Igice cya 6
Ababuda bashakisha umucyo aho gushaka Imana
1. (a) Idini ry’Ababuda ryageze rite mu bihugu by’Iburengerazuba? (b) Kandi se ibyo byatewe n’iki?
MU NTANGIRIRO z’ikinyejana cya 20, idini ry’Ababuda ntiryari rizwi cyane mu bindi bihugu bitari ibyo muri Aziya, ariko ubu ryabaye idini rikomeye ku rwego rw’isi. Mu by’ukuri, abantu benshi bo mu bihugu by’iburengerazuba batangazwa no kubona ukuntu idini ry’Ababuda rigenda ritera imbere mu duce batuyemo. Ahanini ibyo byatewe n’uko impunzi zigenda ziyongera mu bihugu hafi ya byose byo ku isi. Abantu benshi bakomoka muri Aziya bagiye gutura mu Burayi bw’iburengerazuba, muri Amerika ya ruguru, muri Ositaraliya no mu tundi duce. Uko abo bimukira bagendaga baba benshi muri utwo duce, bazanaga n’idini ryabo. Nanone abantu benshi bo mu bihugu by’iburengerazuba babonye idini ry’Ababuda. Ibyo, hamwe no kuba amadini yari asanzweho yaratumaga abantu bakora ibyo bishakiye kandi akaba yari yarahenebereye mu buryo bw’umwuka, byatumye abantu bamwe bahindukirira iryo dini “rishya.”—2 Timoteyo 3:1, 5.
2. Ni he abayoboke b’idini ry’Ababuda baboneka muri iki gihe?
2 Hari igitabo kivuga ko ku isi hose idini ry’Ababuda rifite abayoboke bagera kuri miriyoni 356. Mu Burayi bw’Iburengerazuba hari abagera kuri miriyoni 1,5, muri Amerika ya Ruguru hari abagera kuri miriyoni 2,6, muri Amerika y’Epfo hari 635.000 (The World Almanac and Book of Facts 2001). Icyakora abayoboke benshi b’idini ry’Ababuda baracyiganje mu bihugu byo muri Aziya, urugero nko muri Siri Lanka, Miyanimari (Birimaniya), Tayilandi, u Buyapani, Koreya no mu Bushinwa. Ariko se Buda yari muntu ki? Iryo dini ryatangiye rite? Ni izihe nyigisho n’imigenzo by’Ababuda?
Ikibazo cy’isoko yiringirwa
3. Ni ikihe kintu kitumenyesha ibyerekeye ubuzima bwa Buda?
3 Hari igitabo kivuga iby’amadini yo mu isi kigira kiti “ibizwi ku mibereho ya Buda, bishingiye ahanini ku bihamya bitangwa mu nyandiko zemewe, izirimo ibisobanuro byinshi kandi birambuye zikaba ari izanditswe mu rurimi rw’igipali rwavugwaga mu Buhindi bwa kera” (World Religions—From Ancient History to the Present). Icyo ibyo bishaka kuvuga, ni uko nta kintu dufite cyo mu gihe cya Siddhārtha Gautama washinze iryo dini, akaba yarabayeho mu kinyejana cya gatandatu M.Y. mu majyaruguru y’u Buhindi, gishobora kutubwira ikintu icyo ari cyose ku byerekeye imibereho ye. Birumvikana ko ibyo birimo ikibazo. Icyakora hari ikindi kibazo gikomeye kurushaho cyo kumenya igihe izo “nyandiko zemewe” zandikiwe n’uko zanditswe.
4. Mu mizo ya mbere, inyigisho z’ukuri z’Ababuda zabikwaga zite?
4 Inkuru z’Ababuda zivuga ko Gautama amaze gupfa, inama y’abakuru b’idini bagera kuri 500 yateranye kugira ngo bemeze inyigisho nyakuri za Shebuja. Niba koko iyo nama yarabaye cyangwa itarabaye, biracyari ikibazo kigibwaho impaka nyinshi mu ntiti n’abahanga mu by’amateka y’idini ry’Ababuda. Icyakora ikintu cy’ingenzi twagombye kuzirikana, ni uko inyandiko z’Ababuda na zo ubwazo zemeza ko inyigisho nyakuri zemejwe zitigeze zandikwa ahubwo abigishwa bazifataga mu mutwe. Hashize igihe kirekire izo nyandiko zera zitarandikwa.
5. Inyandiko zo mu gipali zanditswe ryari?
5 Dukurikije inyandiko z’amateka ya Siri Lanka zo mu kinyejana cya kane n’icya gatandatu N.Y., iza kera kurusha izindi muri izo “nyandiko zemewe” zo mu gipali zanditswe ku ngoma y’Umwami Vattagamani Abhaya mu kinyejana cya mbere M.Y. Izindi nkuru zivuga iby’ubuzima bwa Buda zongeye gushyirwa mu nyandiko mu kinyejana cya mbere cyangwa icya gatanu N.Y., hashize hafi imyaka igihumbi abayeho.
6. Abajora bavuze iki ku birebana n’“inyandiko zemewe”? (Gereranya na 2 Timoteyo 3:16, 17.)
6 Ni yo mpamvu hari igitabo cyagize kiti “‘inkuru zivuga iby’ubuzima’ bwe zanditswe hashize igihe kinini cyane abayeho kandi zuzuyemo imigani y’imihimbano myinshi n’ibintu by’amayobera, kandi inyandiko zemewe za kera cyane zabonetse binyuze mu kuzihererekanya ku munwa, uko bigaragara bimwe bikaba byaragiye bisubirwamo kandi bikongerwamo ibintu byinshi” (Abingdon Dictionary of Living Religions). Ndetse hari intiti “yemeza ko nta jambo n’iri na rimwe ryo mu nyigisho zanditswe ryakwemezwa nta gushidikanya ko ari Gautama ubwe warivuze.” Ese iryo jora rifite ishingiro?
Uko Buda yasamwe n’uko yavutse
7. Dukurikije inyandiko z’Ababuda, nyina wa Buda yamusamye ate?
7 Reba amagambo akurikira yakuwe mu nyandiko ya Jataka, ikaba ari igice cy’inyandiko zemewe z’igipali, na Buddha-charita, inyandiko yo mu kinyejana cya kabiri N.Y. yanditswe mu gisansikiriti ivuga iby’ubuzima bwa Buda. Mbere na mbere, hari inkuru ivuga ukuntu nyina wa Buda, Umwamikazi Maha-Maya, yamusamye mu nzozi.
“Abamarayika bane bamurindaga bamuteruranye n’uburiri bwe, bamujyana mu misozi ya Himalaya. . . . Hanyuma abagore b’abo bamarayika bamujyanye ku kiyaga cya Anotatta baramwuhagira, bamukuraho ikizinga cyose cy’ubumuntu. . . . Hafi aho hari umusozi w’ifeza urimo inzu nini ya zahabu. Bashashe uburiri bw’imana babumuryamishaho umusego werekeye iburasirazuba. Icyo gihe uwari kuzaba Buda yari yarahindutse inzovu y’umweru ihebuje . . . Yazamutse uwo musozi w’ifeza, maze . . . azenguruka uburiri nyina aryamyeho incuro eshatu, uruhande rwe rw’iburyo rumwerekeyeho, agenda amukomanga mu ruhande rwe rw’iburyo, yinjira mu nda ye ibyara. Nguko uko yasamwe mu munsi mukuru wo mu mpeshyi rwagati.”
8. Ni iki cyahanuwe ku byerekeye imibereho Buda yari kuzagira?
8 Igihe umwamikazi yarotoreraga umugabo we wari umwami inzozi ze, uwo mwami yatumije abatambyi 64 bakomeye mu idini ry’Abahindu, arabagaburira abaha n’imyambaro, maze ababaza icyo izo nzozi zisobanura. Dore icyo bamushubije:
“Mwami ukomeye, ntuhangayike! . . . Uzabyara umwana w’umuhungu. Nakomeza kuba mu rugo, azaba umwami w’isi yose; ariko nava mu rugo, akitandukanya n’isi azaba Buda, maze azinge ibicu by’icyaha n’ubusazi byo muri iyi si abikureho.”
9. Ni ibihe bitangaza bivugwa ko byabaye nyuma y’itangazwa ry’imibereho Buda yari kuzagira?
9 Bavuga ko nyuma yaho habaye ibitangaza 32:
“Mu buryo butunguranye isi zose uko ari ibihumbi icumi zahise zibamo umutingito, ziranyeganyega, zirahungabana. . . . Ikuzimu hose haturutsemo imiriro; . . . indwara zishira mu bantu; . . . ibikoresho by’umuzika byose biricuranga nta wubikozeho; . . . amazi yo mu nyanja ikomeye aba meza; . . . isi zose uko ari ibihumbi icumi zihinduka imifungo y’indabo z’ubwiza buhebuje.”
10. Inyandiko zera z’Ababuda zisobanura zite ivuka rya Buda?
10 Hanyuma hakurikiyeho ivuka ridasanzwe rya Buda, avukira mu busitani bw’ibiti byitwa Lumbini. Igihe umwamikazi yashakaga gufata ishami ry’igiti kirekire cyane cyo muri ubwo busitani, icyo giti cyaribwirije kirunama kigera aho ashyikira. Yafashe kuri iryo shami maze arahagarara arabyara.
“Yavuye mu nda ya nyina nk’umwigisha umanuka ava ku ntebe atangiraho ikibwiriza, cyangwa umuntu umanuka ku madarajya, arambuye amaboko yombi n’amaguru yombi, kandi atandujwe n’umwanda wo mu nda ya nyina. . . . ”
“[Uwari kuzaba Buda] akimara kuvuka, yashinze ibirenge ku butaka akomeye, atera intambwe ndwi yerekeza mu majyaruguru bamutwikirije umutaka w’umweru, yitegereza impande enye z’isi atangaza mu ijwi rihebuje ati ‘mu isi yose ni jye mutware, ni jye mwiza kandi w’imbere kurusha abandi bose; iri ni ryo vuka ryanjye rya nyuma; sinzongera kuvuka ukundi.”
11. Ni uwuhe mwanzuro intiti zimwe zagezeho ku birebana n’inkuru zivuga imibereho ya Buda zigaragara mu nyandiko zera?
11 Nanone hari inkuru zirimo ibintu nk’ibyo zerekeye ubwana bwe, uko yahuye n’abakobwa bamukundaga, aho yazerereye, ndetse na buri kintu cyose cyabaye mu buzima bwe. Ntibitangaje rero kuba intiti hafi ya zose zivuga ko izo nkuru zose ari imigani y’imihimbano. Ndetse hari umukozi mukuru wo mu nzu ndangamurage y’u Bwongereza wavuze ko bitewe n’“iyo migani myinshi y’imihimbano n’ibitangaza, . . . nta wuzigera amenya amateka nyakuri y’ubuzima bwa Buda.”
12, 13. (a) Ni iyihe nkuru ivuga imibereho ya Buda? (b) Ni iki cyemerwa n’abantu benshi ku byerekeye igihe Buda yavukiye? (Gereranya na Luka 1:1-4.)
12 Nubwo hari iyo migani yose, hari inkuru y’imibereho ya Buda yakwiriye hose. Igitabo kirimo umwandiko wo muri iki gihe, cyasohokeye i Colombo ho muri Siri Lanka, kirimo inkuru yoroheje ikurikira:
“Ku munsi ukwezi kwari inzora muri Gicurasi mu mwaka wa 623 M.Y., mu karere ka Nepali mu Buhindi, havutse igikomangoma cyo mu muryango w’Abasakiya cyitwaga Siddhattha Gotama.a Se yari umwami Suddhodana, naho nyina akaba Umwamikazi Mahā Māyā. Yapfuye hashize iminsi mike abyaye uwo mwana, maze Mahā Pajāpati Gotamī aba ari we umurera.
“Amaze kugira imyaka cumi n’itandatu, yashakanye na mubyara we wari ufite uburanga witwaga Yasodharā wari igikomangoma.
“Yamaze hafi imyaka cumi n’itatu yishimanye n’umugore we mu buzima bwiza, atazi ingorane z’ubuzima abantu bo hanze y’ingoro babagamo.
“Uko igihe cyagendaga gihita, yatangiye kugenda abona ukuri. Igihe yari afite imyaka 29, habaye ikintu gikomeye cyahinduye amateka y’ubuzima bwe, kandi umuhungu we Rāhula yavutse muri uwo mwaka. Yabonye ko urubyaro rwe rumubangamiye, kubera ko yabonaga ko abantu bose hatabuzeho n’umwe bagombaga kuvuka, bakarwara kandi bagapfa. Ibyo byatumye asobanukirwa ko agahinda kaba hose, yiyemeza gushaka umuti w’ubwo burwayi bugera ku bantu bose.
“Ibyo byatumye areka ibinezeza byo mu buzima bw’ibwami yabagamo, maze umunsi umwe ari nijoro ava iwe . . . yogoshe umusatsi we, yambara imyenda yoroheje yo kwibabaza, kandi akazerera hose ashakisha ukuri.”
13 Uko bigaragara, ibyo bintu bike byerekeye ubuzima bwe bihabanye n’inkuru z’akataraboneka zo mu “nyandiko zemewe,” kandi byemerwa n’abantu benshi uretse umwaka yavutseho.
Uko yabonye umucyo
14. Ni iki cyahinduye amateka y’ubuzima bwa Gautama?
14 Icyo ‘kintu gikomeye cyahinduye amateka y’ubuzima bwe’ ni ikihe? Yabonye ku ncuro ya mbere mu buzima bwe, umuntu urwaye, umusaza n’umuntu wapfuye. Ibyo byatumye atangira guhangayikishwa no kwibaza icyo ubuzima bumaze. Kuki abantu bavutse? Ese bavukiye kubabara, gusaza no gupfa gusa? Hanyuma bavuga ko yabonye umuntu wera, wari warateye umugongo isi, akajya gushakisha ukuri. Ibyo byatumye Gautama asiga umuryango we, ubutunzi bwe n’izina rye ry’igikomangoma, hanyuma amara imyaka itandatu ashakira igisubizo ku bigisha na ba guru b’Abahindu, ariko nta cyo yagezeho. Izo nkuru zitubwira ko yafataga igihe cyo gutekereza cyane, akiyiriza ubusa, agakora Yoga n’ibindi bikorwa bikabije byo kwiyanga, ariko na bwo ntiyabonye amahoro yo mu buryo bw’umwuka cyangwa umucyo.
15. Amaherezo Gautama yageze ate ku mucyo?
15 Amaherezo yabonye ko ubuzima yabagamo bwo gukabya kwiyanga nta cyo bumaze kimwe n’ubuzima bw’iraha yari yarabayemo mbere. Noneho yatangiye icyo yise Inzira yo Hagati, yirinda imibereho yo gukabya yari yarabayemo. Yatekereje ko igisubizo cyari mu mutimanama we, nuko yicara munsi y’igiti cyo mu bwoko bw’umutini cyo mu Buhindi, aratekereza cyane. Yananiye ibitero n’ibishuko by’umudayimoni Mara, akomeza gutekereza ashikamye mu gihe cy’ibyumweru bine (hakaba hari n’abavuga ko ari ibyumweru birindwi) kugeza igihe yagereye ku mucyo, amaze kurenga ubumenyi bwose no gusobanukirwa kose.
16. (a) Gautama yabaye nde? (b) Ni ibihe bitekerezo bitandukanye abantu bafite ku birebana na Buda?
16 Dukurikije uko Ababuda babivuga, izo nzira ni zo zatumye Gautama aba Buda, bisobanura Uwakangutse, cyangwa Uwabonye Umucyo. Yari ageze ku ntego iruta izindi zose, ari yo Nirvana, ni ukuvuga kuba mu mahoro asesuye n’umucyo, aho aba atacyifuza kandi atababara. Nanone yaje kwitwa Sakyamuni (umunyabwenge wo mu bwoko bw’Abasakiya), kandi incuro nyinshi yiyitaga Tathagata (uwaje [kwigisha]). Icyakora udutsiko twinshi tw’Ababuda ntitubivugaho rumwe. Bamwe babona ko ari umuntu buntu wavumbuye inzira y’umucyo akayigisha abigishwa be. Abandi bo babona ko ari we wa nyuma mu cyiciro cya ba Buda baje mu isi bakigisha cyangwa bakavugurura dharma (mu gipali ni Dhamma), ni ukuvuga inyigisho cyangwa inzira ya Buda. Icyakora abandi babona ko ari bodhisattva, ni ukuvuga umuntu wageze mu mucyo ariko akaba aretse kwinjira muri nirvana kugira ngo akomeze gufasha abandi bagishakisha umucyo. Uko byaba biri kose, icyo gikorwa cyo kugera ku mucyo gifite agaciro gakomeye ku Babuda bose.
Umucyo ni iki?
17. (a) Ni he Buda yatangiye ikibwiriza cye cya mbere, kandi se yakigezaga kuri ba nde? (b) Sobanura muri make Ibintu Bine by’Ukuri ko mu Rwego rwo Hejuru.
17 Buda amaze kugera ku mucyo kandi atagishidikanya, yatangiye kwigisha abandi ukuri gushya yari amaze kuvumbura, ari yo dharma ye. Ikibwiriza cye cya mbere, gishobora no kuba ari cyo kibwiriza gikomeye yatanze, yagitangiye mu mugi wa Benares, mu busitani bw’impala, akigeza ku bigishwa batanu bitwa bhikkus. Muri icyo kibwiriza, yigishije ko kugira ngo umuntu akizwe, agomba kwirinda inzira z’ibinezeza no kwibabaza cyane, agakurikiza Inzira yo Hagati. Hanyuma umuntu agomba gusobanukirwa Ibintu Bine by’Ukuri ko mu Rwego rwo Hejuru kandi akabikurikiza (reba agasanduku kari ku ipaji ikurikira). Bishobora kuvugwa mu magambo make mu buryo bukurikira:
(1) Imibereho yose ibamo imibabaro.
(2) Imibabaro iterwa no kwifuza cyangwa kurarikira.
(3) Iyo umuntu aretse kwifuza aba akuyeho imibabaro.
(4) Umuntu areka kwifuza iyo akurikiye inzira irimo izindi umunani, akagenzura imyitwarire ye, imitekerereze ye n’imyizerere ye.
18. Buda yavuze ko umucyo uturuka he? (Gereranya n’ibivugwa muri Yobu 28:20, 21, 28; Zaburi 111:10.)
18 Icyo kibwiriza cyasobanuraga Inzira yo Hagati n’Ibintu Bine by’Ukuri ko mu Rwego rwo Hejuru, ni cyo gikubiyemo ibisobanuro by’Umucyo kandi kibonwa ko ari cyo pfundo ry’inyigisho zose za Buda. (Binyuranye n’ibivugwa muri Matayo 6:25-34; 1 Timoteyo 6:17-19; Yakobo 4:1-3; 1 Yohana 2:15-17.) Gautama ntiyigeze avuga ko ibyo yavuze muri icyo kibwiriza yabihumekewe n’imana, ahubwo yiyerekezagaho amagambo agira ati “byavumbuwe na Tathagata.” Bavuga ko igihe Buda yari aryamye ku buriri agiye gupfa, yabwiye abigishwa be ati “mushakire agakiza mu kuri konyine; ntimugashakire ubufasha ku muntu uwo ari we wese keretse mwe.” Bityo dukurikije inyigisho za Buda, umucyo ntuturuka ku Mana, ahubwo umuntu awugeraho iyo ashyizeho imihati ku giti cye, akitoza gutekereza neza no gukora ibyiza.
19. Kuki ubutumwa bwa Buda bwakiriwe neza n’abantu bo muri icyo gihe?
19 Ntibigoye kwiyumvisha impamvu izo nyigisho zahise zakirwa neza n’abantu bo mu Buhindi bw’icyo gihe. Ku ruhande rumwe, zaciriyeho iteka umururumba n’ibikorwa by’idini ryononekaye byatejwe imbere na ba Burahimani b’Abahindu, cyangwa urwego rw’abatambyi. Ku rundi ruhande, zaciragaho iteka ibikorwa bikabije byo kwibabaza by’abayoboke b’idini rya Jayinisime n’ibindi bikorwa by’amayobera byakorwaga n’udutsiko tw’amadini. Nanone zakuyeho ibitambo n’imihango, imana n’imanakazi zibarirwa mu bihumbi amagana na gahunda yo gushyira abantu mu matsinda ashingiye ku nzego z’imibereho yabakandamizaga mu bice byose bigize imibereho yabo. Muri make, zasezeranyaga umudendezo umuntu wese wemeraga gukurikira inzira ya Buda.
Idini ry’Ababuda rikwirakwira
20. (a) “Ibirezi Bitatu” by’idini ry’Ababuda ni ibihe? (b) Buda yabwirije mu rugero rungana iki?
20 Igihe ba bhikkus batanu bemeraga inyigisho za Buda, babaye ba sangha ba mbere, ni ukuvuga urwego rw’abiyeguriye idini. Bityo “Ibirezi Bitatu” (Triratna) by’idini ry’Ababuda byari byuzuye, ari byo Buda, dharma na sangha, byavugwagaho ko byafashaga abantu kugera mu nzira y’umucyo. Bityo rero, kubera ko Gautama Buda yari amaze kwitegura, yagiye kubwiriza mu karere kose k’ikibaya cy’uruzi rwa Gange. Abantu bo mu nzego zose z’imibereho bazaga kumutega amatwi, maze bahinduka abigishwa be. Igihe yapfaga afite imyaka 80, yari yaramaze kumenyekana kandi yubahwa cyane. Bavuga ko amagambo ya mbere yabwiye abigishwa be ari aya ngo “kubora kuri mu bintu byose. Muhatanire kugera ku gakiza kanyu mushyizeho umwete.”
21. (a) Ni nde wagize uruhare runini mu gutuma idini ry’Ababuda ryaguka? (b) Imihati ye yageze ku ki?
21 Mu kinyejana cya gatatu M.Y., hashize imyaka igera kuri 200 Buda apfuye, hadutse umurwanashyaka w’idini ry’Ababuda ukomeye cyane, ari we Umwami w’Abami Aśoka, wategetse u Buhindi hafi ya bwose. Yababajwe cyane n’ubwicanyi bwakozwe mu bitero bye n’akaduruvayo byateje, maze ayoboka idini ry’Ababuda kandi arigira idini rishyigikiwe na Leta. Yashinze inzibutso z’idini, atumiza amanama, kandi ashishikariza abantu kugendera ku mahame ya Buda. Nanone Aśoka yohereje abamisiyonari mu bice byose by’u Buhindi no muri Siri Lanka, Siriya, Misiri no mu Bugiriki. Idini ry’Ababuda ryarakuze rireka kuba agatsiko k’idini ryo mu Buhindi, riba idini ry’isi bitewe cyane cyane n’imihati ya Aśoka. Hari bamwe bamufata nk’uwa kabiri washinze idini ry’Ababuda, kandi ibyo birumvikana.
22. Idini ry’Ababuda ryakwirakwiriye rite muri Aziya?
22 Idini ry’Ababuda ryavuye muri Siri Lanka rikwirakwira mu burasirazuba muri Miyanimari (Birimaniya), Tayilandi no mu tundi turere twa Indochine. Mu majyaruguru, idini ry’Ababuda ryakwirakwiriye muri Kashimiri no muri Aziya yo hagati. Ahagana mu kinyejana cya mbere N.Y., abiyeguriye idini ry’Ababuda bavuye muri utwo turere banyura mu turere duteje akaga tw’imisozi n’ubutayu bajyana idini ryabo mu Bushinwa. Idini ry’Ababuda ryavuye mu Bushinwa rigera muri Koreya no mu Buyapani bitagoranye. Nanone idini ry’Ababuda ryageze muri Tibeti, igihugu gihana urubibi n’u Buhindi mu majyaruguru. Rigezeyo, ryivanze n’imyizerere gakondo, maze rivamo idini rya ba Lama ryagengaga ubuzima bw’idini na politiki byo muri icyo gihugu. Byageze mu kinyejana cya gatandatu cyangwa icya karindwi N.Y. idini ry’Ababuda ryaramaze gushinga imizi mu turere twose two mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya no mu Burasirazuba bwa kure. Ariko se ibintu byari byifashe bite mu Buhindi?
23. Byagendekeye bite idini ry’Ababuda mu Buhindi?
23 Uko idini ry’Ababuda ryagendaga rikwirakwira mu bindi bihugu, ni na ko ryagendaga rihenebera mu Buhindi. Abigisha biyeguriye idini ry’Ababuda bishoye mu bitekerezo bya filozofiya bihambaye, bituma batakigira aho bahuriye n’abayoboke babo basanzwe. Byongeye kandi, kuba idini ry’Ababuda ryaratakaje inkunga y’umuryango wa cyami n’abantu benshi bagatangira kuyoboka ibitekerezo by’Abahindu n’imigenzo yabo, ibyo byose byatumye ritakaza imbaraga mu Buhindi mu buryo bwihuse. Ndetse n’ahantu hera h’idini ry’Ababuda, urugero nk’i Lumbini aho Gautama yavukiye, n’i Buddh Gaya aho yaboneye “umucyo,” hahindutse amatongo. Byageze mu kinyejana cya 13, idini ry’Ababuda ryaracitse mu Buhindi, aho ryatangiriye.
24, 25. Ni ibihe bintu bindi byabaye mu idini ry’Ababuda mu kinyejana cya 20?
24 Mu kinyejena cya 20, idini ry’Ababuda ryahuye n’ikindi kibazo igihe ibintu byahindukaga. Imyivumbagatanyo yo mu rwego rwa politiki yabaye mu Bushinwa, Mongoliya, Tibeti, no mu bihugu byo mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya yararihungabanyije cyane. Amazu y’abiyeguriye idini hamwe n’insengero zibarirwa mu bihumbi byarashenywe kandi abiyeguriye idini babarirwa mu bihumbi amagana b’abagabo n’abagore barirukanwa, barafungwa, ndetse hari n’abishwe. Nubwo byagenze bityo ariko, idini ry’Ababuda riracyagira ingaruka zikomeye ku mitekerereze n’imico by’abantu bo muri ibyo bihugu.
25 Mu Burayi no muri Amerika ya Ruguru, igitekerezo cy’idini ry’Ababuda cyo gushakira “ukuri” muri wowe ubwawe gisa naho cyashimishije abantu benshi, kandi n’umugenzo wacyo wo gutekereza cyane utuma abantu b’iburengerazuba babona aho bahungira imibereho yabo iteye urujijo. Mu iriburiro ry’igitabo kimwe kivuga iby’idini ry’Ababuda, Tenzin Gyatso akaba ari Dalai Lama wa Tibeti uba mu buhungiro, yaranditse ati “birashoboka ko muri iki gihe idini ry’Ababuda rishobora kugira uruhare mu kwibutsa abantu bo mu bihugu by’iburengerazuba ko bakeneye ibintu by’umwuka mu mibereho yabo.”—Living Buddhism.
Inzira zinyuranye z’idini ry’Ababuda
26. Ni mu buhe buryo idini ry’Ababuda ririmo ibice byinshi?
26 Nubwo ubusanzwe abantu bavuga idini ry’Ababuda nk’aho ari idini rimwe, mu by’ukuri ririmo amatsinda menshi afite ibitekerezo binyuranye. Buri tsinda rifite inyigisho zaryo, imigenzo n’ibyanditswe ryihariye, bishingiye ku buryo butandukanye bumvamo kamere ya Buda n’inyigisho ze. Ayo matsinda na yo arimo andi menshi n’udutsiko tw’idini twinshi, amenshi akaba yiganjemo imico n’imigenzo byo mu karere arimo.
27, 28. Wasobanura ute itsinda ry’idini ry’Ababuda ryitwa Theravada? (Gereranya n’Abafilipi 2:12; Yohana 17:15, 16.)
27 Itsinda ry’idini ry’Ababuda ryitwa Theravada (Inzira y’Abakuru), cyangwa Hinayana (Akamodoka Gato), ryiganje muri Siri Lanka, Miyanimari (Birimaniya), Tayilandi, Kampuceya (Kamboje) na Lawosi. Bamwe babona ko iryo ari ryo tsinda ritsimbaraye cyane ku bya kera. Ritsindagiriza ko umuntu ashobora kubona ubwenge kandi agasohoza agakiza ke binyuze mu kwitandukanya n’isi akajya kuba mu kigo cy’abiyeguriye idini, agafata igihe gihagije cyo gutekereza no kwiga muri icyo kigo.
28 Biramenyerewe muri ibyo bihugu kubona amatsinda y’abasore bogoshe umusatsi bakawumaraho, bambaye amakanzu ajya gusa n’umuhondo kandi batambaye inkweto, bafite amabakure yo gushyiramo ibyokurya bya buri munsi bahabwa n’abayoboke bashinzwe kubafasha. Nanone birasanzwe ko abagabo bamara nibura igice kimwe cy’imibereho yabo mu kigo cy’abiyeguriye idini. Intego y’ibanze ituma umuntu ajya kuba mu kigo cy’abiyeguriye idini, ni ukugira ngo abe arhat, ni ukuvuga umuntu wageze ku butungane bwo mu buryo bw’umwuka kandi akabohorwa ku mibabaro n’agahinda biterwa no guhora avuka. Buda yerekanye inzira; ubwo rero ni aha buri wese kuyikurikira.
29. Itsinda ry’idini ry’Ababuda ryitwa Mahayana rirangwa n’iki? (Gereranya na 1 Timoteyo 2:3, 4; Yohana 3:16.)
29 Itsinda ry’idini ry’Ababuda ryitwa Mahayana (Imodoka Nini) ryiganje mu Bushinwa, Koreya, u Buyapani no muri Viyetinamu. Iryo tsinda ryiswe rityo bitewe n’uko ryibanda ku nyigisho za Buda zivuga ko “ukuri n’inzira y’agakiza bishobora kubonwa na buri wese, yaba aba mu buvumo, mu kigo cy’abiyeguriye idini cyangwa mu nzu . . . Ntibibonwa gusa n’abitandukanya n’isi.” Igitekerezo cy’ibanze itsinda rya Mahayana rigenderaho ni uko urukundo rwa Buda n’impuhwe ze bihambaye cyane ku buryo atagira uwo yima agakiza. Iryo tsinda ryigisha ko umuntu wese ashobora kuba Buda, ni ukuvuga uwabonye umucyo, cyangwa akaba bodhisattva, bitewe n’uko kamere ya Buda itubamo twese. Umucyo ntuboneka biturutse mu kwibabaza, ahubwo uboneka biturutse mu kwizera Buda no kugirira impuhwe ibifite ubuzima byose. Uko bigaragara rero, ibyo ni byo byatumye iryo tsinda riyobokwa n’abantu benshi cyane bakunda ibintu bifatika. Icyakora hagiye havuka andi matsinda menshi n’udutsiko tw’idini bitewe n’ubwo buryo bwo kubona ibintu mu buryo bwagutse.
30. Ni iyihe ntego abayoboke b’itsinda ry’idini ry’Ababuda ry’“Igihugu Gitunganye” baba bashaka kugeraho? (Gereranya na Matayo 6:7, 8; 1 Abami 18:26, 29.)
30 Mu dutsiko tw’idini twinshi dushamikiye ku itsinda rya Mahayana two mu Bushinwa no mu Buyapani harimo amatsinda y’idini ry’Ababuda yitwa Igihugu Gitunganye na Zen. Irya mbere rishingira ukwemera kwaryo ku kwizera imbaraga zikiza za Amida Buda, wasezeranyije abayoboke be ko bazongera kuvukira mu Gihugu Gitunganye, cyangwa Paradizo y’Iburengerazuba, ni ukuvuga igihugu cy’ibyishimo n’umunezero aho imana zibana n’abantu. Iyo umuntu ari muri icyo gihugu, biba byoroshye ko yakwinjira muri Nirvana. Iyo umuyoboke asubiyemo isengesho rigira riti “nizeye Amida Buda,” rimwe na rimwe akarisubiramo incuro zibarirwa mu gihumbi ku munsi, aba yiyeza kugira ngo azagere mu mucyo cyangwa azongere kuvukira muri Paradizo y’Iburengerazuba.
31. Ni iki kiranga itsinda ry’Ababuda rya Zen? (Gereranya n’Abafilipi 4:8.)
31 Itsinda ry’idini ry’Ababuda rya Zen (Itsinda rya Ch’an ryo mu Bushinwa) rikomora iryo zina ku mugenzo wo gutekereza. Ijambo ch’an (mu gishinwa) n’ijambo zen (mu kiyapani) afitanye isano n’ijambo dhyāna mu gisansikiriti, risobanura “gutekereza.” Iryo tsinda ryigisha ko kwiga, imirimo myiza n’imigenzo bidafite umumaro cyane. Umuntu ashobora kugera ku mucyo binyuze gusa mu gutekereza cyane ku bisakuzo bikomeye nk’ibi ngo ‘iyo ikiganza kimwe gusa gikomye amashyi humvikana irihe jwi?’ cyangwa ngo ‘ni iki tubona ahatari ikintu?’ Amayobera yo muri iryo tsinda ry’Ababuda rya Zen agaragarizwa mu bugeni bwo gupanga indabyo, kwandika inyuguti z’umukono, gushushanya, ubusizi, gutunganya ubusitani n’ibindi, kandi ibyo ni byo byatumye abantu benshi bo mu bihugu by’Iburengerazuba bayoboka iryo tsinda. Muri iki gihe, ibigo by’iryo tsinda rya Zen byo gutekererezamo ubisanga mu bihugu byinshi by’Iburengerazuba.
32. Itsinda ry’idini ry’Ababuda ryo muri Tibeti rikora rite?
32 Hanyuma hari itsinda ry’idini ry’Ababuda ryo muri Tibeti, cyangwa rya ba Lama. Iryo tsinda ry’idini ry’Ababuda nanone ryitwa Mantrayana (Imodoka y’Imitongero) bitewe n’uko rikunze gukoresha cyane imitongero, ni ukuvuga imigemo ifite icyo ivuze cyangwa idafite icyo ivuze, bagenda basubiramo bakamara umwanya muremure. Ryo ntiryibanda ku bwenge no kugira impuhwe, ahubwo mu misengere yaryo ryibanda ku migenzo, amasengesho, ubumaji n’ubupfumu. Basubiramo amasengesho incuro zigera ku bihumbi ku munsi bifashishije amashapure n’inziga z’amasengesho. Imigenzo ihambaye bayigishwa mu magambo na ba Lama, ni ukuvuga abayobozi b’ibigo by’abiyeguriye idini, muri bo abazwi cyane kurusha abandi bakaba ari Dalai Lama na Panchen Lama. Iyo lama apfuye, bashakisha umwana uvugwa ko ari we lama yongeye kuvukiramo kugira ngo azabe ari we umusimbura ku buyobozi bw’iby’umwuka. Icyakora iryo jambo nanone ryerekezwa muri rusange ku bantu bose biyeguriye idini, kandi hari abavuze ko ugereranyije hari igihe banganaga na kimwe cya gatanu cy’abaturage ba Tibeti. Nanone ba lama bari abarimu, abaganga, abanyabikingi n’abanyapolitiki.
33. Udutsiko two mu idini ry’Ababuda duhuriye he n’utwo mu madini yiyita aya gikristo? (Gereranya na 1 Abakorinto 1:10.)
33 Ayo matsinda y’ingenzi ari mu idini ry’Ababuda na yo arimo utundi dutsinda cyangwa udutsiko tw’idini twinshi. Tumwe tuba dufite umuyobozi wihariye twayobotse, urugero nka Nichiren mu Buyapani, wigishaga ko inyandiko ya Mahayana yitwa Lotus Sutra, ari yo yonyine irimo inyigisho zuzuye za Buda, hakaba na Nun Ch’in-Hai wo muri Tayiwani, na we ufite abayoboke benshi. Kuri iyi ngingo, turabona ko idini ry’Ababuda ridatandukanye cyane n’amadini yiyita aya gikristo na yo agizwe n’amadini menshi n’udutsiko twinshi. Birasanzwe cyane kubona abantu bavuga ko ari Ababuda ariko bakagira imigenzo y’idini rya Tao, irya Shinto, bagasenga abakurambere ndetse bakagira n’imwe mu migenzo y’abantu biyita Abakristo.b Utwo dutsiko twose two mu idini y’Ababuda, tuvuga ko dukurikiza imigenzo n’inyigisho bya Buda.
Ibitebo Bitatu n’izindi nyandiko z’Ababuda
34. Ni iki tugomba kuzirikana mu gihe dusuzuma inyigisho z’idini ry’Ababuda?
34 Inyigisho zitirirwa Buda zagiye zihererekanywa mu magambo, noneho ziza gushyirwa mu nyandiko hashize ibinyejana byinshi apfuye. Bityo, izo nyigisho zikubiyemo ibyo abayoboke be bo mu bihe bya nyuma batekerezaga ko ari ibyo yavuze n’ibyo yakoze. Icyatumye birushaho kugorana ni uko igihe byandikwaga idini ry’Ababuda ryari ryaramaze gucikamo ibice byinshi. Ni yo mpamvu inyandiko zitandukanye zigaragaza idini ry’Ababuda mu buryo butandukanye cyane.
35. Ni izihe nyandiko zera za kera kurusha izindi z’idini ry’Ababuda?
35 Inyandiko za kera kurusha izindi z’Ababuda zanditswe ahagana mu kinyejana cya mbere N.Y., zandikwa mu gipali, bavuga ko ari rwo rurimi kavukire rwa Buda. Itsinda ry’idini ry’Ababuda rya Theravada ryemera ko ari zo nyandiko z’ukuri. Zigizwe n’ibitabo 31 bigabanyijemo ibice bitatu byitwa Tipitaka (mu gisansikiriti, byitwa Tripitaka), bisobanura “Ibitebo Bitatu,” cyangwa “Ibice Bitatu.” Igice cyitwa Vinaya Pitaka (Igitebo cy’Imyitwarire) gikubiyemo ahanini amategeko n’amabwiriza y’abiyeguriye idini b’abagabo n’abagore. Igice cyitwa Sutta Pitaka (Igitebo cya za Disikuru) gikubiyemo ibibwiriza, inkuru n’imigani bya Buda n’abayoboke be b’imena. Hanyuma hari n’igice cyitwa Abhidhamma Pitaka (Igitebo cy’Inyigisho y’Ibanze) gikubiyemo ibisobanuro by’inyigisho z’idini ry’Ababuda.
36. Inyandiko z’itsinda ry’Ababuda rya Mahayana zirangwa n’iki?
36 Ku rundi ruhande, inyandiko z’itsinda ry’idini ry’Ababuda rya Mahayana, hafi ya zose ziri mu gisansikiriti, mu gishinwa no mu gitibeti kandi ni nyinshi. Inyandiko ziri mu gishinwa zonyine zigizwe n’imibumbe isaga 5.000. Zirimo ibitekerezo byinshi bitaboneka mu nyandiko za mbere, urugero nk’inkuru nyinshi cyane zivuga ibya ba Buda zingana n’umusenyi wo ku ruzi rwa Gange, bavugwaho ko babayeho imyaka ibarirwa muri za miriyoni zitabarika, buri wese akaba yari afite isi ye ya Buda yategekaga. Umwanditsi wavuze ko izo nyandiko “zirimo ibintu byinshi binyuranye, inkuru z’impimbano zikabije, abantu bavugwaho ibintu bidasanzwe, kandi zigasubiramo ibintu kenshi mu buryo budasanzwe,” ntiyakabyaga rwose.
37. Inyandiko z’itsinda ry’Ababuda rya Mahayana zateje ibihe bibazo? (Gereranya n’Abafilipi 2:2, 3.)
37 Birumvikana ariko ko abantu bake cyane ari bo bashobora gusobanukirwa ibyo bitekerezo bihambaye by’amayobera. Ibyo bintu bongeyeho nyuma byatumye idini ry’Ababuda ritandukira cyane intego Buda yari afite aritangiza. Dukurikije inyandiko zitwa Vinaya Pitaka, Buda yifuzaga ko inyigisho ze zitakumvwa n’abantu bize gusa, ahubwo ko abantu b’ingeri zose bazisobanukirwa. Kugira ngo ibyo bigerweho, yasabye ashimitse ko ibitekerezo bye byakwigishwa mu rurimi rwa rubanda aho kwigishwa mu rurimi rwera rw’Abahindu rwari rutakivugwa. Bityo, iyo abayoboke b’itsinda ry’Ababuda rya Theravada bavuze ko ibyo bitabo bitari ku rutonde rw’inyandiko zemewe, abayoboke bo mu itsinda rya Mahayana babasubiza ko Gautama Buda yabanje kwigisha abantu boroheje kandi batize, ariko ko nyuma yahishuriye abantu bize kandi b’abanyabwenge inyigisho zaje kwandikwa mu bitabo bya Mahayana.
Umwikubo wa Karma na samsara
38. (a) Inyigisho z’Ababuda n’Abahindu zihuriye he? (b) Mu magambo no mu bikorwa, Ababuda babona bate ubugingo?
38 Nubwo mu rugero runaka idini ry’Ababuda ryabohoye abantu ku ngoyi y’Abahindu, ibitekerezo byaryo by’ibanze biracyari umurage w’inyigisho z’Abahindu za Karma na samsara. Idini ry’Ababuda nk’uko Buda yaryigishije bwa mbere, ryari ritandukanye n’idini ry’Abahindu kuko ritemeraga ko habaho ubugingo budapfa, ahubwo ryavugaga ko umuntu ari “uruvange rw’imbaraga z’umubiri n’ubwenge.”c Nubwo bimeze bityo ariko, inyigisho zaryo ziracyashingiye ku bitekerezo by’uko abantu bose bahora bazerera, bava mu buzima bumwe bajya mu bundi binyuze mu guhora bavuka incuro zitabarika (ari byo bita samsara), kandi bakagerwaho n’ingaruka z’ibyo baba barakoze mu buzima bwa kera n’ubw’ubu (ari byo bita Karma). Nubwo ubutumwa bwaryo bwo kugera ku mucyo no kubohorwa kuri uwo mwikubo bushobora gusa naho bushishikaje, hari abibaza bati ‘ese ibyo bitekerezo bifite ishingiro? Ni iyihe gihamya yemeza ko imibabaro yose igera ku muntu iba ari ingaruka z’ibikorwa yakoze mu buzima yahozemo? Kandi se koko, ni iyihe gihamya yemeza ko hari ubundi buzima umuntu aba yarahozemo?’
39. Inyandiko imwe y’Ababuda isobanura ite itegeko rya Karma?
39 Inyandiko imwe isobanura itegeko rya Karma igira iti
“Kamma [ijambo ryo mu gipali risobanura kimwe na Karma] ni itegeko ubwaryo. Ariko ibyo ntibishaka kuvuga ko hariho uwatanze iryo tegeko. Amategeko kamere asanzwe, urugero nk’itegeko rya rukuruzi, ntakenera uyatanga. Itegeko rya Kamma na ryo ntirikenera uritanga. Rikorera mu ifasi y’ububasha bwaryo ridakeneye ubufasha buturutse hanze, bwigenga.”—A Manual of Buddhism.
40. (a) Kuba hariho amategeko kamere bigaragaza iki? (b) Bibiliya ivuga iki ku byerekeranye n’imvano y’ibiba?
40 Ese iyo mitekerereze irahwitse? Ese koko amategeko kamere ntakenera uyatanga? Dogiteri Wernher von Braun, akaba ari impuguke mu gukora ibyogajuru yigeze kuvuga ati “amategeko kamere agenga isanzure arasobanutse neza ku buryo gukora icyogajuru kijya ku kwezi bitatugora, kandi dushobora kubara igihe kizagurukira nta kwibeshya n’agace k’isogonda. Ayo mategeko agomba kuba afite umuntu wayashyizeho.” Nanone Bibiliya ivuga ibihereranye n’itegeko ry’imvano y’ibiba. Iratubwira iti “iby’Imana ntibikerenswa, kuko ibyo umuntu abiba ari na byo azasarura” (Abagalatiya 6:7). Aho kuvuga ko iryo tegeko ridakeneye kugira urishyiraho, igaragaza ko ‘iby’Imana bidakerenswa,’ ishaka kwerekana ko iryo tegeko rifite uwarishyizeho, ari we Yehova.
41. (a) Wagereranya ute itegeko rya Karma n’amategeko yo mu nkiko? (b) Garagaza itandukaniro riri hagati y’itegeko rya Karma n’amasezerano ya Bibiliya.
41 Byongeye kandi, Bibiliya iratubwira iti “ibihembo by’ibyaha ni urupfu,” kandi “upfuye aba ahanaguweho icyaha cye.” Ndetse n’inkiko zemera ko nta muntu ugomba guhanwa incuro ebyiri ku cyaha kimwe. None se, kuki umuntu wamaze guhanirwa ibyaha bye igihe yapfaga, yakongera kuvuka kugira ngo yongere agerweho n’ingaruka z’ibyo yakoze mu buzima bwe bwa mbere? Byongeye kandi se, ko umuntu aba atazi ibyo yakoze mu buzima bwa mbere aba arimo ahanirwa, yakwihana ate kandi akikubita agashyi? Ese ibyo byaba ari ubutabera? Ese ibyo bihuje n’imbabazi, zivugwaho ko ari zo muco w’ingenzi warangaga Buda? Ibinyuranye n’ibyo, Bibiliya imaze kuvuga ko ‘ibihembo by’ibyaha ari urupfu,’ yakomeje ivuga ko ‘impano Imana itanga ari ubuzima bw’iteka binyuze kuri Kristo Yesu Umwami wacu.’ Koko rero, isezeranya ko Imana izakuraho ukononekara kose, icyaha n’urupfu, ikageza abantu bose ku mudendezo n’ubutungane.—Abaroma 6:7, 23; 8:21; Yesaya 25:8.
42. Ni ibihe bisobanuro intiti mu by’idini ry’Ababuda yatanze ku birebana no kongera kuvuka?
42 Ku birebana no kongera kuvuka, dore ibisobanuro Dogiteri Walpola Rahula, akaba ari intiti mu by’idini ry’Ababuda yatanze:
“Umuntu ni uruvange rw’imbaraga z’umubiri n’ubwenge. Icyo twita urupfu, ni igihe umubiri uba waretse gukora burundu. Ariko se izo mbaraga zose zireka gukora burundu iyo umubiri uretse gukora? Idini ry’Ababuda rivuga ko igisubizo ari ‘oya.’ Ubushake, ibyifuzo, inyota yo kubaho, gukomeza kubaho, kwiyongera, izo ni imbaraga zikomeye cyane zikoresha ubuzima bwose n’imibereho yose, ndetse ni zo zikoresha isi yose. Izo ni zo mbaraga zikomeye cyane kuruta izindi zose mu isi. Dukurikije uko idini ry’Ababuda ribivuga, izo mbaraga ntizihagarara iyo umubiri uretse gukora, ni ukuvuga iyo umuntu apfuye; ahubwo zikomeza kwigaragaza mu bundi buryo, zigatuma umuntu yongera kubaho, ari byo byitwa kongera kuvuka.”
43. (a) Dukurikije imiterere y’ibinyabuzima, ingirabuzimafatizo zigenga iby’iyororoka z’umuntu zikomoka he? (b) Ni iyihe “gihamya” ijya itangwa rimwe na rimwe n’abashyigikira ibyo kongera kuvuka? (c) Ese iyo “gihamya” ishyigikira ibyo kongera kuvuka ihuje n’ibyo dusanzwe tubona?
43 Iyo umuntu asamwe, akomora ingirabuzimafatizo zigenga iby’iyororoka zingana na 50 ku ijana kuri buri mubyeyi. Ku bw’ibyo rero, nta kuntu ashobora kuba ijana ku ijana nk’undi muntu wabayeho mu bundi buzima. Koko rero, nta hame na rimwe rizwi muri siyansi rishobora gushyigikira igikorwa cyo kongera kuvuka. Incuro nyinshi, abemera inyigisho yo kongera kuvuka, batanga gihamya y’uko hari abantu bavuga ko bibuka amasura y’abantu, ibintu n’ahantu batari barigeze bamenya mbere. Ese ibyo bihuje n’ubwenge? Kuvuga ko umuntu ushobora kubara inkuru y’ibintu byabayeho mu gihe cya kera agomba kuba yarabayeho muri icyo gihe, ubwo nanone byaba ngombwa ko tuvuga ko umuntu ushobora guhanura iby’igihe kizaza, dore ko hari na benshi bavuga ko bahanura, agomba kuba yarabayeho mu gihe kizaza. Uko bigaragara si uko biri.
44. Gereranya inyigisho ya Bibiliya ivuga iby’“umwuka” n’inyigisho y’Ababuda yo kongera kuvuka.
44 Mu myaka isaga 400 mbere ya Buda, Bibiliya yavuze iby’imbaraga y’ubuzima. Mu gihe yasobanuraga uko bigenda iyo umuntu apfuye, yagize iti ‘umukungugu usubira mu butaka aho wahoze, n’umwuka ugasubira ku Mana y’ukuri yawutanze’ (Umubwiriza 12:7). Ijambo “umwuka” rihindurwa rivuye ku ijambo ry’igiheburayo ruʹach, risobanura imbaraga y’ubuzima ibeshaho ibiremwa byose bifite ubuzima, ni ukuvuga abantu n’inyamaswa (Umubwiriza 3:18-22). Icyakora, itandukaniro rinini rihari ni uko ruʹach ari imbaraga zitagira kamere; ntizigira ubushake bwazo bwite, cyangwa se ngo zigumane kamere cyangwa imico iyo ari yo yose y’umuntu wapfuye. Iyo umuntu apfuye, ntizimuvamo ngo zimukire mu wundi muntu, ahubwo ‘zisubira ku Mana y’ukuri yazitanze.’ Mu yandi magambo, ibyiringiro by’uwo muntu byo kongera kubaho, ni ukuvuga ibyiringiro by’umuzuko, byose biba biri mu maboko y’Imana.—Yohana 5:28, 29; Ibyakozwe 17:31.
Ese Nirvana ni ugushyikira ikidashyikirwa?
45. Ababuda babona bate Nirvana?
45 Ibyo bituganisha ku nyigisho ya Buda ivuga ibyo kugera ku mucyo n’agakiza. Nk’uko Ababuda babivuga, igitekerezo cy’ibanze cy’agakiza ni ukwibohora ku mategeko ya Karma na samsara, hamwe no kugera muri Nirvana. Ariko se Nirvana ni iki? Inyandiko z’Ababuda zivuga ko nta muntu ushobora kuyisobanura, ahubwo ashobora gusa kumva ko yayigezemo. Si mu ijuru aho umuntu ajya amaze gupfa, ahubwo ni imimerere abantu bose bashobora kugeramo, uhereye ubu. Iryo jambo ubwaryo rivugwaho ko risobanura “guhuha, kuzimya.” Bityo rero, bamwe basobanura ko Nirvana ari ukureka irari ryose n’ibyifuzo byose; ko ari imibereho itarangwamo ibyiyumvo na mba, urugero nk’imibabaro, ubwoba, gukena, gukunda cyangwa kwanga; ni imimerere y’amahoro y’iteka, kuruhuka no kudahindagurika. Mbese muri make, ivugwaho ko ari ukureka kubaho ku giti cyawe.
46, 47. (a) Dukurikije inyigisho z’Ababuda, agakiza gaturuka he? (b) Kuki uko Ababuda babona isoko y’agakiza binyuranye n’ibyo twiboneye?
46 Buda yigishije ko umuntu atagera ku mucyo n’agakiza, ni ukuvuga Nirvana itunganye, abihawe n’Imana iyo ari yo yose cyangwa imbaraga ziturutse hanze ye, ahubwo bituruka muri we ubwe, iyo ashyizeho imihati agakora ibikorwa byiza kandi agatekereza neza. Ibyo bituma twibaza niba ikintu gitunganye gishobora kuva mu kidatunganye. Mbese ibyo twiboneye, ntibitubwira nk’ibyo umuhanuzi w’Umuheburayo Yeremiya yavuze, agira ati ‘inzira y’umuntu wakuwe mu mukungugu ntiri muri we. Ntibiri mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze’ (Yeremiya 10:23)? Niba umuntu adashobora kugenzura mu buryo bwuzuye ibikorwa bye, ndetse n’ibikorwa byoroheje bya buri munsi, ubwo byaba bihuje n’ubwenge gutekereza ko hari umuntu ushobora kwigeza ku gakiza k’iteka we ubwe?—Zaburi 146:3, 4.
47 Nk’uko umuntu wasaye mu isayo irigita adashobora kwikuramo ubwe, ni na ko abantu bose bagotewe mu mutego w’icyaha n’urupfu, kandi nta n’umwe muri bo ushobora kwigobotora iyo ngoyi (Abaroma 5:12). Nyamara Buda yigishije ko agakiza gaturuka ku mihati y’umuntu ku giti cye. Amagambo yabwiye abigishwa be abasezeraho yagiraga ati “mujye mwiyiringira ubwanyu kandi ntimukiringire ubufasha buturutse ahandi; mugundire ukuri kubabere itara; mushakire agakiza mu kuri konyine; ntimukagire umuntu uwo ari we wese mushakiraho ubufasha.”
Mbese ni umucyo, cyangwa ni ukumanjirwa?
48. (a) Igitabo kimwe cyasobanuye gite ingaruka ziterwa n’inyigisho z’idini ry’Ababuda zidapfa kumvwa n’umuntu wese, urugero nk’inyigisho ya Nirvana? (b) Kuba mu myaka ya vuba aha abantu benshi barashishikariye inyigisho z’Ababuda byagize izihe ngaruka?
48 Izo nyigisho zigira izihe ngaruka? Ese zaba zituma abayoboke bazo bagira ukwizera nyakuri no kwiyegurira Imana? Igitabo gisobanura iby’idini ry’Ababuda kivuga ko mu bihugu bimwe na bimwe byiganjemo Ababuda, “usanga n’abiyeguriye idini badaha agaciro cyane idini ryabo. Muri rusange babona ko Nirvāna ari intego idashyize mu gaciro badashobora gupfa kugeraho, kandi ntibakunda gufata igihe cyo gutekereza. Uretse Tipitaka biga mu buryo bwo kurangiza umuhango gusa, usanga bashishikazwa no kwitangira gukora ibikorwa by’ineza no kubana neza n’abaturage” (Living Buddhism). Mu buryo nk’ubwo, hari igitabo cyavuze ukuntu mu myaka ya vuba aha abantu benshi bashishikariye inyigisho z’Ababuda, cyavuze kiti “uko umuntu agenda arushaho kwiga inyigisho z’idini ry’Ababuda mu buryo bwihariye, ni ko zigenda zirushaho kumutandukanya n’intego yaryo y’ibanze yo kuyobora abantu. Duhereye kuri icyo gitekerezo, tubona ko kuba mu myaka ya vuba aha abantu benshi barashishikariye kwiga inyigisho z’Ababuda bidasobanura byanze bikunze ko bagize ukwizera kuzima. Ahubwo, tugomba kuzirikana ko iyo idini rigize inyigisho z’urusobe zidapfa kumvwa n’umuntu ubonetse wese, ukwizera kwaryo gutakaza imbaraga.”—World Encyclopedia (mu kiyapani).
49. Kuri benshi, idini ry’Ababuda risobanura iki?
49 Igitekerezo cy’ibanze idini ry’Ababuda rishingiyeho ni uko ubumenyi no gusobanukirwa biyobora ku mucyo n’agakiza. Ariko inyigisho zihambaye z’amatsinda anyuranye y’idini ry’Ababuda nta kindi zagezeho uretse intego “idashyize mu gaciro” twavuze haruguru, abenshi mu bayoboke badashobora gusobanukirwa. Kuri bo, idini ry’Ababuda nta kindi risobanura uretse gukora ibikorwa byiza no kugira imigenzo mike, no gukurikiza ibitekerezo byoroheje. Iryo dini ntirigerageza gusubiza ibibazo by’ubuzima byabereye abantu urujijo, urugero nk’ibi ngo twakomotse he? Kuki turi ku isi? Bizagendekera bite abantu n’isi mu gihe kizaza?
50. Ni ikihe kibazo uhita utekereza iyo urebye ibyo abayoboke bamwe b’idini ry’Ababuda b’imitima itaryarya bagezeho? (Gereranya n’Abakolosayi 2:8.)
50 Abayoboke bamwe b’idini ry’Ababuda bafite imitima itaryarya, bemera ko gusobanukirwa inyigisho z’idini ryabo bigoye, kandi ko imigenzo yaryo iriho muri iki gihe iruhije. Ibyo byatumye habaho urujijo no kumanjirwa. Imihati y’ubutabazi ishyirwaho n’amatsinda y’Ababuda n’imiryango yabo mu bihugu bimwe na bimwe yatumye abantu benshi bahumurizwa mu mibabaro yabo. Ariko se idini ry’Ababuda ryaba ryarashohoje isezerano ryo kugeza abantu bose ku mucyo no ku mudendezo?
Ese umuntu yabona umucyo atisunze Imana?
51. (a) Inkuru imwe itubwira iki ku birebana n’inyigisho za Buda? (b) Ni ikihe kintu cy’ingenzi kibura mu nyigisho za Buda? (Gereranya na 2 Ibyo ku Ngoma 16:9; Zaburi 46:1; 145:18.)
51 Inkuru zivuga iby’imibereho ya Buda, zivuga ko igihe kimwe yari kumwe n’abigishwa be mu ishyamba. Yafashe ibibabi mu ntoki maze abwira abigishwa be ati “ibyo nabigishije bingana n’aya mababi mfashe mu ntoki, ibyo ntabigishije bingana n’amababi y’ibiti byo muri iri shyamba.” Ibyo byashakaga kuvuga ko ibyo Buda yari yarabigishije byari bike cyane ku byo yari azi. Icyakora, hari ikintu cy’ingenzi cyabuze mu nyigisho ze: Gautama Buda nta cyo yigeze avuga ku byerekeye Imana; nta nubwo yigeze avuga ko yari Imana. Ndetse banavuga ko yabwiye abigishwa be ati “niba Imana ibaho, nta watekereza ko yita ku bikorwa byanjye bya buri munsi,” kandi “nta mana zibaho zishobora gufasha umuntu cyangwa zifuza kumufasha.”
52. (a) Idini ry’Ababuda ribona rite Imana? (b) Ni iki idini ry’Ababuda ryirengagije?
52 Kuri iyo ngingo, uruhare idini ry’Ababuda ryagize mu mihati abantu bashyizeho bashakisha Imana y’ukuri ni ruto cyane. Hari igitabo cyavuze ko “mu ntangiriro idini ry’Ababuda risa naho rititaye ku kibazo cy’Imana kandi ntiryigeze ryigisha abayoboke baryo kwizera Imana cyangwa ngo ribibasabe” (The Encyclopedia of World Faiths). Kubera ko idini ry’Ababuda ritsindagiriza ko buri muntu agomba kwishakamo agakiza, agashakira umucyo mu bitekerezo bye cyangwa mu bwenge bwe, bigaragaza ko mu by’ukuri Ababuda ari abemeragato, cyangwa ko batanemera rwose ko Imana ibaho. (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 145.) Igihe idini ry’Ababuda ryageragezaga kubohora abantu ku ngoyi y’imiziririzo n’imana ziteye urujijo zivugwa mu migani y’idini ry’Abahindu ryararengereye. Ryirengagije igitekerezo cy’ibanze cy’uko hariho Umutegetsi w’Ikirenga, ubeshaho ibintu byose kandi akabikoresha.—Ibyakozwe 17:24, 25.
53. Twavuga iki ku birebana no gushaka umucyo utisunze Imana? (Gereranya n’Imigani 9:10; Yeremiya 8:9.)
53 Iyo mitekerereze ishingiye ku bwikunde n’ubwigenge yatumye mu gihe cy’ibinyejana byinshi habaho inkuru z’impimbano zitabarika, imigenzo, inyigisho zidasobanutse n’ibisobanuro byatangwaga n’amatsinda menshi n’udutsiko tw’idini. Icyo bibwiraga ko ari igisubizo cyoroheje cy’ibibazo by’ingutu by’ubuzima, cyabyaye idini na filozofiya abantu benshi badashobora gusobanukirwa. Ahubwo usanga abayoboke basanzwe b’idini ry’Ababuda bashishikajwe no gusenga ibigirwamana n’ibindi bintu bibonwa ko byera, imana n’abadayimoni, imyuka n’abakurambere, kandi bakagira n’indi migenzo n’imiziririzo myinshi, bidafite aho bihuriye n’ibyo Gautama Buda yigishije. Biragaragara rero ko umuntu adashobora kubona umucyo atisunze Imana.
54. Mu gice gikurikira tuzasuzuma inyigisho z’abahe bahanga mu by’idini bo mu burasirazuba?
54 Ahagana muri icyo gihe Gautama Buda yashakishaga inzira yamugeza ku mucyo, hari abahanga babiri mu bya filozofiya babaga mu kandi karere ko ku mugabane wa Aziya, ibitekerezo byabo bikaba byaragize ingaruka ku bantu babarirwa muri za miriyoni. Abo bahanga bari Lao-tzu na Confucius, bubahwaga cyane n’Abashinwa bo mu bihe bitandukanye ndetse n’abandi. Ni iki bigishije, kandi se ni mu buhe buryo byagize ingaruka mu mihati abantu bashyizeho bashakisha Imana? Ibyo ni byo tuzasuzuma mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Uko ni ko izina rye ryandikwa ukurikije uko rivugwa mu gipali. Ukurikije uko rivugwa mu gisansikiriti, ryandikwa Siddhārtha Gautama. Icyakora, igihe bavuga yavukiye cyo kiranyuranye. Bamwe bavuga ko yavutse mu mwaka wa 560, mu wa 563, cyangwa mu wa 567 M.Y. Icyakora intiti nyinshi zemeza ko yavutse mu mwaka wa 560, cyangwa se ko nibura yavutse mu kinyejana cya gatandatu M.Y.
b Ababuda benshi bo mu Buyapani bakora ibirori bihambaye bizihiza “Noheli.”
c Inyigisho z’Ababuda, urugero nk’iyitwa anatta (kutagira ubwimenye), ihakana ko hariho ubugingo budahinduka cyangwa buhoraho. Icyakora, Ababuda bo muri iki gihe hafi ya bose, cyane cyane abo mu Burasirazuba bwa kure bizera ko hariho ubugingo budapfa bwimukira mu wundi mubiri. Ibyo bigaragazwa neza n’ibikorwa byabo byo gusenga abakurambere no kuba bemera ko abantu bababarizwa ikuzimu iyo bapfuye.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 139]
Ibintu Bine by’Ukuri ko mu Rwego rwo Hejuru Buda yigishije
Buda yasobanuye inyigisho ze z’ibanze mu cyo yise Ibintu Bine by’Ukuri ko mu Rwego rwo Hejuru. Ibyo tuvuga hano byavuye mu gitabo kivuga iby’Urufatiro rw’Ubwami Bukiranuka (Dhammacakkappavattana Sutta) cyahinduwe na T. W. Rhys Davids:
▪ “Bhikkus we, uku ni ko kuri ko mu rwego rwo hejuru ku byerekeye imibabaro. Umuntu avukira mu mibabaro, gusaza birababaza, kurwara birababaza, gupfa birababaza. Kubana n’ikitagushimishije birababaza, gutandukanywa n’ikigushimishije birababaza, kandi kwifuza cyane ikintu ntukibone na byo birababaza. . . .
▪ “Bhikkus we, dore noneho ukuri ko mu rwego rwo hejuru ku byerekeye inkomoko y’imibabaro. Koko rero, ikomoka muri iyo nyota ituma umuntu yifuza kuvugurura imibereho, inyota yo gushaka ibinezeza, agashakira kunyurwa aha na hariya, ni ukuvuga icyifuzo gikomeye cyo guhaza irari rye cyangwa icyifuzo gikomeye cyo kugira ubuzima cyangwa kugira icyo ageraho. . . .
▪ “Bhikkus we, uku ni ko kuri ko mu rwego rwo hejuru ku birebana no kurimbura imibabaro. Koko rero, ni ukurimbura iryo rari ryose n’iyo nyota yose ntihagire igisigara; ni ugushyira ku ruhande iyo nyota, ukayikuramo, ugaca ukubiri na yo, ntiwongere kugira aho uhurira na yo. . . .
▪ “Bhikkus we, uku ni ko kuri ko mu rwego rwo hejuru ku byerekeye inzira iyobora ku kurimbura agahinda. Koko rero, ni inzira yo mu rwego rwo hejuru ikubiyemo izindi umunani, ari zo: kubona ibintu mu buryo bwiza; kugira intego zikwiriye; amagambo akwiriye; imyifatire ikwiriye; imibereho myiza; imihati yo gukora ibyiza; kwibwira ibintu bikwiriye; no gutekereza neza.”
[Agasanduku ko ku ipaji ya 145]
Idini ry’Ababuda n’Imana
“Idini ry’Ababuda ryigisha inzira iyobora ku neza itunganye n’ubwenge butarimo Imana ifite kamere; ubumenyi bwo mu rwego rwo hejuru budaturutse mu ‘iyerekwa’; . . . gucungurwa ariko nta mucunguzi, kugera ku gakiza buri wese ashobora kwihesha.”—Byavuzwe na Bhikkhu Subhadra mu gitabo The Message of Buddhism, nk’uko bivugwa mu gitabo What Is Buddhism?
None se Ababuda ntibemera Imana? Igitabo cyanditswe n’umuryango w’Ababuda w’i Londres, gisubiza kigira kiti “niba muvuga ko umuntu utemera Imana ari umuntu wese wanga igitekerezo cy’Imana ifite kamere, ubwo natwe ntituyemera” (What Is Buddhism?). Hanyuma icyo gitabo cyakomeje kigira kiti “umuntu ufite imitekerereze yagutse ashobora kwiyumvisha mu buryo bworoshye igitekerezo cy’isanzure ry’ikirere riyoborwa n’itegeko ridahinduka, nk’uko ashobora kwiyumvisha igitekerezo cy’umuntu witaruye ashobora kutazigera abona, atazi aho atuye, kandi mu gihe runaka waremye ahereye ku busa isanzure ryuzuyemo inzangano, akarengane, ubusumbane, imibabaro n’intambara z’urudaca.”
Bityo, idini ry’Ababuda ntirisaba abayoboke baryo kwizera Imana cyangwa Umuremyi. Icyakora muri iki gihe, mu bihugu hafi ya byose birimo idini ry’Ababuda uhasanga insengero n’ingoro z’Ababuda, kandi amashusho n’ibindi bintu byibutsa ba Buda na ba bodhisattva birasengwa, bigahabwa amaturo kandi bikubahwa n’abayoboke bakomeye ku idini ry’Ababuda. Buda utarigeze avuga ko ari Imana, yabaye imana mu buryo bwose iryo jambo ryumvikanamo.
[Ikarita yo ku ipaji ya 142]
(Niba ushaka kureba uko bimeze, reba mu gitabo)
Byageze mu kinyejana cya gatandatu M.Y., idini ry’Ababuda ryaravuye mu Buhindi rikwirakwira mu turere twose tw’uburasirazuba bwa Aziya
U BUHINDI
Benares
Buddh Gaya
IKINYEJANA CYA 3 M.Y. SIRI LANKA
IKINYEJANA CYA 1 N.Y. KASHIMIRI
AZIYA YO HAGATI
IKINYEJANA CYA 1 M.Y. U BUSHINWA
MIYANIMARI
TAYILANDI
KAMBOJE
JAVA
IKINYEJANA CYA 4 N.Y. KOREYA
IKINYEJANA CYA 6 N.Y. U BUYAPANI
IKINYEJANA CYA 7 N.Y. TIBETI
[Amafoto yo ku ipaji ya 131]
Insengero z’Ababuda zubatswe mu buryo butandukanye hirya no hino ku isi
Chengteh, mu majyaruguru y’u Bushinwa
Kofu, mu Buyapani
New York City, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Chiang Mai, muri Tayilandi
[Ifoto yo ku ipaji ya 133]
Ibuye rishushanyijeho inzozi za Maya, ry’i Gandhara, muri Pakisitani, rigaragaza uwari kuzaba Buda afite ishusho y’inzovu y’umweru yinjira mu nda ibyara y’Umwamikazi Maya anyuze iburyo
[Amafoto yo ku ipaji ya 134]
Abiyeguriye idini ry’Ababuda n’abayoboke ba Buda bari mu rusengero mu mugi wa New York
[Amafoto yo ku ipaji ya 141]
Amashusho ya Buda
arimo akora ibimenyetso bitandukanye
yinjira muri Nirvana
yigisha
atekereza
ananira ibishuko
[Ifoto yo ku ipaji ya 147]
Umutambagiro wo kwibuka ivuka rya Buda i Tokyo, mu Buyapani.
Inzovu y’umweru iri inyuma igaragaza Buda
[Amafoto ku ipaji ya 150]
Amapaji ya Lotus Sutra (mu kinyejana cya 10), mu Bushinwa, asobanura imbaraga za bodhisattva Kuan-yin zo gukiza umuriro n’umwuzure. Bodhisattva Ksitigarbha, uri i buryo, yari azwi cyane muri Koreya mu kinyejana cya 14
[Ifoto yo ku ipaji ya 155]
Umuzingo w’idini ry’Ababuda ugaragaza imibabaro y’“ikuzimu,” i Kyoto, mu Buyapani
[Amafoto yo ku ipaji ya 157]
Ababuda bo muri iki gihe basengera imbere ya lingam i Bangkok muri Tayilandi, uhereye hejuru ibumoso, iryinyo rya Buda i Kandy muri Siri Lanka; amashusho ya Buda muri Singapore n’i New York
[Amafoto yo ku ipaji ya 158]
Umugore w’Umubuda asengera imbere y’igicaniro cyo mu rugo, n’abana bakora umurimo wo mu rusengero