Porogaramu Nshya y’Umunsi w’Ikoraniro Ryihariye
Umutwe wa porogaramu y’umunsi w’ikoraniro ryihariye y’umwaka mushya w’umurimo ushingiye ku murongo w’Ibyanditswe ugira uti ‘Mugandukire Imana—Murwanye Satani’ (Yak 4:7). Ubwo ni ubuyobozi bwiza cyane muri ibi bihe birushya! Kuba twumvira amategeko y’Imana, bituma dushyamirana na Satani mu buryo butaziguye. Iyo porogaramu izatwigisha ukuntu twahagarara dushikamye mu guhangana n’imigambi mibisha ya Diyabule igamije kumunga ukwizera kwacu. Ni ubuhe butunzi bumwe na bumwe bwo mu buryo bw’umwuka tuzabonera muri iyo porogaramu?
Umugenzuzi w’akarere azagaragaza ukuntu “Kugandukira Imana kw’Abagize Umuryango” bituma imiryango irushaho gukomera kugira ngo ihangane n’ibigeragezo by’iyi si. Disikuru ya mbere umushyitsi azatanga kuri uwo munsi, ifite umutwe uvuga ngo “Icyo Kurwanya Diyabule Bisobanura,” izasobanura impamvu n’ukuntu tugomba kugira icyo dukora tutajenjetse kugira ngo turwanye intego ya Satani yo kwangiza imibereho yacu yo mu buryo bw’umwuka. Hari disikuru ebyiri zigenewe urubyiruko mu buryo bwihariye, rwo rugomba nanone kumenya neza imigambi ya Diyabule. Abakristo benshi bakuze muri iki gihe, banze gukurikiza irari ry’isi igihe bari bakiri bato. Tuzishimira kumva bimwe mu bintu bya bwite byababayeho.
Kugandukira ubutware ni ngombwa ku bantu bose bagize umuryango wa kimuntu. Ku bw’ibyo, disikuru isoza y’umushyitsi izatsindagiriza ahantu hane tugomba kugaragariza ko tugandukira Imana: (1) ubutegetsi bw’abantu, (2) mu itorero, (3) mu kazi gasanzwe dukora no (4) mu muryango. Mbega porogaramu y’ingirakamaro!
Abifuza kubatizwa muri iyo porogaramu y’umunsi w’ikoraniro ryihariye bagomba kubimenyesha umugenzuzi uhagarariye itorero vuba uko bishoboka kose. Twese tugomba gushyira akamenyetso kuri iyo tariki kuri kalendari zacu, kandi tugashyiraho gahunda yo kuzaterana kuri porogaramu y’ikoraniro yose uko yakabaye. Tuzahabwa imigisha y’iteka ryose, uko tuzakomeza kugandukira Yehova iteka ryose.