ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 8/99 p. 8
  • Ni Iki Uzabwira Umubuda?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni Iki Uzabwira Umubuda?
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
  • Ibisa na byo
  • Kubwiriza Abantu b’Indimi Zose n’Amadini Yose
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Uko twafasha abantu batarageza igihe cyo kwiga igitabo Icyo Bibiliya yigisha
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Ese ujya ukoresha utu dutabo?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Ababuda bashakisha umucyo aho gushaka Imana
    Uko abantu bashakishije Imana
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
km 8/99 p. 8

Ni Iki Uzabwira Umubuda?

1 Mu bihugu bimwe na bimwe, abantu barenga icya kabiri mu babatizwa, baba barahoze bafite imyizerere y’Ababuda. Ni iki kirimo kirehereza abo bantu mu kuri? Ni gute ushobora kubwira Umubuda ubutumwa bwiza?

2 Garagaza ko Umwitayeho by’Ukuri: Abantu benshi bahoze ari Ababuda, bavuze ko icyabarehereje mu kuri atari ibitekerezo byimbitse bahawe. Ahubwo, bagezwe ku mutima n’ukuntu bagaragarijwe ko bitaweho mu buryo bwa bwite nta buryarya. Hari umugore umwe ukomoka muri Aziya wabaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, watangajwe cyane n’umwuka w’ubucuti mushiki wacu yari afite igihe yari aje kumusura, maze bituma yemera kwiga. N’ubwo atashoboraga kuvuga Icyongereza neza, mushiki wacu yarihanganaga. Igihe uwo mugore yabaga ananiwe cyangwa adashobora kwiga, mushiki wacu yaramusuraga gusa mu buryo bwa gicuti, maze bagakora gahunda yo kuzigana ubutaha. Amaherezo, uwo mugore, abahungu be babiri hamwe na nyina wari ugeze mu za bukuru, barabatijwe. Uwo mugore yasubiye mu gihugu yakomokagamo maze afasha abandi bantu benshi kwiga ukuri. Muri iki gihe, umwe mu bahungu be akora ku biro by’ishami. Mbega imigisha yabonewe mu kugaragaza umuco wa Yehova wo ‘kugira neza n’urukundo akunda abantu’!​—Tito 3:4

3 Imitekerereze y’Ababuda: Muri rusange, Ababuda bemera gutega amatwi ibitekerezo binyuranye n’ibyabo, ariko bakabona ko atari ngombwa kugendera ku mahame runaka yihariye. Bityo rero, ibyo bizera bigiye bitandukana. Igitekerezo rusange gikubiye mu nyigisho yigishwa n’igice kimwe cy’Ababuda, ni uko ubuzima bwuzuye imibabaro, ariko binyuriye ku kumurikirwa, umuntu akaba ashobora guhagarika uruhererekane ruhoraho rwo kuvukira bundi bushya mu mibereho itamunyuze. Bavuga ko kugira ngo umuntu avanwe muri urwo ruhererekane, agomba kugera kuri Nirvana, iyo ikaba ari imimerere idashobora gusobanurwa, kubera ko atari ahantu cyangwa ikintu kibaho, ahubwo ko ari ubusa gusa, butabamo ububabare n’ububi. (Reba agatabo Bitugendekera Bite Iyo Dupfuye?, ku ipaji ya 9-10.) None se, ibyo bitwumvisha iki? Biratubwira ko gushora abantu mu mpaka zishingiye kuri filozofiya y’Ababuda, bishobora gutuma tutagera ku cyo twari tugamije. Ahubwo, nimuganire ku bihereranye n’ingorane zihangayikishije abantu bose muri rusange.

4 Tsindagiriza Ibintu Bibashishikaza Mwembi: Kubera ko muri rusange Ababuda bagereranya ubuzima bwo ku isi no kubabara, kuri bo igitekerezo gihereranye n’ubuzima bw’Iteka hano ku isi, gishobora gusa n’aho kidahuje n’ubwenge. Nyamara kandi, twese duhuriye ku cyifuzo cyo kwishimira imibereho y’umuryango irangwa n’ibyishimo, kubona imibabaro yose ivanwaho no kumenya icyo kubaho bisobanura. Dore uko ibyo muhuriyeho mwembi bishobora gutsindagirizwa.

5 Ushobora Kugerageza Ubu Buryo bwo Gutangiza Ibiganiro:

◼ “Muri iki gihe, abantu benshi b’inzirakarengane bahura n’imibabaro muri iyi si turimo. Wumva ari iki gikenewe kugira ngo imibabaro n’amakuba biveho? [Reka asubize.] Hari isezerano ryatanzwe kera rijya rimpumuriza. [Soma mu Byahishuwe 21:4.] Birumvikana ko icyo gihe kitaragera, ariko nikigera, tuzishimira kukibona, si byo se?” Hanyuma, utange igitabo gisobanura ukuntu imibabaro izavaho.

6 Igihe Uganira n’Umuntu Ugeze mu za Bukuru, Ushobora Kumubwira Ibi Bikurikira:

◼ “Ahari nawe waba uhangayikishijwe n’ibitekerezo bibi byogeye hose muri iki gihe hamwe n’ingaruka bigira ku bana bacu. Kuki ubwiyandarike bwiyongera cyane mu rubyiruko? [Reka asubize.] Mbese, waba uzi ko ibyo byari byarahanuwe mu gitabo cyatangiye kwandikwa mbere y’uko amadini y’Abisilamu, Abakristo n’Abahindu ashingwa? [Soma 2 Timoteyo 3:1-3.] Zirikana kandi ko iyo mimerere irushaho gukwirakwira n’ubwo abantu bahora biga. [Soma umurongo wa 7.] Iki gitabo cyamfashije gusobanukirwa ukuri abantu benshi batigeze bamenya. Mbese, wakwishimira kugisoma? Tanga igitabo gikwiriye cyangwa agatabo.

7 Ubusanzwe, Ababuda bubaha Bibliya, bakabona ko ari igitabo cyera. Bityo, ujye uyikoresha mu gusoma amagambo ayikubiyemo (Heb 4:12). Niba umuntu atinya kuba yacengerwa n’umuco w’abantu b’i Burengerazuba, mubwire ko abanditsi ba Bibiliya bose bari abo muri Aziya.

8 Ni Ikihe Gitabo Kigira Ingaruka Nziza Kurusha Ibindi? Inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo Will Suffering Ever End? (Mbese, Imibabaro Izagera Ubwo Ishira?), ikaba yaranditswe mu rurimi rw’Igishinwa, Ikiyapani, Sinhalese na Thaï, yandikiwe Ababuda mu buryo bwihariye. Byongeye kandi, ababwiriza benshi bakoresheje mu buryo bugira ingaruka nziza ibi bitabo bikurikira: Le secret du bonheur familial, L’humanité à la recherche de Dieu na Les Jeunes s’intérrogent​—Réponses pratiques; udutabo “Dore, Byose Ndabihindura Bishya,” Quel est le but de la vie​—Comment le découvrir?; n’Inkuru y’Ubwami No 35, ifite umutwe uvuga ngo Mbese, Hari Igihe Abantu Bose Bazaba Bakundana?, aho zikiboneka. Ababuda benshi barimo biga ukuri muri iki gihe, babanza kwiga agatabo Ni Iki Imana Idusaba?, hanyuma bagakurikizaho igitabo Ubumenyi.

9 N’ubwo Abamisiyonari b’Ababuda bavugwaho kuba barageze muri Atenayi mu myaka igera hafi kuri 400 mbere y’uko Pawulo ahabwiriza, nta wuzi neza niba yarigeze ahura n’umuntu wacengewe n’imitekerereze y’Ababuda. Ariko kandi, tuzi neza ibyiyumvo Pawulo yari afite ku bihereranye no kubwiriza abantu b’ingeri zose. Yigiraga ‘imbata ya bose, kugira ngo arusheho kunguka benshi’ (1 Kor 9:19-23). Natwe dushobora kubigenza dutyo binyuriye mu kugaragaza ko twitaye ku bantu mu buryo bwa bwite no mu gutsindagiriza ibyiringiro duhuriyeho, mu gihe duha ubuhamya buri muntu wese duhuye na we.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze