Ntugatinye kubwiriza
1. Ni iki gisaba kugira ubutwari, kandi kuki?
1 Ese waba warigeze gutinya kubwiriza ku ishuri, utinya ko baguseka? Gutinyuka ukavuga, cyane cyane iyo ugira amasonisoni, bisaba kugira ubutwari. Ni iki cyagufasha?
2. Kuki tugomba kugira ubushishozi igihe tubwiriza ku ishuri?
2 Jya ugira ubushishozi: Nubwo ukwiriye kumva ko ku ishuri ari ho ufite ifasi yo kubwirizamo, jya wibuka ko atari ngombwa kubwiriza buri muntu wese nk’uko ubigenza iyo ubwiriza ku nzu n’inzu. Jya ushishoza umenye igihe cyo kuvuga (Umubw 3:1, 7). Ushobora kuvuga ibihereranye no kwizera kwawe uhereye ku masomo mwiga mu ishuri cyangwa ku mikoro babaha. Hari n’igihe umunyeshuri mwigana ashobora kukubaza impamvu utifanya mu bintu runaka. Abakristo bamwe na bamwe bagiye bamenyesha abarimu babo mu ntangiriro z’umwaka ko ari Abahamya ba Yehova kandi bakabaha ibitabo bisobanura imyizerere yacu. Abandi bo bagiye bashyira ibitabo ku meza kugira ngo abanyeshuri bigana babihereho babaza ibibazo.
3. Wakwitegura ute kubwiriza ku ishuri?
3 Jya witegura: Gutegura bizatuma urushaho kwigirira icyizere (1 Pet 3:15). Jya ugerageza gutekereza ibibazo bashobora kukubaza, utekereze n’uko wabisubiza (Imig 15:28). Niba bishoboka, jya witwaza Bibiliya n’ibindi bitabo nka Comment raisonner, Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibitabo bivuga iby’irema kugira ngo ubyifashishe igihe bibaye ngombwa. Jya usaba ababyeyi bawe kugira ngo muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango mujye mwitoza uko wabwiriza.
4. Kuki wagombye gukomeza kubwiriza ku ishuri?
4 Jya urangwa n’icyizere: Ntukibwire ko abanyeshuri mwigana bazajya baguseka igihe cyose uvuze ibihereranye n’ukuri. Hari abashobora kugushimira ubutwari ugira maze bakagutega amatwi. Icyakora, ntugacike intege mu gihe nta muntu n’umwe witabiriye ibyo uvuga. Yehova azishimira ko wagerageje (Heb 13:15, 16). Jya uhora umusaba ko yagufasha ‘gukomeza kuvuga ushize amanga’ (Ibyak 4:29; 2 Tim 1:7, 8). Tekereza ibyishimo uzagira nihagira ugutega amatwi! Hari n’igihe uwo muntu yazaba umuvandimwe wawe usenga Yehova.