Amakuru ya Gitewokarasi
◼ Ibihugu byo muri Afurika y’i Burengerazuba, ari byo Bénin, Côte d’Ivoire, Gana, Kameruni, Liberiya na Nigeriya, byose byagize ukwiyongera gushya kw’ababwiriza, muri Gashyantare.
◼ Impunzi nyinshi zo muri Liberiya zaratahutse, kandi muri icyo gihugu hari inzara ku bihereranye n’ukuri. Muri Gashyantare, bagize ukwiyongera kw’ababwiriza 2.286 batanze raporo y’ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo bigera ku 6.277.
◼ Macao yagize ukwiyongera kw’ababwiriza kwa 16 ku ijana kurenza mwayene y’umwaka ushize, abatanze raporo muri Gashyantare bakaba bagera ku 135.
◼ Ibirwa byo muri Pasifika y’Amajyepfo, ari byo Fiji, Salomo na Tahiti, byose byatanze raporo y’ukwiyongera gushya kw’ababwiriza muri Gashyantare.
◼ Ikirwa cya Madagasikari cyageze ku kwiyongera gushya kw’ababwiriza 9.484, kukaba kwari guhwanye n’ukwiyongera kwa 14 ku ijana kurenza mwayene y’umwaka ushize. Nanone kandi, batanze raporo y’ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo birenga 20.000 muri Gashyantare.
◼ Ubugande bwatanze raporo y’ukwiyongera gushya kw’ababwiriza 2.128 mu kwezi kwa Werurwe 1998.