Subira Gusura Abo Wahaye Udutabo
1 Intumwa Pawulo yashimagije Abafilipi kuko ‘bongeye kuyizirikana’ (Fili 4:10). Niba twiganye urugero rwabo mu murimo wo mu murima, ‘tuzaba tuzirikana,’ abo tubwiriza, kandi bizadutera inkunga yo kugaruka kubasura.
2 Niba waratanze agatabo “Ubutegetsi Buzashyiraho Paradizo,” ushobora kugira uti:
◼ “Narimo ntekereza ku kiganiro twagiranye ubushize, maze imirongo ibiri y’Ibyanditswe ihita inza mu bwenge ku buryo numvise nayiganiraho nawe. Uribuka ko twaganiriye ku bihereranye n’igikorwa cy’Imana cyo gufata ubutware bw’isi. Muri Bibiliya, Yehova Imana yasezeranyije ko ibyo bizaba. [Soma Daniyeli 2:44.] Mbese, mu by’ukuri wemera ko ibyo bishobora kubaho? [Reka asubize.] Tegera amatwi ibyo Imana ivuga ku bihereranye n’ubushobozi bwayo bwo gusohoza amasezerano yayo. [Soma Yesaya 55:11.] Mbese, ibyo ntibyagombye kudutera inkunga yo gushyira ibyiringiro byacu mu Bwami bw’Imana? Ariko se, ni ryari Imana izasohoza amasezerano yayo?” Sobanura ko uzasubiza icyo kibazo nugaruka kumusura.
3 Ushobora gukoresha ubu buryo igihe ugarutse gusura umuntu wafashe agatabo “Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye”:
◼ “Nakoresheje umuhati udasanzwe kugira ngo ngaruke ku mpamvu z’ikiganiro cyacu cyerekeranye no gupfusha umuntu.” Erekana ishusho yo ku ipaji ya 30 uvuga uti “mbese uribuka iyi mimerere ishimishije y’abantu bazaba bazutse bari kumwe n’ababo bakundaga? Nagusigiye ikibazo gihereranye n’aho ibyo bizabera, haba mu ijuru cyangwa ku isi. Birashoboka ko wabonye igisubizo cya Bibiliya ku ipaji ya 26 y’aka gatabo.” Muganire ku ngingo z’ingenzi guhera kuri paragarafu ya gatatu kugeza ku ya gatanu, hanyuma usome Yohana 5:21, 28, 29. Igihe niba kibikwemerera, usome imirongo iyo ari yo yose iri kuri iyo paji.
4 Waba waratangije icyigisho mu gatabo “Dore, Byose Ndabihindura Bishya”? Mu gihe ugarutse gusura, ushobora kubigenza utya:
◼ Reba nanone ku ipaji ya 30, hanyuma utsindagirize iki kibazo: “ni mu buhe buryo Bibiliya ari igitabo cyihariye?” Rambura ku ipaji ya 3 n’iya 4, hanyuma mwongere mugenzure amaparagarafu ya 1-4 kimwe n’amashusho yo ku gifubiko cy’agatabo. Soma umurongo umwe cyangwa ibiri yashyizwe ahagana hasi ku ipaji muri paragarafu ya 4. Sobanura ko Bibiliya yonyine ari cyo gitabo gitanga icyiringiro nk’icyo gihebuje. Shyiraho gahunda yo kuzagaruka kumusura ubutaha. Nyuma yo kumusura ku ncuro ya gatatu, niba ubona icyigisho kizakomeza, ushobora gutangira kwandika raporo y’icyigisho gishya!
5 Ushobora gukomereza ikiganiro mu gatabo “Izina ry’Imana Rizahoraho Iteka” muri ubu buryo:
◼ “Ubushize, nashoboye kukwereka izina ry’Imana muri Bibiliya. Kumenya izina Yehova no kurikoresha ni igice gikomeye cyane cy’ugusenga kwacu.” Rambura ku ipaji ya 31, mwongere musuzume ingingo z’ingenzi zo mu maparagarafu ane aheruka, hanyuma usome Yohana 17:3 na Mika 4:5. Sobanura ko tugira gahunda y’icyigisho cya Bibiliya ishobora kwerekana ukuntu izina ry’Imana rizakuzwa mu buryo bukwiriye, ndetse n’ukuntu dushobora kwishimira imigisha y’isi izaba yahindutse paradizo.
6 Bityo, zirikana abantu wahuye na bo. Ujye ukomeza gusubira gusura abashimishijwe kandi ugire n’ikintu cy’ingirakamaro uteganya ko mwaganiraho. Ushobora kuba ‘wa muntu wera imbuto’ muri uwo murimo wo guhindura abantu abigishwa bashya.—Mat 13:23.