Tegura Kandi Wishimire Amateraniro y’Itorero
1 Kubera ko turi umuryango w’abavandimwe, duterana buri gihe amateraniro yacu ya buri cyumweru tubigiranye ubwenge (1 Tim 4:15, 16). Ni gute dushobora kuyishimira no kuyaboneramo inyungu nyinshi kurushaho?
2 Hagomba guteganywa igihe kidahindagurika cyo gutegura amateraniro. Bamwe bashobora kumara igihe kinini bategura kurusha abandi. Ariko kandi, uko ibyo duhugiyemo byaba bingana kose, ni iby’ubwenge gushaka igihe cyo gutegura amateraniro. Gutegurira hamwe mu muryango, ni iby’ingirakamaro mu buryo bwihariye.—Ef 5:15, 16.
3 Ku Bihereranye n’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi: Ihatire kugendana na gahunda ya buri cyumweru yo gusoma umwihariko wa Bibiliya (Yos 1:8). Suzuma igitabo kiri bwigwe, kandi uzane ibitabo bikenewe kugira ngo ushobore gukurikirana abatanga inyigisho. Tekereza ku bihereranye n’uburyo washobora gukoresha izo nyigisho mu murimo wawe.
4 Ku Bihereranye n’Amateraniro y’Umurimo: Terera akajisho kuri porogaramu iboneka mu Murimo Wacu w’Ubwami. Soma ingingo ziri buganirweho. Niba hari bugenzurwe ingingo ivuye mu Munara w’Umurinzi cyangwa mu kindi gitabo, yirebe kandi unayisome. Niba hari butangwe ingero z’ibyerekanwa byo mu murimo wo mu murima, bigenzure mbere y’igihe kugira ngo ube witeguye kubikoresha mu murimo wawe.
5 Mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi: Soma icyo gice mbere y’igihe, ushyira ikimenyetso ku bisubizo by’ibibazo. Kureba imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe, bizagufasha gusobanukirwa neza kurushaho. Gutekereza ku bihereranye n’ukuntu icyo ibikubiye muri icyo gice bihuriyeho n’ibyo wari usanzwe uzi, bizongera ubumenyi bwawe. Itegure kwifatanya mu cyigisho utegura ibisobanuro bihinnye byibuze kuri paragarafu imwe cyangwa ebyiri. Ubwo ni uburyo bw’ingenzi bwo ”kwatura ibyiringiro byacu.”—Heb 10:23.
6 Mu Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero: Icya mbere, cisha amaso mu ngingo iri bwigwe; suzuma umutwe w’igice kiri bwigwe hamwe n’imitwe mito. Hanyuma mu gihe usoma, zirikana ibitekerezo by’ingenzi. Suzuma imirongo ya Bibiliya ibishyigikiye. Gerageza gusubiza ibibazo mu magambo yawe. Igihe wateguye icyigisho, gisubiremo mu bwenge bwawe. Gerageza kwiyibutsa ibitekerezo by’ingenzi n’uburyo bwo kubitangaho ibisobanuro.—2 Tim 2:15.
7 Ishimire Amateraniro: Kugira ngo wishimire amateraniro mu buryo bwuzuye, ni ngombwa kuhagerera igihe ku buryo wifatanya ku isengesho ritangira, risaba umwuka wa Yehova. Nanone kandi, ungukirwa binyuriye mu ndirimbo z’Ubwami zisusurutsa. Niba udafite abana cyangwa indi mpamvu ituma wicara inyuma, birashoboka ko niwicara imbere, haba ibirangaza bike, kandi uzarushaho kungukirwa na porogaramu. Ababyeyi bafite abana bato bakenera kujyana hanze mu gihe cy’amateraniro, bashobora kugabanya ibirangaza bicara hafi y’ikirongozi cyangwa inyuma.
8 Gerageza kureba imirongo y’Ibyanditswe isomwa. Ibyo bizagufasha kwibuka ibyo wumvise. Kubwira abo mu muryango wawe n’incuti ibihereranye n’ibyo wiga, bizatuma birushaho gucengera mu bwenge bwawe. Gushyira mu bikorwa izo nama, bizatuma amateraniro arushaho kugira ireme no gushimisha, kandi mu by’ukuri ‘azadutera ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza.’—Heb 10:24, 25.