Uko Abagize Umuryango Bafatanyiriza Hamwe Kugira ngo Bifatanye mu Buryo Bwuzuye—Mu Materaniro y’Itorero
1 Imiryango ya Gikristo igomba kwita cyane ku itegeko ryo guteranira hamwe mu materaniro y’itorero (Heb 10:24, 25). Binyuriye mu gufatanyiriza hamwe mu buryo bwiza, bose bashobora gutegura, guterana, no kwifatanya mu materaniro. N’ubwo imimerere irangwa mu miryango iba itandukanye, hari ibintu umugabo w’Umukristo, umugore wizera, cyangwa umubyeyi urera abana wenyine bashobora gukora kugira ngo barusheho kwifatanyiriza hamwe mu muryango mu bihereranye n’iby’umwuka, uko umubare w’abana bafite cyangwa imyaka y’abo bana byaba bingana kose.—Imig 1:8.
2 Nimufate Igihe cyo Gutegura: Abagize umuryango bifatanyiriza hamwe kugira ngo barebe ko buri wese yiteguye neza amateraniro y’itorero. Abenshi basuzumira hamwe igice cya buri cyumweru cy’Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Bamwe bategura Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero cyangwa bagasoma umwihariko wo gusoma Bibiliya wa buri cyumweru, mu rwego rw’umuryango. Intego iba ari iyo kugira ngo bicengezemo ingingo z’ingenzi mbere yo guterana amateraniro. Muri ubwo buryo, bose bazungukirwa cyane kurushaho n’ibyo bumvise, kandi bazaba bafite ibibakwiriye byose kugira ngo bayifatanyemo uko uburyo bubonetse.—1 Tim 4:15.
3 Nimuteganye Kwifatanya: Buri wese mu bagize umuryango yagombye kugira intego yo kwaturira ibyiringiro bye imbere y’abandi, atanga ibitekerezo mu materaniro (Heb 10:23). Mbese, hari uwo mu bagize umuryango waba ukeneye ubufasha cyangwa guterwa inkunga kugira ngo akore ibyo? Ni ubuhe bufasha buri wese akenera igihe ategura ikiganiro cyo gutanga mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi? Abagore bishimira kubona abagabo babo bahagurukira gufata iya mbere, wenda bagatanga igitekerezo ku bihereranye n’urugero rukwiriye cyangwa imimerere ikwiriye iyo nyigisho yatangwamo. Ababyeyi ntibagomba kumva ko bagombye gutegurira abana babo bakiri bato ibiganiro. Gukora ibyo bishobora kudindiza ubushobozi bw’abana bwo kwitabira gukora ibintu. Ariko kandi, ababyeyi bashobora gufasha abana babo bakiri bato kandi bakabatega amatwi igihe basubira mu byo bateguye mu ijwi riranguruye.—Ef 6:4.
4 Nimwitegure Guterana: Guhera abana bakiri bato, bashobora gutozwa kwambara no kuba biteguye kuva imuhira bajya mu materaniro ku gihe cyagenwe. Abagize umuryango bagombye gufatanyiriza hamwe mu gukora uturimo two mu rugo, kugira ngo hatagira abo dukereza.—Reba ibitekerezo biri mu gitabo Bonheur familial, ku ipaji ya 112, no mu gitabo Les jeunes s’interrogent, ku ipaji ya 316-317.
5 Ababyeyi kimwe n’abana, bashobora gutekereza babigiranye ubwitonzi ku magambo ya Yosuwa wo mu gihe cya kera, wagize ati “ariko jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.” Bityo rero, twiyemeze gufatanyiriza hamwe kugira ngo twifatanye mu buryo bwuzuye mu materaniro y’itorero.—Yos 24:15.