Porogaramu Nshya y’Umunsi w’Ikoraniro Ryihariye
Gahunda y’iminsi y’ikoraniro ryihariye, yatangiye mu mwaka wa 1987. Ayo makoraniro y’umunsi umwe yagaragaye ko yubaka abagaragu ba Yehova n’abashimishijwe baba bateranye. Guhera muri Nzeri 1998, hazatangwa porogaramu nshya y’umunsi w’ikoraniro ryihariye. Uzabona ko disikuru icyenda zizatangwa hamwe n’ibiganiro byinshi bizakorwa mu buryo bw’ibibazo n’ibisubizo hamwe n’inkuru z’ibyabayeho, bizakugirira umumaro mu buryo bw’umwuka.
Iyo porogaramu nshya izaba ifite umutwe uvuga ngo “Fatana Uburemere Ameza ya Yehova” (Yes 65:14; 1 Kor 10:21). Izarushaho gushimangira icyemezo twafashe cy’uko gusenga Yehova tugomba kubishyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu (Zab 27:4). Disikuru izatangwa n’umugenzuzi w’akarere, izaba ifite umutwe uvuga ngo “Gusuzuma Ibyo Umutima Wacu Ubogamiyeho,” izaba ivuga ibihereranye n’ukuntu dufata ibyo guterana amateraniro. Umuvandimwe w’umushyitsi uzatanga disikuru, azatwereka uburyo bwo “Gukomeza Kuba Abantu Bakomeye mu Buryo bw’Umwuka, Tugaburirwa ku Meza ya Yehova.” Nanone kandi, abakiri bato bari mu muteguro wa Yehova, bazaterwa inkunga y’ingirakamaro kugira ngo bakomeze gushikama mu gukorera Imana. Disikuru y’ingenzi izatangwa n’umushyitsi, izaba ifite umutwe uvuga ngo “Bakomejwe mu Buryo bw’Umwuka Kugira ngo Batange Ubuhamya Bashize Amanga,” izagaragaza ukuntu ibyo kurya duhabwa binyuriye mu itorero, biduha ibidukwiriye byose kugira ngo dutange ubuhamya ku bihereranye n’Ubwami dushize amanga. Ni nde waba udashaka kungukirwa n’iyo porogaramu?
Abashya bitanze bifuza kubatizwa, bagomba kubimenyesha umugenzuzi uhagarariye itorero, vuba uko bishoboka kose. Twiringiye ko mu gihe tuzaba dutangiye umwaka wa 12 wa gahunda y’umunsi w’ikoraniro ryihariye, buri wese uzaterana azagarura ubuyanja mu buryo bw’umwuka kugira ngo ashobore gukora umurimo udutegereje.