Porogaramu Nshya y’Umunsi w’Ikoraniro Ryihariye
1 Porogaramu nshya y’umunsi w’ikoraniro ryihariye, ifite umutwe uvuga ngo “Mube Abigishijwe na Yehova” (Yoh 6:45). Inyigisho ziva ku Mana duhabwa na Yehova, zidufasha kugira imibereho irangwa no kunyurwa. Ziduhingamo ugushimira kuvuye ku mutima, ku bw’umurage wacu wo mu buryo bw’umwuka. Imihati tugira yo gufasha abandi kumva ubutumwa bwiza, ituma tuba abantu bafitiye akamaro umuryango wa kimuntu wose. Uwo munsi w’ikoraniro ryihariye, uzashyira ahagaragara imigisha abantu bigishwa na Yehova bafite.
2 Iyo porogaramu izagaragaza itandukaniro riri hagati y’inyungu zituruka ku nyigisho ziva ku Mana n’akaga gaterwa n’ubwenge bw’isi. Tuzareba neza ukuntu Yehova atanga inyigisho zihanitse cyane—ni ukuvuga inyigisho zishingiye ku Ijambo rye, Bibiliya. Hazatsindagirizwa uburyo butatu bwo kuyoboka Imana, tuboneramo ibyishimo mu gihe twigishijwe na yo. Nanone kandi, urubyiruko ruzaterwa inkunga yo kwigana ingero zihebuje ziboneka muri Bibiliya, nk’urwa Dawidi na Timoteyo, no gushingira imibereho yarwo ku mirimo y’iby’umwuka. Ukwizera kwacu kuzakomezwa, mu gihe ukwizera kw’abantu ba kera na ko kuzaba gutsindagirizwa. Abantu bakiri bashya bitanze kandi bujuje ibisabwa, bazashobora kubatizwa. Mbere y’uko umunsi w’ikoraniro ugera, bagomba kumenyesha umugenzuzi uhagarariye itorero icyo cyifuzo.
3 Disikuru y’ifatizo y’uwo munsi w’ikoraniro ryihariye, izaba ifite umutwe uvuga ngo “Twigishijwe na Yehova Gukora Ibyo Ashaka.” Izatsindagiriza impamvu twese tugomba gukomeza kwiga, gushikama mu kwizera, no gukomeza kujya mbere. Tuzaterwa inkunga yo kwigana Yehova, twigisha abandi ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka. Hazaba hakubiyemo inkuru z’ibyabaye zubaka, kugira ngo zigaragaze ukuntu ibitabo bya Sosayiti byafashije abantu benshi kwigishwa na Yehova. Ibintu by’ingirakamaro porogaramu y’inyigisho za Yehova zitangirwa ku isi hose yagezeho, bizatsindagirizwa.
4 Kora gahunda zihamye zo kuzaterana. Tera abashimishijwe bose inkunga yo kuzaba bahari. Tegerezanya amatsiko kuzigishwa n’Umwigisha wacu Mukuru ibintu byiza byinshi.—Yes 30:20.