Toranya Ingingo Zishishikaza Abantu mu buryo Bwihariye
1 Kimwe n’abarashi bahamya intego bakoresheje imyambi yabo babigiranye ubwitonzi, ababwiriza n’abapayiniya benshi b’itorero na bo bagira ingaruka zihebuje bakoresheje ingingo z’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! zishishikaza abantu bo mu ifasi yabo mu buryo bwihariye. Bagena abashobora kwifuza cyane gusoma ingingo runaka z’amagazeti. Ni gute ibyo babikora?
2 Mbere na mbere, basoma buri nomero yose uko yakabaye. Hanyuma, bakibaza bati ni muntu ki ushobora gushimishwa na buri ngingo yo muri iyi gazeti? Hanyuma, hagakorwa imihati yo gusura buri muntu ku giti cye ushobora gushimishwa no gusoma iyo ngingo. Mu gihe babona ko inomero yihariye igomba kwakirwa mu rugero rwagutse mu ifasi yabo, batumiza amagazeti y’inyongera.
3 Amagazeti Yacu Arubahwa Cyane: Umwe mu bantu bakoresheje abonema ku magazeti yacu, akaba ari umukozi w’ikinyamakuru cyo muri Nijeriya gisomwa cyane mu rwego mpuzamahanga, yerekeje kuri Réveillez-vous! agira ati “murashimirwa ku bihereranye n’igazeti ishishikaza cyane abantu muri rusange.” Umuntu ukunda gusoma amagazeti yacu abishishikariye, yaravuze ati “mbega ibintu bihebuje by’agaciro kenshi bikubiyemo ubwenge butagereranywa! Nta ngingo inshimisha ntajya nsanga yaravuzwe ahantu runaka mu mapaji y’imwe muri ayo [magazeti].”
4 Ayo magazeti yibanda ku ngingo nyinshi, hakubiyemo Bibiliya, ibintu bibera mu isi, ibirebana n’umuryango, ibibazo byerekeye imibanire y’abantu, amateka, siyansi, imibereho y’inyamaswa n’ibimera, tutabimaze inyuma. Nta gushidikanya ko umuntu arushaho gushishikarira gusoma ikintu runaka mu gihe kivuga ibintu birebana n’ibyo akeneye, imimerere ye, cyangwa akazi ke. Kubera ko tuvugana n’abantu benshi, buri muntu akaba afite ibyo akunda hamwe n’ibibazo bye, gutoranya ingingo tugamije gushishikaza abantu duhura na bo, bigira ingaruka nziza cyane.
5 Reba uko byagenze ubwo Abahamya babiri bahaga umwanditsi w’ikinyamakuru igazeti ya Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Nzeri 1996. Yaranditse ati “mbere y’uko mbona uburyo bwo kuvuga ko bitanshimishije, umwe muri bo yongeyeho ati ‘harimo ingingo ivuga ibyerekeye Abahindi bo muri Amerika. Tuzi ko mwanditse ibintu byinshi ku byerekeranye n’iyo ngingo.’ ” Yafashe iyo gazeti, maze mu gihe cy’ifunguro rya mu gitondo, asoma iyo ngingo ihereranye n’Abahindi, nyuma aza kuvuga ko “yari nziza cyane bihebuje” kandi “ivugisha ukuri mu buryo bwuzuye.”
6 Ni Ibiki Bishishikaza Abantu bo mu Ifasi Yawe? Ni iki wabonye mu magazeti yasohotse mu mezi ya vuba aha, gishobora gushishikaza abacuruzi n’abantu bakora akazi bo mu ifasi yawe cyangwa abaturanyi bawe, abo mukorana n’abo mwigana? Ni iki mu buryo bwihariye gishobora gushimisha abacamanza, abarimu, abajyanama mu byerekeye umuryango n’amashuri, abajyanama b’urubyiruko, abakora imirimo igoboka abantu muri rusange hamwe n’abaganga? Gukomeza kuzirikana abantu ubwiriza igihe usesengura buri nomero, bizaguha uburyo bwiza cyane bwo gukwirakwiza ijambo ry’ukuri.
7 Mu gihe ubonye umuntu ugaragaje ko ashimishijwe mu buryo bwihariye n’ingingo y’Umunara w’Umurinzi cyangwa ya Réveillez-vous, kandi akaba yemeye kwakira iyo gazeti, ushobora kuvuga uti “nihaboneka ingingo mu igazeti izasohoka ubutaha ntekereza ko nanone yagushimisha, nzishimira kukuzanira iyo gazeti.” Ushobora kongera uwo muntu ku bo usanzwe ushyira amagazeti uko asohotse, usubira kumusura kenshi umushyiriye amagazeti asohotse vuba. Ibyo ni kimwe n’uko byagiye bigenda mu gihe wabaga watumiwe kugira ngo uzasubire gusura abantu bashobora gushimishwa n’ingingo runaka ziboneka mu magazeti yacu.
8 Gira Intego zo mu Buryo bw’Umwuka: Mu myaka mike ishize, hari umuntu witangiye gukora akazi runaka, wakiriye igazeti ya Réveillez-vous! yibandaga ku ngingo yamushishikaje. Ariko kandi, uwo munyedini yanasomye igazeti mugenzi wayo y’Umunara w’Umurinzi, yari ikubiyemo ingingo yamushishikarije gusuzumana ubwitonzi inyigisho y’Ubutatu yizeraga mu mibereho ye yose. Amezi atandatu nyuma y’aho, yarabatijwe! Ku bw’ibyo rero, ntukajijinganye kugirana ibiganiro byo mu buryo bw’umwuka n’abasomyi b’amagazeti yacu. Ushobora kwerekana agatabo Ni Iki Imana Idusaba? hanyuma ukabasaba ko mwafata iminota mike yo kujya muganira ku isomo rimwe uko ubasuye ubashyiriye andi magazeti mashya.
9 Tekereza witonze ku bantu bashobora kwishimira kwakira amagazeti asohotse vuba y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! mu bo usubira gusura, cyangwa abacuruzi mushyikirana. Hanyuma, shyiraho imihati ivuye ku mutima kugira ngo ubagereho. Geza ayo magazeti y’agaciro ku bantu benshi uko ubishoboye kose. Kandi ntuzigere na rimwe wibagirwa ko uko wihatira gufasha abantu benshi gusoma amagazeti yacu, ari nako uba ‘unyanyagiza imbuto yawe ku mazi.’ Nyuma y’igihe runaka, ushobora kuzagira ingaruka nziza mu kubona abazaba abigishwa bagenzi bawe mu gihe kizaza.—Umubw 11:1, 6.