Jya ukora umurimo wo kubwiriza mu buryo bunonosoye—Wandika amazina y’abantu bashimishijwe
“Ujye uhora wirinda wowe ubwawe n’inyigisho wigisha” (1 Tim 4:16). Iyi nama yahumetswe intumwa Pawulo yandikiye Timoteyo, igaragaza ko tugomba kwihatira kugira amajyambere, twaba turi bashya cyangwa tumaze igihe. Ingingo nshya zizajya zisohoka mu Murimo Wacu w’Ubwami zifite umutwe uvuga ngo “Jya ukora umurimo wo kubwiriza mu buryo bunonosoye” zizadufasha kubigeraho. Buri ngingo izajya ivuga ikintu cy’ingirakamaro twakora kandi itange inama z’uko twabigenza. Twese turaterwa inkunga yo gukurikiza inama tuzajya duhabwa buri kwezi binyuze muri iyo ngingo. Nyuma ya buri kwezi, hari ikiganiro kizajya gitangwa mu Iteraniro ry’Umurimo maze kiduhe uburyo bwo kuvuga ukuntu gukurikiza inama zikubiye muri iyo ngingo byatugiriye akamaro. Muri uku kwezi, turaterwa inkunga yo kwandika amazina y’abantu bashimishijwe.
Impamvu ari iby’ingenzi: Kugira ngo dusohoze neza inshingano yacu, tugomba gukora ibirenze kubwiriza gusa. Tugomba gusubira gusura abashimishijwe, tukabigisha kandi tukuhira imbuto z’ukuri twateye (Mat 28:19, 20; 1 Kor 3:6-9). Kugira ngo tubigereho, tugomba gusubira gusura umuntu twabwirije, tukaganira ku bibazo yibaza kandi tukamutera inkunga duhereye ku byo twaganiriye ubushize. Ubwo rero, igihe tubonye umuntu ushimishijwe tugomba kugira aho tubyandika.
Gerageza gukora ibi muri uku kwezi:
Mu gihe wandika, ujye ubwira uwo mwajyanye kubwiriza ibyo urimo wandika.