Subira Gusura Aho Wabonye Ugushimishwa
1 Abenshi muri twe, twagiye dushobora gutanga amagazeti n’udutabo. Ni iby’ingenzi ko twasubira gusura maze tukagerageza gutuma abantu barushaho gushimishwa. Ibyo tuzageraho mu kubigenza dutyo, bishobora kuzaba bishingiye ku rugero rw’ukuntu twitegura neza mbere yo kujya gusubira gusura.
2 Kwitegura bitangirira mu kwandika ibintu birambuye tuzibukiraho ku gapapuro dukoresha ku nzu n’inzu. Reba ingingo yasuzumwe ku ncuro ya mbere ubwo wasuraga, n’ukuntu nyir’inzu yayitabiriye. Biranashoboka ko wakwandika uburyo wifuza gukoresha utangiza ikiganiro mu gihe uzaba usubiye gusura.
3 Urugero, niba waratsindagirije “Umunara w’Umurinzi” wo ku itariki ya 15 Mata, ushobora kuvuga mu magambo ahinnye uti
◼ “Ubwo nagusuraga ubushize, twaganiriye ku bihereranye n’aho dushobora kubona ubuyobozi bwiringirwa muri iki gihe. Ku bihereranye n’icyo gitekerezo, cyo ngaho reba icyo aka gatabo gafite umutwe uvuga ngo Mbese Imana Itwitaho Koko? kagaragaza ko ari yo masezerano y’Imana yiringirwa mu gihe kiri imbere.” Hanyuma, koresha ibikubiye mu Gice cya 10, guhera ku ipaji ya 22, ugaragaza imigisha izazanwa no gukorwa k’ubushake bw’Imana mu isi.
4 Mu gutanga agatabo, ubundi buryo bushobora kuba ubu bukurikira:
◼ “Nishimiye ikiganiro gihinnye twagiranye ubushize ku bihereranye n’igihe kiri imbere cyerekeye iyi si. Mbese, ushobora kwiyumvisha ukuntu ubuzima buzaba bumeze hano ku isi ubwo Imana izakuraho ubugome n’imibabaro? [Erekana ishusho iri ku ipaji ya 31 y’agatabo gafite umutwe uvuga ngo Ni Nini Lililo Kusudi la Uhai—Wewe Waweza Kulipataje?] Reba iyo mirongo yose ya Bibiliya iri ku ipaji ya 29 n’iya 30 ivuga iby’imigisha Ubwami bw’Imana buzazana. [Hitamo umurongo umwe, maze uwusomere muri ako gatabo.] Nifuzaga kukagusigira.”
5 Mu gihe uzaba usubiye gusura, wenda uzamenya ko nyir’inzu yifitiye ibitabo bye bwite bya kidini, kandi ko yumva ibyo bihagije. Ushobora kuvuga uti
◼ “Uko idini yacu yaba imeze kose, twese tugerwaho mu buryo bumwe n’imihangayiko myinshi—ari yo ubwicanyi, indwara zikomeye, imihangayiko itewe n’ibidukikije—si byo se? [Reka agire icyo abivugaho.] Mbese, wumva ko hari umuti w’ukuri uwo ari wo wose w’ibyo bibazo? [Soma 2 Petero 3:13.] Intego y’ibitabo byacu ivugwa ku ipaji ya 2 y’Umunara w’Umurinzi. [Soma interuro imwe cyangwa ebyiri zatoranyijwe.] Abantu benshi batari Abahamya ba Yehova bishimira gusoma ibitabo byacu bitewe n’ubutumwa burangwamo ibyiringiro bibukubiyemo, bushingiye kuri Bibiliya.” Hanyuma, ushobora gusobanura ibihereranye na porogaramu yacu yo kwiga Bibiliya.
6 Ushobora no gukoresha ubu buryo bukurikira:
◼ “Ubwo mperuka hano, twaganiriye ku bihereranye n’ibyiringiro by’igihe kiri imbere by’iyi si yacu. Utekereza iki kuri iyo raporo? [Vuga amakuru runaka y’ibintu byabaye vuba aha bihangayikishije.] Iyo abantu bumvise bene ibyo bintu, bituma bibaza aho iyi si igana, si byo se? Twizera ko bene ibyo bintu byerekana ko turi mu “minsi y’imperuka” yahanuwe na Bibiliya muri 2 Timoteyo 3:1-5.” Nyuma yo gusoma ibintu by’ingenzi, ushobora kubaza niba yarabonye abantu bavugwaho ibyo bintu. Komeza usuzuma umwe mu mitwe mito yo ku mapaji ya 297-301 mu gitabo Kutoa Sababu.
7 Nitwitegura neza kandi tukerekana ko twifuza gufasha by’ukuri, dushobora kwizera ko abafite imitima itaryarya bazumva.—Yohana 10:27, 28.