Jya ubikoresha aho kubibika
Hari amatorero menshi agifite amagazeti n’ibitabo byinshi bya kera. Kuki utafatamo bimwe ukabishyira mu bubiko bwawe ushyiramo ibitabo by’umuteguro? Birashoboka ko waba ufite bimwe muri ibyo bitabo bya kera kuri CD-ROM ya Watchtower Library. Icyakora, hari inyungu umuntu abona iyo afite n’ibyo bitabo n’amagazeti bicapye. Ese haba hari umuntu uyoborera icyigisho cya Bibiliya ufite amajyambere? Ushobora kumutera inkunga yo gushaka ibyo bitabo n’amagazeti bya kera, bityo na we akagira ububiko bw’ibitabo by’umuteguro. Nanone Umugenzuzi w’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi agomba kureba niba mu bitabo n’amagazeti bya kera itorero rifite harimo ibyo yashyira mu bubiko bw’Inzu y’Ubwami. Ibyo bitabo biba bigifite agaciro. Byaba byiza tugiye dukoresha ibyo bitabo aho kubirekera mu itorero.