Agasanduku k’Ibibazo
Ni ibihe bitabo bigomba gushyirwa mu bubiko bw’ibitabo bw’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi?
Hateguwe ibitabo byinshi bivuga ibintu by’umwuka ku bw’inyungu z’ubwoko bw’Imana. Kubera ko ababwiriza benshi batabifite byose ku giti cyabo, ububiko bw’ibitabo bw’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi buri mu Nzu y’Ubwami, butuma haboneka uburyo bwo gukora ubushakashatsi mu bitabo bidashobora kuboneka mu bundi buryo. Ku bw’ibyo, bugomba gushyirwamo ubuhinduzi bwinshi bwa Bibiliya kandi bunyuranye, ibitabo bya Sosayiti byasohotse vuba aha, kopi z’Umurimo Wacu w’Ubwami, imibumbe y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, hamwe na za Index des Publications de la Société Watch Tower. Nanone kandi, hashobora kongerwamo inkoranyamagambo nziza ihuje n’igihe tugezemo. Niba biboneka, za encyclopedia, za atlas, cyangwa ibitabo byo kwifashisha ku bihereranye n’ikibonezamvugo hamwe n’amateka, bishobora kuba ingirakamaro. Icyakora, ikintu cy’ingenzi cyane tugomba kwitaho, ni ibitabo bitangwa n’ “[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge.”—Mat 24:45.
Mu bihe bimwe na bimwe, byavuzwe ko ibitabo bikemangwa byagiye bishyirwa mu bubiko bw’ibitabo bw’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Byaba bidakwiriye gushyiramo ibitabo bivuga inkuru z’impimbano, ibitabo birimo ijora rihanitse cyane ry’ubuvanganzo bwa Bibiliya, cyangwa ibitabo bihereranye na filozofiya, cyangwa se ubupfumu. Ububiko bw’ibitabo bw’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, bugomba kuba burimo gusa ibitabo bizatuma ababikoresha bakomeza kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka.—1 Tim 4:15.
Umugenzuzi w’ishuri ni we ushinzwe kwita ku bubiko bw’ibitabo, n’ubwo hashobora gushyirwaho undi muvandimwe wo kumufasha kwita kuri ubwo bubiko. Agomba kureba ko ububiko bw’ibitabo burimo ibitabo bisohotse vuba, akongeramo n’ibitabo bishya vuba uko bishoboka kose bikimara kuboneka. Buri gitabo kigomba kwandikwamo izina ry’itorero rigitunze ku gifubiko cy’imbere. Buri mwaka, ibitabo bigomba kugenzurwa kugira ngo barebe niba hari igikeneye gusanwa cyangwa gusimburwa.
Buri wese ashobora kwifatanya mu kwita kuri ubwo bubiko bw’ibitabo. Ibyo bitabo byagombye gufatwa no gukoreshwa mu buryo bwitondewe. Nta bwo abana bagomba kwemererwa kubikinisha, kandi nta muntu uwo ari we wese ugomba kwandikamo cyangwa gucamo imirongo. Hashobora kumanikwa icyapa kigaragara neza cyibutsa ko ibitabo bitagomba kuvanwa mu Nzu y’Ubwami.
Kubera ko hari amatorero mashya adasiba kuvuka, birashoboka ko ububiko bw’ibitabo bwinshi bwaba ari buto. Ababwiriza bamwe baba batunze ibitabo byacu bya kera, bashobora kureba niba babiha itorero. Abasaza bashobora gukenera gutumiza imibumbe y’Umunara w’Umurinzi yacapwe na Sosayiti bundi bushya. Muri ubwo buryo, ububiko bw’ibitabo bw’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, buzagaragara ko ari ingirakamaro mu gufasha bose gutahura ubutunzi buhishe bw’Ijambo ry’Imana, butanga ubumenyi, ubwenge, hamwe no gusobanukirwa.—Imig 2:4-6.