Jya usubira gusura!
1 “Mbega ikiganiro gishimishije! Sinzibagirwa kugaruka gusura aha hantu.” Mbese, waba warigeze kuvuga amagambo nk’ayo hanyuma ukaza kwibagirwa aho uwo muntu aba? Niba ibyo byarakubayeho, uzi ko uburyo bumwe rukumbi bwo kwiringira udashidikanya ko uzasubira gusura ari ukubyandika.
2 Jya Wandika Buri Kantu Kose: Jya ufata akanya ko kwandika ibintu byose by’ingenzi ku bihereranye n’umuntu wasuye ucyibuka ibyo mwaganiriye. Andika izina ry’uwo muntu n’ukuntu uzamumenya. Andika aderesi ye, ariko udafindafinda—genzura kugira ngo umenye udashidikanya ko ibyo urimo wandika ari iby’ukuri. Zirikana ingingo mwaganiriyeho, imirongo iyo ari yo yose y’Ibyanditswe mwaba mwarasomye n’igitabo cyatanzwe.
3 Niba wasigiye umuntu ikibazo kigomba gusubizwa ugarutse kumusura, na cyo cyandike. Mbese hari ikintu waba waramenye kuri uwo muntu, ku muryango we cyangwa idini rye? Niba gihari cyandike. Bityo igihe ugarutse kumusura, kugira icyo uvuga kuri ibyo bintu bizagaragaza ko umwishimira mu buryo bwa bwite. Hanyuma, andika umunsi n’igihe wamusuriyeho ku ncuro ya mbere, n’igihe wavuze ko wari kuzagarukira. Binyuriye mu gukora inyandiko ihuje n’ukuri, uzaba ufite ibintu bigaragara byo kukwibutsa, kandi ntuzapfa kwibagirwa isezerano watanze ryo gusubira gusura.—1 Tim 1:12.
4 Nurangiza gukora iyo nyandiko, uzajye uyishyira hamwe n’ibindi bikoresho ujyana mu murimo wo kubwiriza—ni ukuvuga isakoshi y’ibitabo, Bibiliya, igitabo Raisonner hamwe n’ibindi bitabo—bityo iyo nyandiko izaba iri hafi yawe buri gihe. Ni byiza ko wakwandika abo utasanze mu rugo kuri fomu zikoreshwa ku nzu n’inzu zitandukanye n’izo ukoresha kugira ngo wandike abo uzasubira gusura. Ariko rero, uko wakwihatira kwandika neza ibirebana n’abo usubira gusura kose, birumvikana ko icy’ingenzi ari ugusubira kubasura!
5 Tekereza Kuri Uwo Muntu: Mu gihe witegura kujya mu murimo wo kubwiriza, suzuma ibyo wanditse ku bihereranye no gusubira gusura. Tekereza kuri buri wese, no ku buryo bwo gutangiza ibiganiro ushobora gukoresha bukagira ingaruka nziza kurushaho igihe usubiye kumusura. Tekereza ukuntu watuma yishimira icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo. Kwitegura mu buryo nk’ubwo bishobora gutuma uba umukozi w’ubutumwa bwiza ugera kuri byinshi kurushaho, maze ku bw’ibyo ukaba wanagira ibyishimo byinshi kurushaho.—Imig 21:5a.
6 Bityo rero, ubutaha niwongera kubona umuntu ugutega amatwi, ntuzibwire ko ushobora kwibuka ibirebana no kumusura bitakugoye. Ahubwo ujye ubyandika, usuzume neza ibyo wanditse, ukomeze gutekereza kuri uwo muntu, hanyuma kandi ntuzabure kumusura!