Amakuru ya Gitewokarasi
Angola: Mu kwezi k’Ukuboza, amagazeti yatanzwe yose hamwe yariyongereye asaga 10.000, bityo agera ku kwiyongera kutari kwarigeze kugerwaho mbere hose. Ababwiriza 21.965 bayobora ibyigisho bya Bibiliya 60.691.
Latvia: Umurimo urakomeza gutera imbere muri Latvia. Mu Ukuboza k’umwaka ushize, hatanzwe raporo y’ukwiyongera gushya kw’ababwiriza 577.
Vuba aha, hakozwe porogaramu zo gutaha Amazu y’Ubwami y’amatorero akurikira: Akaki, Etiyopiya, Machame, Tanzaniya, na Kampala East, ho muri Uganda.