Koresha Amagazeti Kugira ngo Ugeze Ukuri ku Bandi
1 Amakuru y’ukuri kandi adashidikanywa, usanga ateshwa agaciro cyane mu bantu b’iki gihe bitewe n’iyamamaza rikabya, amasezerano ya gipolitiki ajijisha abantu, hamwe n’amirariro y’ibihugu arangwamo gucabiranya. Amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! yo arihariye kuko ari yo yonyine atangaza ukuri ku bihereranye n’Ubwami bw’Imana kandi akavuga icyo abantu bose bagomba gukora kugira ngo bazabone imigisha ihoraho buzazana.
2 Mu gihugu kimwe, umutegetsi wo muri minisiteri y’itangazamakuru waje kwishimira akamaro k’ayo magazeti yombi, yitangiye kugira uruhare mu gutuma haboneka uburenganzira bwo kuyatanga. Yaravuze ati “mbona ko igazeti y’Umunara w’Umurinzi ari imwe mu magazeti meza cyane; nshimishwa cyane no kuba nagira icyo nunganiraho.” Dufite igikundiro cyo gufasha abandi dutanga ayo magazeti ashobora gutanga ubumenyi ntangabuzima (Yoh 17:3). Ni gute uzatanga ayo magazeti afite agaciro mu Ukwakira? Wenda ibi bitekerezo bikurikira byaba ingirakamaro.
3 Niba urimo utsindagiriza ingingo yo mu “Munara w’Umurinzi” wo ku itariki ya 15 Mata, ushobora kuvuga uti
◼ “Turimo turaganira n’abantu ku bihereranye n’igitabo kigurwa cyane kurusha ibindi byose byo mu isi. Mbese, waba uzi icyo ari cyo? [Reka agire icyo asubiza.] Turimo turaganira ku bihereranye na Bibiliya. Hagomba kuba hariho impamvu nziza cyane yatumye abantu benshi bangana batyo bagura Bibiliya. Iyo mpamvu iboneka muri 2 Timoteyo 3:16.” Nyuma yo gusoma uwo murongo w’Ibyanditswe, tsindagiriza ibitekerezo bikwiriye biboneka ku ipaji ya 6 n’iya 7 z’ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ni Hehe Ushobora Kubona Ubuyobozi Bwiringirwa?” Hanyuma, tanga abonema. Niba atemeye gukoresha abonema, ushobora gutanga amagazeti abiri n’agatabo ku mafaranga asanzwe atangwa.
4 Cyangwa nyuma yo gutangizanya amagambo ahinnye, mu gihe utsindagiriza igazeti yasohotse ku itariki ya 1 Mata, ushobora kuvuga uti
◼ “Mbese, utekereza ko bizigera bishobokera abantu kubaho mu mimerere igaragazwa ku ipaji ya 7 y’iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi?” (Reka nyir’inzu asubize.) Hanyuma, erekeza ibitekerezo bye ku ngingo iboneka munsi y’ishusho maze uyisome, kandi usuzume imirongo y’Ibyanditswe iri muri paragarafu ya 1 ku ipaji ya 7. Tsindagiriza akamaro ko kuba yajya abona ayo magazeti buri gihe amusanze iwe mu rugo uramutse umukoreshereje abonema.
5 Mu byo wanditse bihereranye no gusubira gusura, birashoboka ko waba ufite urutonde rw’abantu bagaragaje ko bashimishijwe mu rugero runaka ku ncuro ya mbere ubwo wabasuraga, ariko hakaba hataragize ingaruka nziza zibonekamo. Kubera ko ibyo wababwiye babyitabiriye mu rugero ruciriritse, ushobora gusanga atari ngombwa ko wakomeza gusubira kubasura. Icyakora, ushobora gukoresha urwo rutonde mu kongera umubare w’abo umenyereye gushyira amagazeti. Mu gihe waba ubonye ingingo wumva ko hari umuntu runaka ishobora gushimisha, kora uko ushoboye kugira ngo usure uwo muntu maze umugezeho iyo gazeti.
6 Gutanga Ubuhamya mu Buryo Bufatiweho: Ubwo ni uburyo bwiza cyane butuma abantu bashimishwa n’amagazeti. Kugaragaza ibifubiko binogeye ijisho ubigiranye amakenga, bishobora kuba bihagije kugira ngo utangize ibiganiro. Mushiki wacu umwe washyize amagazeti ku meza kugira ngo bagenzi be bakorana baze kuyabona mu gihe bari bube bahahise, yashoboye gutangamo menshi. Ntukabure kujya ugira ayo witwaza, kandi uzajye utera intambwe ya mbere mu kuyatanga muri uku kwezi, mu gihe ugiye guhaha, ugiye ku ishuri, uri muri bisi, cyangwa mu gihe waba uhuye n’abandi bantu aho ari ho hose.
7 Twabonye ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi twibazaga ku byerekeye Yehova n’ibihereranye no kumusenga tubifashijwemo n’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, Turifuza gukoresha ayo magazeti mu buryo bushoboka bwose kugira ngo dufashe abandi kumenya “Yehova, Imana y’ukuri.”—Zab 31:5, MN.