“Byose Bikorerwe Kugira ngo Abantu Bunguke [“Bubakwe,” NW]”
1 Mu mishyikirano tugirana n’abavandimwe bacu, twagombye gukora icyatuma bubakwa. Ibyo bisobanura guhangayikishwa no kurinda inyungu zabo zo mu buryo bw’umwuka. Igihe dutangiye gukora akazi aka n’aka ko mu buryo bw’umubiri gakubiyemo gukora ibintu runaka cyangwa imirimo iyi n’iyi, tugomba kuba maso kugira ngo tutagira icyo dukora cyabera abavandimwe bacu igisitaza.—2 Kor 6:3; Fili 1:9, 10.
2 Hari bamwe bagiye bishora mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi bisa no kwigerezaho, babona ko Abakristo bagenzi babo bashobora kuzababera abakiriya. Imiryango imwe n’imwe igurisha ibintu itera abayihagarariye inkunga yo kubona ko buri wese ashobora kuba umukiriya—hakubiyemo abo bahuje idini nk’uko babigenza. Abavandimwe bamwe na bamwe bagiye bakoranya Abahamya benshi bagamije kubatera inkunga yo kwifatanya mu mirimo runaka y’ubucuruzi. Hari abandi na bo bashakisha amaronko bagerageza ibyo gushyira bagenzi babo bahuje ukwizera ibicuruzwa bikubiyemo udutabo, amakuru yo kuri Internet cyangwa amakaseti, kandi batarigeze babibatuma. Mbese, byaba bikwiriye ko Umukristo yakoresha imishyikirano ya gitewokarasi agirana n’abavandimwe be bo mu buryo bw’umwuka kugira ngo abavanemo inyungu runaka? Oya!—1 Kor 10:23, 24, 31-33.
3 Abavandimwe Bagomba Kwirinda: Ibyo ntibishaka kuvuga ko Umukristo adashobora gukorana imirimo y’ubucuruzi n’umuvandimwe. Ibyo ni ibintu bireba umuntu ku giti cye. Ariko rero, hari bamwe batangiza uburyo runaka bwo gucuruza bushyigikira umururumba, kandi bagashishikariza bagenzi babo bahuje ukwizera kwifatanya na bo cyangwa gushora imari mu bikorwa byabo. Ubwinshi muri ubwo bucuruzi burahomba, bugatwara ababwifatanyijemo akayabo k’amafaranga. N’ubwo abo bantu baba barifatanyije muri ibyo bikorwa by’ubucuruzi bashobora kuba bari basunitswe n’icyifuzo cyo kubona inyungu z’ako kanya, uwabiteguye ntagomba kumva ko ari umwere mu gihe iyo mishinga yaba ihombye. Yagombye kuba yarasuzumye mbere y’igihe abigiranye ubwitonzi, akareba ukuntu ibyo byazagira ingaruka ku mimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri y’abavandimwe be, igihe ubwo bucuruzi bwaba buhombye. Abafite inshingano za gitewokarasi bagomba kuba maso mu buryo bwiharie ku bihereranye n’ibikorwa byabo byo mu buryo bw’umubiri, kubera ko abandi bantu bashobora kububaha bityo bakaba babagirira icyizere cyinshi. Byaba rero ari bibi rwose gutatira icyo cyizere. Umuvandimwe ashobora kwakwa inshingano mu murimo wera mu gihe yaba atakaje icyubahiro cye.
4 Intego yacu yagombye kuba iyo kureka ‘byose bigakorerwa kugira ngo abantu bunguke [“bubakwe,” NW ]’ (1 Kor 14:26). Tugomba kwirinda gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyakwinjiza ibikorwa by’ubucuruzi mu itorero cyangwa kikabishyigikira. Ibyo bintu nta ho bihuriye n’impamvu zishingiye ku Byanditswe zituma duteranira hamwe.—Heb 10:24, 25.