ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w19 Gashyantare p. 31
  • Ese wari ubizi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese wari ubizi?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Ibisa na byo
  • Uko amasinagogi Yesu n’abigishwa be bigishirizagamo yabaga ameze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ntimukirengagize guteranira hamwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Yesu akorera ibitangaza i Kaperinawumu
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Uko Ubukristo bwakwirakwiriye mu Bayahudi bo mu kinyejana cya mbere
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
w19 Gashyantare p. 31

Ese wari ubizi?

Isinagogi yo mu kinyejana cya mbere yari i Gamla

Isinagogi yo mu kinyejana cya mbere: Iki gishushanyo kigaragaza bimwe mu byarangaga isinagogi yo mu kinyejana cya mbere yari i Gamla, ku birometero icumi mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Inyanja ya Galilaya. Kigaragaza uko isinagogi ya kera ishobora kuba yari imeze

Amasinagogi yakomotse he?

IJAMBO “isinagogi” rikomoka ku ijambo ry’Ikigiriki risobanura “ikoraniro” cyangwa “guteranira hamwe.” Iryo zina rirakwiriye kubera ko Abayahudi ba kera bahuriraga mu masinagogi kugira ngo bigishwe kandi basenge. Iryo jambo ntirigaragara mu Byanditswe by’Igiheburayo, ariko riboneka cyane mu Byanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo. Ibyo bigaragaza ko mu kinyejana cya mbere amasinagogi yabagaho.

Abashakashatsi benshi batekereza ko amasinagogi yatangiye kubaho igihe Abayahudi bari mu bunyage i Babuloni. Hari igitabo kivuga iby’imibereho y’Abayahudi kigira kiti: “Abari mu bunyage mu mahanga bumvaga bakeneye ihumure kubera ko bari kure y’urusengero. Ibyo byatumaga bateranira hamwe, wenda ku isabato, bagasoma Ibyanditswe.” Uko bigaragara, Abayahudi bamaze kuva mu bunyage bubakaga amasinagogi ahantu hose baturaga. Aho ni ho bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe.

Bityo rero, Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bari baratataniye hafi ya Mediterane, mu Burasirazuba bwo Hagati n’abo muri Isirayeli, bahuriraga mu masinagogi kugira ngo basenge kandi basabane. Umwarimu wigisha amateka muri kaminuza y’i Yerusalemu witwa Lee Levine yavuze ko mu isinagogi “ari ahantu bigiraga, bakahafatira amafunguro yera, bakahacira imanza, bakahabika amafaranga y’imfashanyo, hakabera inama za poritiki, bakahakemurira n’ibindi bibazo bisanzwe.” Yongeyeho ati: “Ariko birumvikana ko iby’ingenzi byahaberaga ari amateraniro y’idini.” Ntibitangaje rero ko Yesu yakundaga kujya mu masinagogi (Mar 1:21; 6:2; Luka 4:16). Yayigishirizagamo kandi agatera inkunga ababaga bahari. Itorero rya gikristo rimaze gushingwa, intumwa Pawulo na we yigishirizaga cyane mu masinagogi. Abantu bifuzaga kumenya Imana bayajyagamo. Ni yo mpamvu iyo intumwa Pawulo yageraga mu mugi, yahitaga ajya mu isinagogi yaho kugira ngo abwirize abahari.—Ibyak 17:1, 2; 18:4.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze