Ubutumwa Bwiza ku Bantu Bicisha bugufi
1 Turi mu gihe cyereje urubanza (Ezekiyeli 9:5, 6). Birihutirwa cyane ko abantu bicisha bugufi babimenya kugira ngo bitegure ibyenda kuba. Mu bugwaneza bwe, Yehova yashinze ubwoko bwe “kubwira ubutumwa bwiza abantu bicisha bugufi” (Yesaya 61:1, 2). Amagazeti yacu aradufasha gutangaza ubutumwa bwiza ku bantu bicisha bugufi bari ahantu hose.
2 Umunara w’Umurinzi na réveillez-vous! bitanga ibiryo by’umwuka bikomeye biduha imbaraga kandi bikadutera umwete. Umunara w’Umurinzi uhumuriza abicisha bugufi binyuriye ku butumwa bwiza ko ubwami bw’Imana buri hafi kugarura isi yahindutse paradizo. Réveillez-vous ikomeza icyiringiro mu masezerano y’Umuremyi y’Isi nshya y’amahoro n’umutekano. Gukwirakwiza hose ibi binyamakuru ni uburyo buhamye kandi bwihuse bwo kugeza ubutumwa ku bantu bicisha bugufi. Ni ibiki tugiye gutsindagiriza mu ngingo zikurikira?
3 Washobora gutanga “Umunara w’Umurinzi” uhari utsindagiriza umutwe ukwiriye kandi ukanabaza ikibazo:
◼ “Ni iyihe nyungu utekereza ko dushobora kubona binyuriye ku gusoma Bibiliya? [Mureke asubize] Bibiliya ubwayo mu Baroma 15:4, hadufasha gutekereza kuri icyo kibazo. [Soma Abaroma 15:4.] Abantu benshi mu bo duturanye bafite Bibiliya, ariko bacye nibo babona umwanya wo kuyisoma buri gihe. Turiringira ko icyiringiro rukumbi cy’igihe kizaza kiboneka muri Bibiliya kandi ko tuzabona imigisha nituyisoma.” Shyiraho ubusobanuro bw’inyongera bukwiriye, hanyuma rero umusabe gukoresha abonema.
4 Niba “Umunara w’Umurinzi” urimo inkuru ivuga urupfu, wagombye gushobora kubyutsa ugushimishwa wifashishije ubu butangizi:
◼ “Abantu benshi bibaza ukuntu abakura mbere babo bapfuye bari bameze. Kuva bapfuye no kwigendera, abantu benshi bafata umwanzuro w’uko tutazigera tumenya ibyabo. Utekereza ko hashobora kuboneka uburyo bwadushoboza kumenya n’abakura mbere bacu bapfuye?” Reka asubize. Soma Yohana 5:28, 29, hanyuma usobanure ukuntu Imana yasezeranije kubaha ubuzima bushya muri Paradizo ku isi.
5 Ushobora gutanga “Réveillez-vous!” ubaza ikibazo:
◼ “Ni iki utekereza ko cyashobora gutuma ubuzima bugira agaciro?” Mureke asubize. Erekeza ku gice gikwiriye muri iyo gazeti hanyuma usome amagambo ya Salomo ari m’Umubwiriza 2:11. Hanyuma, erekana inama iri mu gice cya 12, umurongo wa 13. Saba nyir’urugo kwemera gukoresha abonema cyangwa kwemera gufata amagazeti ku bufasha busanzwe buyatangwaho.
6 Niba ukoresha amagazeti ya mbere y’itariki ya 14 z’ukwa gatanu, reba neza niba watwaye Inkuru z’Ubwami No. 34 niba nanone zikiboneka hanyuma uzihe uwo ariwe wese utarazibona. Tugomba guhora twiteguye gutanga inyandiko zacu, gukora ibyo bizatuma zisomwa n’abandi bagize umuryango n’izindi nshuti zishobora kubasura. (1 Timoteyo 6:18) Ubutumwa bwiza dushyira abantu bicisha bugufi bwashobora kurokora ubuzima bwabo.—1 Timoteyo 4:16.