ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 12/97 p. 7
  • Ungukirwa Cyane n’Ibyo Wiga mu Ishuri

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ungukirwa Cyane n’Ibyo Wiga mu Ishuri
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Ibisa na byo
  • Uburezi Bufite Intego
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Kwiga Amashuri n’Intego Zawe zo mu Buryo bw’Umwuka
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
  • Ese uwareka ishuri?
    Nimukanguke!—2011
  • Rubyiruko—Nimwungukirwe n’Inyigisho Mubonera mu Ishuri
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
km 12/97 p. 7

Ungukirwa Cyane n’Ibyo Wiga mu Ishuri

1 Iki ni cyo gihe cy’umwaka usanga abakiri bato benshi bibaza bati “mbese, igihe ngomba gusubira ku ishuri cyamaze kugera?” N’ubwo gusubira ku ishuri bishobora gutuma habaho ibibazo by’ingorabahizi n’imihangayiko, nanone, abakiri bato bihatira kungukirwa mu buryo bwuzuye n’inyigisho bahabwa, bashobora kwironkera inyungu nyinshi.

2 Inyigisho nziza z’ifatizo, zishobora gutuma umuntu agira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Ibyo umuntu akora mu bwana bwe, bigira ingaruka ku byo ashobora kugeraho amaze kuba mukuru. Ndetse no mu bihererenye no kwiga, “ibyo umuntu abiba [ni] byo azasarura” (Gal 6:7) Abakiri bato biga amasomo yabo babigiranye umwete, bashobora kugira ubuhanga buzatuma barushaho kuba ingirakamaro kuri Yehova.

3 Umuntu asabwa gutekereza yitonze mbere y’igihe, niba agomba kugira amahitamo akwiriye ku bihereranye n’amasomo azakurikirana mu ishuri. Ababyeyi bagomba gufasha abana babo guhitamo amasomo azatuma bahabwa imyitozo y’ingirakamaro, kugira ngo bagere ku ntego zo mu buryo bw’umwuka mu mibereho yabo. Binyuriye mu kongera ubuhanga bwabo, abakiri bato bazashobora kwirwanaho mu murimo w’ubupayiniya. Inyigisho z’ifatizo bahawe, zagombye kubafasha gusingiza Yehova aho baba bakora hose.

4 Mwebwe abakiri bato mugerageze kungukirwa mu buryo bwuzuye n’imyaka mumara mu ishuri. Mu kubigenza mutyo, mwibande ku bihereranye no kwiyegurira umurimo wera, aho kwibanda ku gukurikirana akazi k’isi. Mwihatire gukoresha imibereho yanyu mu gukora ibyo Yehova ashaka. Nimubigenza mutyo, bizatuma mugira ingaruka nziza mu nzira zanyu, bityo muheshe Yehova ikuzo.​—Zab 1:3

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze