ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 10/95 p. 7
  • Agasanduku k’Ibibazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Agasanduku k’Ibibazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Ibisa na byo
  • Ishuri riduha ibyo dukeneye byose kugira ngo twite ku bintu bifite akamaro kurusha ibindi mu buzima
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Komeza kugira amajyambere
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Yehova aradutoza kugira ngo dukore umurimo wo kubwiriza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Jya Ukomeza Kwita ku Nyigisho Wigisha
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
km 10/95 p. 7

Agasanduku k’Ibibazo

◼ Ni ibiki tugomba kujyana mu materaniro?

Buri cyumweru tubona inyigisho n’inkunga by’ingirakamaro mu materaniro y’itorero (Yesaya 48:17; Abaheburayo 10:24, 25). Uko twungukirwa, rero, biterwa mu rugero runaka n’uko twiteguye neza cyangwa tutabikoze.

Byaba byiza kuri buri muntu ugize umuryango kugira igikoresho cye cyo kwigiramo n’ibindi bintu bya ngombwa bikenewe mu materaniro. Ibyo birimo Bibiliya, igitabo cy’indirimbo, Ibitabo biri bwigwe, ikaye yo kwandikamo, ikaramu isanzwe cyangwa ikaramu y’igiti.

Ku bihereranye n’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, Porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi na Kiongozi cha Shule ya Huduma ya Kitheokrasi birakenewe. Ibyo bitabo bidufasha kuzirikana interuro y’ibiganiro bitangwa n’abanyeshuri no gukurikira umugenzuzi w’ishuri igihe atanga inama. Dushobora ku giti cyacu gushyira mu bikorwa izo nama n’ayo mabwiriza tugamije kugira ngo tunonosore ibiganiro byacu bwite no kunoza ibiganiro tugira mu murimo wo mu murima. Kuva muri Mutarama, mu matorero amwe n’amwe ibiganiro byinshi bikubiyemo inama byari bishingiye ku gitabo les Témoins de Jéhovah​—⁠Prédicateurs du Royaume de Dieu. Ntibyashobokera buri muntu ugize umuryango kugira igitabo cye; Yenda igitabo kimwe nicyo cyajyanwa kugira ngo umuryango ubone icyo wifashisha. Mu yandi matorero inyigisho ziba zishingiye ku gitabo Abunze Ubumwe mu Kuyoboka Imana y’Ukuri Yonyine. Byaba byiza buri wese wo mu muryango aramutse agifite.

Ku bihereranye n’Iteraniro ry’Umurimo, dukeneye kugira Umurimo w’Ubwami wigwa n’igitabo comment Raisonner. Jyana ibindi bitabo biri bukoreshwe mu materaniro, nk’ibiri bukoreshwe mu byerekanwa. Abasaza bagomba kugira igitabo Twagizwe Umuteguro kugira ngo Dusohoze Umurimo Wacu.

Ababyeyi bagomba gukora uko bashoboye kugira ngo abana babo bicare batuje kandi bakurikiye neza amateraniro y’itorero. Kubaha numero z’Umunara w’Umurinzi zabo bwite n’ibindi bitabo, ndetse na mbere yuko bamenya gusoma, bibatera inkunga yo gushimishwa. Igihe urubyiruko rwigishijwe kubaha Ibitabo bya Gitewokarasi no kubikoresha, bagira imico myiza y’umwuka mu buzima bwabo bwose.

Ibyishimo n’umunezero tuvana mu materaniro y’itorero biriyongera cyane igihe tuje dufite ibyangombwa byose (2 Timoteyo 3:17). Ubu ni uburyo bwiza cyane bwo kwiringira ko ‘twujujwe ubwenge bw’umwuka no kumenya kose’ (Abakolosayi 1:⁠9.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze