Amakuru ya Gitewokarasi
◼ Ibirwa bya Marshall: Muri Gashyantare, ibyo birwa byagize umubare w’ababwiriza bose hamwe bagera kuri 203—ni ukuvuga ukwiyongera kwa 4 ku ijana, ugereranyije n’ukwezi kwa Gashyantare k’umwaka ushize!
◼ Rumaniya: Habayeho ukwiyongera gushimishije mu bihereranye n’umurimo w’ubupayiniya hamwe n’umubare w’ibyigisho bya Bibiliya birimo biyoborwa, hanabaho ukwiyongera gushya k’umubare w’ababwiriza bagera ku 37.502 bakoze umurimo wo kubwiriza muri Gashyantare.
◼ U Rwanda: Gahunda yo Kubaka Amazu y’Ubwami mu Rwanda irimo iratera imbere mu buryo bushimishije. Kugeza muri Kamena 1999, Amazu y’Ubwami agera kuri 16 yari amaze kwegurirwa Yehova. Amenshi muri yo yatangajwe mu Makuru ya Gitewokarasi yo mu Murimo Wacu w’Ubwami, guhera ku nomero yo muri Mutarama 1998 kugeza ku nomero yo muri Kanama 1999. Aya Mazu y’Ubwami akurikira ari muri ayo 16 yeguriwe Yehova: Butare, Kigali Sud, Matyazo, Nyakinama, Rebero na Shaki.