Yehova aradutoza kugira ngo dukore umurimo wo kubwiriza
1. Iyo Yehova ahaye abantu inshingano, ni iki kindi akora?
1 Iyo Yehova ahaye abantu inshingano, abaha n’ubufasha bakeneye kugira ngo bayisohoze neza. Urugero, igihe Yehova yabwiraga Nowa kubaka inkuge, yamubwiye n’uko yari kuyubaka kuko bwari ubwa mbere agiye gukora uwo murimo (Intang 6:14-16). Igihe Yehova yabwiraga Mose gusanga abakuru b’Abisirayeli na Farawo, yabwiye uwo mushumba wicishaga bugufi ati “nzabana n’akanwa kawe nkwigishe ibyo ukwiriye kuvuga” (Kuva 4:12). No mu bihereranye no kubwiriza ubutumwa bwiza, Yehova aduha amabwiriza y’uko twakora uwo murimo. Adutoza kuwukora binyuze mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi no mu Iteraniro ry’Umurimo. Ni mu buhe buryo iyo myitozo ishobora kutugirira akamaro?
2. Vuga uko dushobora kungukirwa n’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi?
2 Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi: Mbere yo kujya muri buri teraniro, jya utegura ibiri bwigirwemo. Niwitegereza uko abanyeshuri batanga ibyo bateguye, uzarushaho kumenya uko wakwigisha (Imig 27:17). Jya uza mu materaniro witwaje igitabo Ishuri ry’Umurimo kandi ucyifashishe. Igihe umugenzuzi w’ishuri agira inama umunyeshuri akoresheje icyo gitabo, ujye uca akarongo ku ngingo z’ingenzi wakwifashisha kandi ugire icyo wandika mu mikika. Uburyo bwiza kurusha ubundi bwo kungukirwa n’ishuri ni ukuryifatanyamo. Waba se wararyiyandikishijemo? Nibaguha agapapuro kakubwira ko ufite ishuri ujye witegura neza kandi ukurikize inama uhawe. Igihe uri mu murimo wo kubwiriza, ujye ushyira mu bikorwa ibyo wize.
3. Ni iki kizadufasha kungukirwa n’Iteraniro ry’Umurimo?
3 Iteraniro ry’Umurimo: Iyo dusomye mbere y’igihe ibizigirwa muri iri teraniro kandi tukitegura gutanga ibitekerezo, bituma dukomeza kubyibuka neza. Nidutanga ibitekerezo bigufi bizatuma n’abandi benshi batanga ibitekerezo. Jya ukurikira ibyerekanwa witonze kandi ukurikize inama wabonyemo zagufasha gukora umurimo wawe neza. Niba mu Murimo Wacu w’Ubwami hasohotsemo ingingo zishobora kugufasha, jya uzibika neza kugira ngo uzazifashishe.
4. Kuki tugomba gukoresha neza imyitozo duhabwa na Yehova?
4 Nk’uko inshingano Nowa na Mose bahawe zari zigoye, inshingano twahawe yo kubwiriza ubutumwa bwiza mu isi yose ituwe na yo ntiyoroshye (Mat 24:14). Nitwishingikiriza ku Mwigisha wacu Mukuru ari we Yehova kandi tugakoresha neza imyitozo aduha, ni bwo tuzasohoza neza iyo nshingano twahawe.—Yes 30:20.