Jya usubira gusura abantu bose bagaragaje mu rugero runaka ko bashimishijwe
1 Muri iki gihe abenshi muri twe bari mu muteguro kubera ko hari umuntu wabonye ukuntu twitabiriye neza ubutumwa bw’Ubwami, maze akihangana akajya agaruka kudusura incuro nyinshi kugira ngo turusheho gushimishwa. Natwe twagombye kugira umwete wo gusubira gusura umuntu wese wagaragaje mu rugero runaka ko ashimishijwe. Mu by’ukuri, gusubira gusura ni kimwe mu bigize inshingano twahawe yo ‘guhindura abantu abigishwa.’—Mat 28:19, 20.
2 Tahura ugushimishwa: N’iyo umuntu yaba atemeye igitabo cyangwa igazeti, isura ye, ijwi rye cyangwa amagambo akoresha bishobora kugaragaza ko ubutumwa bw’Ubwami bwamushimishije mu rugero runaka. Dushobora guhera kuri ibyo tugasubira kumusura. Hari umuvandimwe wasuye umuntu mu byumweru bitanu bikurikiranye ataramusigira igitabo. Ku ncuro ya gatandatu uwo muntu yemeye igitabo kandi amaherezo yemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya.
3 Niba ubonye ko hari ugushimishwa, jya uhita usubira gusura wenda nyuma y’iminsi mike. Ntugahe “umubi” uburyo bwo gusahura icyabibwe mu mutima w’uwo muntu (Mat 13:19). Mu gihe uhaye umuntu gahunda y’igihe uzagarukira kumusura, jya uyubahiriza.—Mat 5:37.
4 Mu gihe tubwiriza mu muhanda: Mbese ugerageza gukurikirana abantu bashimishijwe uba warabwirije mu muhanda cyangwa mu buryo bufatiweho? Igihe ugiye gusoza ikiganiro mwagiranye, ushobora kuvuga uti “nishimiye ikiganiro twagiranye. Ni hehe nagusanga kugira ngo tuzongere tuganire?” Mu gihe bikwiriye hari ababwiriza bashobora guhitamo guha umuntu ushimishijwe inomero zabo za telefoni cyangwa bakaba bamusaba n’ize. Niba mu gihe ubwiriza mu muhanda abantu bakunze kukubona ahantu hamwe kandi buri gihe, bashobora kuguha inomero zabo za telefoni cyangwa aderesi zabo nta cyo bishisha. N’iyo bakwanga kukubwira uko ushobora kongera kubabona, ikindi gihe nimuhurira mu nzira uzagerageze gutuma barushaho gushimishwa.
5 Iyo twateye ingemwe kandi tukazuhira hanyuma tukabona zikura neza biradushimisha. Mu buryo nk’ubwo, nidusubira gusura kandi tugafasha abantu kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, tuzagira ibyishimo byinshi (1 Kor 3:6). Ishyirireho intego yo gusubira gusura abantu bose bagaragaje mu rugero runaka ko bashimishijwe.