Porogaramu nshya y’umunsi w’Ikoraniro Ryihariye
Mu Rwanda, porogaramu y’umunsi w’ikoraniro ryihariye izaba ifite umutwe uvuga ngo “Mube Bakuru mu Birebana n’Ubushobozi bwo Gusobanukirwa” izatangira muri Mutarama 2001 (1 Kor 14:20, NW ). Kuki bizaba ari iby’agaciro kuri twe kuzifatanya muri iryo teraniro? Turi mu isi yuzuye ubugizi bwa nabi. Kugira ngo twirinde ibyo, tugomba guteza imbere ubushobozi bwacu bwo gusobanukirwa mu buryo bw’umwuka, bityo tugashobora kuneshesha ikibi icyiza. Ibyo ni byo porogaramu y’umunsi w’ikoraniro ryihariye izadufasha gukora.
Mu ntangiriro ya porogaramu, umugenzuzi w’akarere azatanga disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Ibidufasha Gukura mu Biheranye no Gusobanukirwa Bibiliya.” Azatwereka ukuntu twaba abantu batajegajega mu kwizera kwa Gikristo. Umushyitsi uzatanga disikuru azatsindagiriza ukuntu gukoresha neza cyangwa gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya ari iby’ingenzi mu guteza imbere ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu mu buryo bwimbitse, mu gihe azaba atanga disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Rinda Imibereho Yawe yo mu Buryo bw’Umwuka Binyuriye mu Gutoza Ubushobozi Bwawe bwo Kwiyumvisha Ibintu.”
Abakiri bato na bo bagomba guteza imbere ubushobozi bwabo bwo gusobanukirwa. Ibyo bizaganirwaho muri disikuru zifite imitwe ivuga ngo “Impamvu Tugomba Kuba Abana b’Impinja ku Bibi” n’ “Urubyiruko Rwitoza Gusobanukirwa Muri Iki Gihe.” Uzatega amatwi urubyiruko igihe ruzaba ruvuga icyo rukora kugira ngo rwikomeze ubwarwo mu buryo bw’umwuka bityo rugashobora gucubya amatsiko ayo ari yo yose rushobora kugirira ibikorwa bibi by’isi no kwirinda imihangayiko.
Ni gute dushobora kugira ibyishimo byinshi kurushaho mu mibereho yacu? Umushyitsi uzatanga disikuru azabisobanura muri disikuru isoza ifite umutwe uvuga ngo “Ungukirwa no Gushyira mu Bikorwa Amahame ya Bibiliya Ubigiranye Ubushobozi bwo Gusobanukirwa.” Azatanga ingero zigaragaza ko gushyira Ijambo ry’Imana mu bikorwa bidufasha guhangana n’ingorane, gufata ibyemezo no kungukirwa by’ukuri n’ibyo Yehova atwigisha.
Abifuza kugaragaza ko biyeguriye Imana binyuriye mu mubatizo wo mu mazi muri iryo koraniro, bagomba kubimenyesha umugenzuzi uhagarariye itorero hakiri kare uko bishoboka kose. Shyira akamenyetso kuri kalendari yawe ku itariki ikoraniro ryihariye rizaberaho ikimara gutangazwa, kandi ukore gahunda zihamye kugira ngo uzungukirwe n’iyo porogaramu ikungahaye. Ntuzacikanwe na disikuru iyo ari yo yose y’umunsi w’ikoraniro ryihariye! Izagukomeza kugira ngo wihanganire iyi gahunda mbi kandi ukomeze kuba uwizerwa kuri Yehova.