Bafashe Kugira ngo Bongere Gukora
1 Amaze kubona akaga kari kugarije imibereho yo mu buryo bw’umwuka y’Abakristo bagenzi be, intumwa Pawulo yaranditse iti ‘igihe cyo gukanguka kirasohoye rwose. Dore agakiza kacu karatwegereye, kuruta igihe twizereye’ (Rom 13:11). Pawulo yari ashishikajwe n’ibihereranye n’abavandimwe be bari barasinziriye mu buryo bw’umwuka; yari ahangayikishijwe no kubabyutsa kugira ngo bongere gukora.
2 Mu by’ukuri, dushobora kuvuga ko ijoro ry’iyi si ishaje rikuze, kandi ko umuseke w’isi nshya utambitse (Rom 13:12). Dufite impamvu nziza zo guhangayikira abavandimwe bacu baretse kwifatanya natwe, twebwe ababwiriza b’ubutumwa bwiza. Umwaka w’umurimo ushize, muri Afurika y’i Burasirazuba honyine, ababwiriza barenga 290 bongeye gukora. Ni gute dushobora gufasha abandi bacitse intege kugira ngo bongere gukorera Yehova?
3 Icyo Abasaza Bashobora Gukora: Abenshi mu bahagaritse umurimo ntibataye ukuri; baretse gusa kubwiriza bitewe no gucika intege, ibibazo bya bwite, gukunda ubutunzi, cyangwa iyindi mihangayiko y’ubuzima (Luka 21:34-36). Niba bishoboka, ni byiza cyane kubafasha mbere y’uko bahagarika umurimo. Igihe umubwiriza atagitanga raporo y’umurimo buri gihe, umwanditsi w’itorero yagombye kubimenyesha uyobora Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero. Gahunda ishobora gukorwa ku bihereranye no gusura uwo muntu mu rwego rwo kuragira umukumbi. Bagombye kugerageza gutahura impamvu ituma agira iyo ngorane, n’uburyo ubufasha bushobora gutangwa.—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nzeri 1993, ku mapaji ya 20-23 (mu Gifaransa no mu Giswayire).
4 Uko Abandi Bashobora Gufasha: Abenshi muri twe bazi umuntu wakonje. Ashobora kuba umuntu wahoze ari incuti yacu y’amagara mu gihe cyahise. Ni iki twakora kugira ngo dutange ubufasha? Kuki tutakwigomwa kugira ngo tumusure igihe gito. Mubwire ko mwaburanye. Ba umuntu w’umugwaneza kandi urangwa n’icyizere. Garagaza ko umwitayeho utamwerurira ko arwaye mu buryo bw’umwuka. Mubwire inkuru z’ibyabaye zubaka cyangwa ibindi bintu byagezweho n’itorero. Mu buryo bw’igishyuhirane, mubwire ibihereranye n’ikoraniro ry’akarere rya porogaramu y’umunsi w’ikoraniro ryihariye, kandi umutere inkunga yo kuzaterana. Kongera kwifatanya n’itorero bishobora kumufasha cyane kuruta ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Itangire kumuherekeza ku materaniro. Menyesha abasaza ibyo wamutahuyeho.
5 Igihe umuntu wakonje agarutse mu materaniro, nta gushidikanya ko azumva abangamiwe mu gihe ahuye n’abandi yari azi mu gihe cyashize. Ntumubaze ngo “wabaga he?” Ibiri amambu muhe ikaze. Mufashe ku buryo agira uruhare mu biganiro. Mwereke abo atazi. Icarana na we mu materaniro, kora uko ushoboye kugira ngo agire igitabo cy’indirimbo n’ibindi bitabo byigwa. Mutere inkunga yo kugaruka, kandi witangire kuzabimufashamo niba bikenewe.
6 Kugirira urukundo rw’igishyuhirane abantu bateshutse, Yehova na Yesu barishima iyo abo bantu bongeye kugarura ubuyanja mu buryo bw’umwuka (Mal 3:7; Mat 18:12-14). Dushobora kubona ibyishimo nk’ibyo, mu gihe dushoboye gufasha abandi kongera gukorera Yehova.