Agasanduku k’Ibibazo
◼ Ni ibihe bitabo twagombye kwigana n’abantu bashya mbere y’uko babatizwa?
Mbere y’uko umuntu ashobora kwegurira Yehova ubuzima bwe kandi akabatizwa, agomba kugira ubumenyi nyakuri (Yoh 17:3). Azabona ibitekerezo akeneye binyuriye mu kwiga agatabo Ni Iki Imana Idusaba? n’igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, akabyiga byombi. Incuro nyinshi, agatabo Ni Iki Imana Idusaba? ni ko kazabanza kwigwa. Ariko kandi, niba icyigisho cyaratangijwe mu gitabo Ubumenyi, agatabo Ni Iki Imana Idusaba? kagomba kwigwa nyuma yo kurangiza icyo gitabo. None se, kuki ibyo ari ngombwa?
Agatabo Ni Iki Imana Idusaba?, gakubiyemo inyigisho z’ibanze za Bibiliya muri rusange. Nikabanza kwigwa, kazatuma umwigishwa asobanukirwa ibintu by’ishingiro bisabwa kugira ngo ashimishe Yehova. Nikigwa nyuma, kazakoreshwa mu buryo bw’isubiramo riboneye ry’ibintu byaganiriweho mu gitabo Ubumenyi. Uko ibyo byakorwa kose, tera umunyeshuri inkunga yo gusuzuma imirongo y’Ibyanditswe ishyigikira ibyigwa, no kuyitekerezaho. Ntiwibagirwe gutanga ibisobanuro ku mashusho, kubera ko ari imfashanyigisho zigira ingaruka nziza.—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gashyantare 1997, ku ipaji ya 9-10.
Igihe umwigishwa wa Bibiliya azaba arangije kwiga ibyo bitabo byombi, azaba ashobora gusubiza ibibazo byose abasaza bazasuzumira hamwe na we mu gihe cyo kwitegura kubatizwa. Nibigenda bityo, ntibizaba ari ngombwa kumuyoborera icyigisho ibi bisanzwe mu kindi gitabo icyo ari cyo cyose, n’ubwo uwamuyoboreye agomba gukomeza kwita ku majyambere ye abishishikariye.—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mutarama 1996, ku ipaji ya 14, 17 (mu Gifaransa).