Uguhirimbana kwateye abenshi umwete
Intumwa Pawulo yashimiye Abakorinto kubera ko guhirimbana mu murimo mwiza kwabo “kwateye abenshi” bo mu Bakristo bagenzi babo “umwete” (2 Kor 9:2). Akenshi, umuntu ku giti cye, umuryango, itsinda ry’icyigisho cy’igitabo cyangwa itorero ryose uko ryakabaye rishobora kugira ingaruka nk’izo, binyuriye mu guhirimbana mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Dore uburyo bumwe na bumwe ushobora kugaragarizamo ko uhirimbana mu murimo.
◼ Iminsi yawe yo ku wa Gatandatu yigenere kuba umunsi wo gutangaho amagazeti.
◼ Ifatanye mu buryo runaka bwo gukora umurimo wo kubwiriza ku Cyumweru.
◼ Ifatanye mu gutanga ubuhamya nimugoroba aho bishoboka.
◼ Ifatanye mu minsi iyo ari yo yose yihariye yo gutanga ubuhamya yaba yarateganyijwe.
◼ Koresha ikiruhuko gitangwa ku kazi cyangwa ku ishuri kugira ngo ujye mu murimo.
◼ Shyigikira umurimo igihe mwasuwe n’umugenzuzi w’akarere.
◼ Kora ubupayiniya bw’ubufasha mu kwezi kumwe cyangwa amezi menshi mu mwaka.
◼ Gira icyo uhindura ku mimerere yawe kugira ngo ukore ubupayiniya bw’igihe cyose niba bishoboka.
Reba Annuaire des Témoins de Jéhovah 2000, ku ipaji ya 17-19.