ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 11/11 p. 1
  • Imbuto zigomba kuhirwa kugira ngo zikure

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imbuto zigomba kuhirwa kugira ngo zikure
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Ibisa na byo
  • Jya ukora umurimo wo kubwiriza mu buryo bunonosoye—Wandika amazina y’abantu bashimishijwe
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
  • Jya ukora umurimo wo kubwiriza mu buryo bunonosoye—Ushyiraho urufatiro rwo gusubira gusura
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
  • Shira Amanga kugira ngo Usubire Gusura
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Ni ryari twagombye gusubira gusura abashimishijwe?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
km 11/11 p. 1

Imbuto zigomba kuhirwa kugira ngo zikure

1. Ni iki kigomba kuhirwa kugira ngo gikure?

1 Imbuto zitewe mu murima zigomba kuhirwa kugira ngo zikure. Ibyo ni na ko bigomba kumera iyo tubibye imbuto z’ukuri mu mitima y’abantu bo mu ifasi yacu (1 Kor 3:6). Tugomba gusubira gusura abantu twabwirije, tukuhira izo mbuto z’ikigereranyo dukoresheje Ijambo ry’Imana kugira ngo zishinge imizi, zikure kandi zere.

2. Vuga uko twashyiraho urufatiro rw’ibyo tuzaganiraho igihe tuzaba tugarutse gusura umuntu.

2 Jya ubaza ikibazo: Mu gihe utegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro, ujye utegura n’ikibazo gishishikaje wabaza uwo muri buganire kugira ngo uzagisubize ugarutse kumusura. Jya umubaza icyo kibazo mbere yo gusoza ikiganiro mugiranye bwa mbere maze muhane gahunda yo kuzagaruka kukimusubiza. Hari benshi babona ko ari byiza gutoranya ikibazo cyo mu gitabo Icyo Bibiliya yigisha kugira ngo bazagihereho bamwereka uko icyigisho cya Bibiliya kiyoborwa.

3. Ni ibiki wakwandika igihe umaze gutandukana n’umuntu ushimishijwe?

3 Jya ugira icyo wandika: Igihe umaze gusura umuntu ku ncuro ya mbere, ujye ugira icyo wandika mukimara gutandukana. Jya wandika izina rye na aderesi ye. Nanone ni byiza kwandika itariki n’igihe mwahuriye, ibyo mwaganiriyeho n’igitabo wamuhaye. Ese yaba yavuze ko ari uwo mu idini runaka? Afite umuryango se? Yaba se yavuze ibimushishikaza n’ibibazo afite? Ibyo bitekerezo bishobora kugufasha gutegura ibyo muzaganiraho usubiye kumusura. Nanone, jya wandika igihe mwasezeranye uzagarukira kumusura n’ikibazo uzamusubiza.

4. Kuki tutagomba gucogora igihe twita ku bantu bashimishijwe?

4 Ntugacogore: Iyo tubibye “ijambo” mu mutima w’umuntu, Satani ahora ashakisha uko ‘yarikuramo’ (Mar 4:14, 15). Ku bw’ibyo rero, nusubira gusura umuntu ushimishijwe ntumusange imuhira, ntugacike intege. Ese ushobora kumwandikira akabaruwa cyangwa ugasiga agapapuro munsi y’urugi? Hari umupayiniya watangije umugore icyigisho cya Bibiliya bari ku muryango, ariko yasubira kumusura ntamusange imuhira. Yiyemeje kumwandikira ibaruwa. Amaherezo uwo mushiki wacu yaje kumusanga imuhira, maze uwo mugore amubwira ko kuba yaramwitayeho cyane byamukoze ku mutima. Iyo twuhira imbuto z’ukuri, dushobora kwibonera ibyishimo biterwa no kubona zimera, zigakura kandi zikera ‘mirongo itatu, mirongo itandatu n’ijana.’—Mar 4:20.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze