byo.’”—Linda, ufite imyaka 71.

“Ndwaye imitsi ku buryo yatumye ngagara igice cyo mu maso k’ibumoso. Hari igihe nababaraga cyane bigatuma niheba. Inshuro nyinshi numvaga nigunze, ku buryo nashatse kwiyahura.”—Elise ufite imyaka 49.

Umugabo ugendera mu kagare k’abamugaye ari kumwe n’inshuti ze

NIBA warigeze kurwara indwara ikomeye cyangwa ukayirwaza, ushobora kuba wiyumvisha ukuntu bihangayikisha cyane. Bishobora no gutuma uhungabana mu byiyumvo. Ushobora kugira ubwoba kandi ugahangayika bitewe no kujya kwa muganga kenshi, kutivuza mu buryo bukwiriye, kubura amafaranga yo kwivuza cyangwa se guhangana n’ingaruka z’imiti. Tuvugishije ukuri indwara nk’izo zirahangayikisha cyane.

None se ni iki cyadufasha kwihangana? Abantu benshi, bahumurijwe no gusenga Imana hamwe no gusoma imirongo yo muri Bibiliya ihumuriza. Nanone inshuti n’abavandimwe bashobora kudufasha mu bihe nk’ibyo.

ICYAFASHIJE BAMWE KWIHANGANA

Robert ufite imyaka 58 yaravuze ati: “Mu gihe urwaye, uge wiringira Imana, na yo izagufasha kwihanganira iyo ndwara. Jya usenga Yehova umubwire uko wiyumva kandi umusabe umwuka wera. Jya umusaba agufashe kwihangana kugira ngo ukomeze abagize umuryango wawe kandi agufashe kurwara utanduranya.

“Iyo abagize umuryango wawe bakubaye hafi, bigufasha kwihangana. Buri munsi hari umuntu umwe cyangwa babiri banterefona bambaza uko merewe. Nanone inshuti zange zo hirya no hino zirampumuriza. Bituma numva norohewe kandi bimfasha kudaheranwa n’agahinda.”

Mu gihe ugiye gusura umuntu w’inshuti yawe urwaye, uge uzirikana inama Linda yatanze. Yaravuze ati: “Umurwayi ntaba yifuza guhora avuga iby’uburwayi bwe. Ubwo rero, muge muganira ibintu bisanzwe.”

Iyo twisunze Imana, tugasoma Ijambo ryayo kandi tukemera ubufasha duhabwa n’inshuti n’abavandimwe, dushobora gukomeza kwishimira ubuzima nubwo twaba turwaye indwara ikomeye.

Imirongo y’Ibyanditswe yagufasha

Jya wishingikiriza ku Mana.

“Nabajije Yehova na we aransubiza, ankiza ibyanteraga ubwoba byose. Iyo mbabare yaratabaje maze Yehova arumva.”—Zaburi 34:4, 6.

Linda twigeze kuvuga yaravuze ati: “Sinjya nsenga nsaba Imana ko inkiza, ahubwo nyisaba ko impa imbaraga zo kwihanganira indwara yange.”

Jya usoma Ijambo ry’Imana.

“Nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’”—Yesaya 33:24.

Jya utekereza ku Ijambo ry’Imana kuko bizatuma ugira ibyiringiro, bityo ukomeze kwihangana.

Jya witabaza inshuti n’abagize umuryango.

“Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”—Imigani 17:17.

Elise twigeze kuvuga yatanze inama igira iti: “Ntukitarure abandi. Jya wemera ko inshuti zawe zigufasha. Hari igihe uzajya wumva uri wenyine ndetse utekereze ko Imana itakumva, ariko ntukigunge.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze