Geza ku Bantu Bose Igitabo Bonheur familial, Uko Imyaka Baba Bafite Yaba Ingana Kose
1 Umwana w’umuhungu w’imyaka 11 wo muri Kaliforuniya, yavuze ko yishimiye igitabo Le secret du bonheur familial. Yanditse agira ati “ndashimira cyane ku bw’icyo gitabo, kandi ndatera indi miryango inkunga yo kugisoma kuko gihebuje. Gifasha umuryango wanjye kubonera amahoro n’ibyishimo iwacu mu rugo.” Ibyo uwo muhungu ukiri muto yiboneye, byagombye kudutera inkunga yo kugeza ku bantu bose igitabo Bonheur familial, uko imyaka baba bafite yaba ingana kose. Hano hari ibitekerezo bike wagerageza gukoresha mu murimo wawe muri Gashyantare:
2 Mu gihe uhuye n’umuntu ukiri muto, ushobora kuvuga uti
◼ “Abantu benshi bo mu kigero cyawe, batekereza ibihereranye no gushaka. Ariko se, ni hehe dushobora kubona ibitekerezo byiringirwa bifitanye isano n’iyo ngingo? [Mureke asubize.] Akenshi, abakiri bato bavuga ko batazi neza niba biteguye gushaka. Reka nkubwire icyo aka gatabo kavuga ku bihereranye n’iyo ngingo.” Rambura ku ipaji ya 14 y’igitabo Bonheur familial, usome paragarafu ya 3. Hanyuma, erekana buri gatwe gato ko muri icyo gice. Tanga igitabo ku mpano isanzwe igitangwaho, kandi ushyireho gahunda yo kuzagaruka kumusura.
3 Mu gihe uganira n’umubyeyi, ushobora kuvuga uti
◼ “Turimo turageza ku babyeyi ubuyobozi bw’ingirakamaro bugira uruhare rugaragara mu kurera abana. Ubwo buyobozi bwashyizwe muri aka gatabo kitwa Le secret du bonheur familial.” Rambura ku ipaji ya 55. Soma paragarafu ya 10, ukurikizeho umurongo wo mu Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7, uri muri paragarafu ya 11. Hanyuma, tsindagiriza interuro zanditswe mu nyuguti ziberamye ziri muri paragarafu ya 12 kugeza ku ya 16. Komeza uvuga uti “iki gitabo cyafashije abantu benshi gusohoza inshingano yabo yo kuba ababyeyi. Niba wifuza kugisoma, nakwishimira kukiguha ku mpano y’amafaranga 300.”
4 Mu gihe uganira n’umuntu ugeze mu za bukuru, ushobora kuvuga uti
◼ “Nimara gusoma iki gitekerezo kigufi, ndagusaba ko umbwira icyo ubitekerezaho.” Rambura igitabo Bonheur familial ku ipaji ya 169, maze usome interuro ebyiri za mbere kuri paragarafu ya 17. Hanyuma, musabe kugira icyo asubiza. Ufatiye ku gisubizo atanze, ushobora gusoma interuro zirenzeho muri icyo gitabo mbere yo kugitanga.
5 Igihe usubiye gusura abo wasigiye igitabo Bonheur familial, zirikana ko ugomba kugerageza gutangiza icyigisho cya Bibiliya. Isomo rya 8 ryo mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba? cyangwa igice cya 15 mu gitabo Ubumenyi, bishobora kuba ari byo bikwiriye kugira ngo mubitangirireho. Hagati aho, nimucyo twihatire gufasha abantu bose, uko imyaka yabo yaba ingana kose, kugira imibereho y’umuryango ya Gikristo irangwa n’ibyishimo.