Ungukirwa na Porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu mwaka wa 1999
1 Yesu yari Umwigisha w’Umuhanga. Abantu ‘batangajwe no kwigisha kwe’ (Mar 1:22). N’ubwo nta n’umwe muri twe ushobora kuvuga no kwigisha neza nk’uko Yesu yabigenzaga, dushobora kwihatira kumwigana (Ibyak 4:13). Kugira ngo tubigereho, kwifatanya muri porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi bizadufasha gukomeza kunoza ubushobozi bwacu bwo kuvuga no kwigisha.
2 Mu mwaka wa 1999, inyigisho No. 1 ahanini izaba ishingiye ku magazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous yo mu mwaka wa 1997. Tuzarushaho gusobanukirwa ibintu by’umwuka nidusoma iyo ngingo mbere y’igihe, hanyuma tukaza no kuyumva muri porogaramu y’ishuri. Abahawe gutanga inyigisho nomero ya mbere, bagombye kugaragaza ukuntu inyigisho zizaba zikubiyemo zashyirwa mu bikorwa mu buryo bugira ingaruka nziza, bakabivuga mu buryo bushimishije kandi bushishikaje. Inyigisho No. 3 n’iya 4, zizaba zishingiye ku gitabo Kwitegurira Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango, cyangwa kuri “Sujets de conversation bibliques” iboneka muri Bibiliya yitwa Traduction du monde nouveau. Umugenzuzi w’ishuri yagombye gusuzumana ubwitonzi ibintu bikubiye mu nyigisho mbere yo kugena umunyeshuri uzayitanga. Abanyeshuri bose bahawe gutanga inyigisho mu gitabo Kwitegurira Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango, bagombye kuba ari intangarugero mu mibereho yabo bwite yo mu muryango.
3 Kurikiza Inama, Kandi Utegure Neza: Buri muntu wese ashobora guteza imbere ubuhanga bwo kuvuga no kwigisha (1 Tim 4:13). Ku bw’ibyo rero, twagombye gusaba inama kandi ntitwigere na rimwe tubona ko ari ikintu tugomba kwihunza (Imig 12:15; 19:20). Kugeza ukuri ku bandi mu buryo bugira ingaruka nziza mu materaniro hamwe no mu murimo wo kubwiriza, bisaba ibirenze ibi byo kuvuga ibintu byabaye cyangwa gusoma imirongo y’Ibyanditswe mu buryo bwo kwihitira gusa. Tugomba kugera ku mitima y’abaduteze amatwi kandi tukabashishikariza kugira icyo bakora. Ibyo dushobora kubikora tuvuga ukuri mu buryo bwemeza kandi tukakuvuga tubikuye ku mutima. (Gereranya n’Ibyakozwe n’Intumwa 2:37.) Inama duhabwa mu ishuri izadufasha kubigeraho.
4 Ako kanya ukimara guhabwa inyigisho, tekereza ku buryo bwo kuboneza imvugo ugomba gutegura nk’uko busobanurwa mu gitabo Manuel pour l’École. Zirikana icyo ugomba gukora kugira ngo ushyire mu bikorwa inama wahawe ubushize. Tekereza ku mutwe wahawe, n’imimirere ugomba gutangamo iyo nyigisho niba ari ngombwa, hamwe n’uburyo uri buhuze imirongo y’Ibyanditswe iboneka mu nyigisho wahawe. Tekereza nanone ukuntu wakoresha ibyo bitekerezo mu buryo bwiza kurushaho kugira ngo wigishe kandi ushishikarize abaguteze amatwi kugira icyo bakora.—1 Tim 4:15, 16.
5 Niba utinya kwiyandikisha mu ishuri, bishyire mu isengesho, hanyuma ubiganireho n’umugenzuzi w’ishuri. Buri wese ashobora kungukirwa nakurikirana mu buryo bwuzuye porogaramu zose zizatangwa mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu mwaka wa 1999.