Ibyanditswe Byose Bigira Umumaro wo Kwigisha
1 Ibitekerezo bitangwa ku bihereranye n’agaciro ka Bibiliya ni byinshi kandi biranyuranye. Ariko kandi, twemezwa neza ko mu mapaji yayo habonekamo ibisubizo by’ibibazo by’insobe bigera ku bantu, hamwe n’ubuyobozi bwiringirwa bwo kutuyobora mu mibereho yacu ya bwite (Imig 3:5, 6). Ubwenge buboneka mu nama zayo ntibugereranywa. Amahame mbwirizamuco iharanira, nta cyayatambuka. Ubutumwa bwayo bufite imbaraga, “[bu]kabangukira kugenzura iby’umutima wibwira, ukagambirira” (Heb 4:12). Ni gute dushobora gufasha abandi kubona akamaro ko kuvana icyo gitabo mu bubiko maze bakagisuzumana ubwitonzi? Wakwishimira kugerageza ubu buryo bukurikira igihe utanga Traduction du monde nouveau hamwe n’igitabo La Bible—Parole de Dieu ou des hommes? mu kwezi kwa Mata.
2 Kubera ko abantu benshi bahangayikishwa no kubona ibyo bakeneye by’ibanze, yenda ubu buryo bwashobora gushishikaza ibitekerezo byabo:
◼ “Abantu benshi nganira na bo muri iyi minsi bahangayikishwa no gukemura ibibazo bibareba bihereranye n’amafaranga. Benshi batwawe no kwiruka inyuma y’ubutunzi, ari na byo bibakururira guhangayika. Ni ahahe hantu heza cyane twahindukirira kugira ngo tubone inama ku bintu nk’ibyo? [Reka asubize.] Nabonye ko Bibiliya itanga inama zashobora kudufasha kwirinda ibibazo bitari ngombwa. Reka nkwereke urugero.” Rambura ku ipaji ya 163 mu gitabo La Bible—Parole de Dieu ou des hommes? hanyuma usome muri 1 Timoteyo 6:9, 10, handukuwe muri paragarafu ya 3. Tanga ibisobanuro birenzeho kuri paragarafu ya 4, hanyuma utange igitabo.
3 Hano hari ubundi buryo ushobora gukoresha:
◼ “Igihe cyose dusomye ikinyamakuru cyangwa twumvise amakuru, twumva ibihereranye n’indi ngorane nshyashya ituma twumva duhangayitse. [Vuga inkuru ihangayikishije yaba yaravuzwe mu makuru ya vuba aha.] Ni gute dushobora guhangana n’ingorane nk’izo? [Reka asubize.] Mu mwaka wa 1983, uwari perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika [Ronald Reagan] yavuze ko Bibiliya ifite ubutumwa bukomeye kurusha ubundi bwose bwanditswe, kandi ko ‘mu mapaji yayo harimo ibisubizo byose ku bibazo byose byagiye bigera ku bantu.’ Ibyo yavuze ibyo, bituma twibuka icyo Bibiliya ubwayo ivuga. [Soma 2 Timoteyo 3:16, 17.] Reka nkwereke impamvu dushobora kwiringira Bibiliya.” Erekana ibitekerezo bimwe na bimwe by’ingenzi byo mu nkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo Pourquoi avoir confiance en la Bible. Mubwire ko uzitangira kugaruka kumusura vuba kugira ngo muganire ku bihereranye n’ukuntu bitangaje kubona ubuhanuzi bwa Bibiliya busohorera mu bintu birimo bibera ku isi muri iki gihe.
4 Niba hari abantu benshi batagira idini mu ifasi yawe, ushobora kugerageza ubu buryo:
◼ “Abantu benshi muri iyi fasi babona ko ibitabo bimwe byahumetswe bivuguruzanya, kandi ko nta ho bitandukaniye n’imigani. Babonye ibintu bibi byinshi byagiye bikorwa mu izina ry’idini ku buryo batanemera Bibiliya. Mu by’ukuri, abantu bibaza niba Bibiliya ari Ijambo ry’Imana cyangwa ari iry’abantu, bagenda barushaho kwiyongera. Wowe ubitekerezaho iki? Reka asubize. Ufatiye ku gisubizo cya nyir’inzu, reba agace k’igitabo La Bible—Parole de Dieu ou des hommes? kaba kibanda ku mbogamirabiganiro cyangwa ku gitekerezo cya nyir’inzu, hanyuma musuzume ingingo imwe cyangwa ebyiri. Urugero, wenda ushobora kubona uburyo bwo gukoresha paragarafu ya 27-9 uhereye ku ipaji ya 66, munsi y’agatwe kavuga ngo “Yesu—Umuntu Wabayeho.”
5 Umwigisha wacu Mukuru yakoze ku buryo ubumenyi bw’ibyo ashaka bubonwa n’abashaka kwiga bose. Gufasha abandi kugira ngo bafatane uburemere agaciro nyagaciro ka Bibiliya, ni kimwe mu bintu byiza dushobora gukora ngo tubafashe; bishobora kurokora ubuzima bwabo.—Imigani 1:32, 33.