Uburyo bushya bwateganyirijwe ububiko bw’ibitabo byo ku nzu y’Ubwami
Hashize imyaka myinshi amatorero yungukirwa no gukoresha ububiko bwayo bw’ibitabo byo ku Nzu y’Ubwami, kera bukaba bwaritwaga ububiko bw’ibitabo by’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Mu gihe cyashize, byari ngombwa ko buri torero rigira ububiko bwaryo bw’ibitabo. Ariko kandi, kubera ko muri iki gihe hari Amazu y’Ubwami menshi akoreshwa n’amatorero arenze rimwe, kandi amwe muri ayo matorero akaba akoresha indimi z’amahanga, byaba byiza muri buri Nzu y’Ubwami hagiye haba ububiko bw’ibitabo bumwe gusa burimo ibitabo byose by’itsinda rikoresha ururimi uru n’uru. Mu Mazu y’Ubwami akomatanyije ibyumba by’amateraniro birenze kimwe, buri cyumba kigomba kugira ububiko bw’ibitabo bya buri tsinda riteraniramo rikoresha ururimi uru n’uru.
Twizeye ko ubu buryo buzatuma haboneka umwanya uhagije kandi bukaba ari bwo buhendutse. Byongeye kandi, guhuriza hamwe ububiko bw’ibitabo by’amatorero abiri cyangwa menshi, bizatuma ububiko bw’ibitabo buba bwiza kurushaho. Ubwo bubiko nibuhurizwa hamwe, ibitabo bifite ibindi bisa bizasaguka bishobora kubikwa kugira ngo bizakoreshwe igihe hazaba hubatswe Amazu y’Ubwami mashya.
Buri bubiko bw’ibitabo byo ku Nzu y’Ubwami buzajya bushingwa umuvandimwe umwe wo kubyitaho. Byaba byiza abaye ari umwe mu bagenzuzi b’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Agomba kuzajya abwongeramo ibitabo bikwiriye, akandika mu buryo busomeka neza muri buri gitabo imbere ku gifubiko ko ari icyo mu bubiko bw’Inzu y’Ubwami. Nibura rimwe mu mwaka, agomba kujya agenzura ko nta gitabo kibuze mu bubiko kandi akareba ko ibitabo bimeze neza. Nta bitabo byo muri ubwo bubiko bigomba kujyanwa hanze y’Inzu y’Ubwami.
Abantu bose bifatanya n’itorero bakomeje kugenda bishimira cyane ububiko bw’ibitabo byo ku Nzu y’Ubwami. Nimucyo tugaragaze ko duha agaciro ubwo buryo bwateganyijwe, twita kuri ibyo bitabo ari na ko tubyifashisha kugira ngo ‘tumenye Imana.’—Imig 2:5.