Porogaramu Nshya y’Umunsi w’Ikoraniro Ryihariye
Porogaramu nshya y’umunsi w’ikoraniro ryihariye izatangira muri Nzeri, izaba ifite umutwe uvuga ngo “Kora Ibintu Byose ku bw’Ubutumwa Bwiza” (1 Kor 9:23, NW). Ubutumwa bwiza bw’Ubwami, ni bwo butumwa bw’ingenzi cyane kurusha ubundi bwose bwumvwa muri iki gihe. Iyo porogaramu izadufasha gufatana uburemere igikundiro cyihariye dufite, cyo kubwiriza ubwo butumwa buhebuje. Nanone kandi, izatuma tugira ubutwari bwo gukomeza gutangaza ubutumwa bwiza nta gucogora.—Ibyak 5:42.
Iyo porogaramu izatwereka uko twakoresha mu buryo bwuzuye imyitozo ya gitewokarasi duhabwa, kugira ngo dusohoze ibintu byinshi kurushaho mu murimo. Tuzatega amatwi abantu bamwe na bamwe bagize ibyo bahindura kugira ngo bagure umurimo wabo, hakubiyemo n’abakiri bato batanga ibyabo byose kugira ngo bateze imbere ubutumwa bwiza.—Gereranya n’Abafilipi 2:22.
Disikuru y’ifatizo izatangwa n’umushyitsi, izatsindagiriza ko tugomba gukomeza kuba “[abakwiriye gushingwa] ubutumwa bwiza” (1 Tes 2:4). Tuzafashwa kubona ko niba dushaka gukomeza kugira igikundiro cyo kugeza ku bandi ubutumwa bwiza, tugomba kuba buri gihe twujuje ibisabwa n’Imana kandi tugendera ku mahame yayo, mu mitekerereze no mu myifatire yacu. Imigisha tubona binyuriye mu kubigenza dutyo, na yo izatsindagirizwa.
Ntuzigere ucikanwa n’iyo porogaramu y’ingenzi. Abashya bitanze bifuza kubatizwa kuri uwo munsi w’ikoraniro ryihariye, bagomba guhita babimenyesha umugenzuzi uhagarariye itorero. Tumira abo wigana na bo [Bibiliya] bose, kugira ngo bazaterane. Nimucyo tureke Yehova adukomeze, kugira ngo dukore byose ku bw’ubutumwa bwiza, bityo dusohoze umurimo ukomeye cyane, mbere ya Harimagedoni.