Rubyiruko—Nimwungukirwe n’Inyigisho Mubonera mu Ishuri
1 Wiyumva ute ku bihereranye no gusubira ku ishuri nyuma y’ikiruhuko? Mbese, ufite amashyushyu yo kungukirwa n’ibyo uziga mu ishuri mu kindi gihembwe? Mbese, uzakoresha uburyo uzabona mu gihe uzaba uri ku ishuri kugira ngo ugeze ukuri ku banyeshuri mwigana no ku barimu? Twizeye ko wifuza gukora uko ushoboye kose mu ishuri.
2 Ba Umunyeshuri Mwiza: Niba ukurikirana amasomo yawe witeguye neza kandi ugatega amatwi witonze, uzabona inyungu zirambye. Shishikarira gukora umukoro baguhaye, ariko ntiwemere ko imirimo y’ishuri ibangamira imirimo ya gitewokarasi.—Fili 1:10.
3 Tangira igihembwe gishya cy’ishuri usoma agatabo Les Témoins de Jéhovah et l’instruction. Hanyuma, wowe cyangwa ababyeyi bawe mwagombye kugaha buri wese mu barimu bawe. Mubamenyeshe ko ibibazo ibyo ari byo byose bashobora kugira bizasubizwa. Ibyo bizabafasha gusobanukirwa neza kurushaho amahame akugenga hamwe n’imyizerere yawe, kandi bazafatanya nawe mu gihe uzaba ushyira mu bikorwa ibyo wigishijwe. Nanone, bizatuma abarimu bawe bagira icyizere cy’uko wowe n’ababyeyi bawe mwifuza gufatanya na bo mu gihe bagufasha kugira ubumenyi bw’agaciro.
4 Ba Umuhamya Mwiza: Kuki utabona ko ishuri ari ryo fasi yawe wajya utangamo ubuhamya mu buryo bufatiweho? Mu gihembwe cy’amashuri gitaha, uzabona uburyo bwihariye bwo gutanga ubuhamya. Ufite ubumenyi buhebuje bwo mu buryo bw’umwuka, ku buryo mu gihe waba ubugejeje ku bandi, ushobora ‘kwikizanya n’abakumva’ (1 Tim 4:16). Mu gukomeza kugira imyifatire ya Gikristo y’intangarugero no mu gutanga ubuhamya igihe cyose bikwiriye, uzabona inyungu wowe ubwawe ndetse n’abandi.
5 Umuvandimwe umwe ukiri muto, yabwirije abanyeshuri bigaga mu ishuri rye mu buryo bufatiweho. Mu babyitabiriye neza harimo Umugatolika, utaremeraga ko Imana ibaho wakobaga abemera Imana, n’undi ukiri muto wari gacanyi kandi akaba yari yarasabitswe n’ibinyobwa bisindisha. Uwo muvandimwe ukiri muto, yafashije abanyeshuri b’urungano rwe 15 bose bagera ku kwitanga no kubatizwa!
6 Bityo rero, rubyiruko mugire umwete wo kwiga no gukora umurimo wanyu wo kubwiriza mu ifasi yanyu yihariye. Icyo gihe muzibonera inyungu zikomeye cyane kurusha izindi zose mukesha kuba mujya ku ishuri.