Koresha ibintu biba muri iki gihe kugira ngo ubyutse ugushimishwa
1 Mbese, ntiwakwishimira guhora ubona ibitekerezo byiza bizatuma umurimo wawe ukomeza kugira ireme kandi ugatera abantu kwishimira ubutumwa bukubiye muri Bibiliya? Bityo rero, ifashishe ibintu birimo bibera mu isi n’ibibera mu karere k’iwanyu kugira ngo utangize ibiganiro. Ushobora guhera ku bibera mu karere k’iwanyu muri iki gihe hamwe n’ibiba mu rwego rw’igihugu, cyangwa ibyo mu makuru yo mu rwego mpuzamahanga. Ibyo bintu bihora bihindagurika (1 Kor 7:31). Suzuma izi ngero zikurikira:
2 Ibibazo by’ubukungu n’imibereho ihenze ni ibintu bihangayikishije abantu by’ukuri. Bityo rero, ushobora kuvuga uti:
◼ “Mbese, waba warumvise mu makuru ko nanone ibiciro bya . . . [vuga ikintu runaka] birimo bizamuka?” Cyangwa ushobora kugira icyo uvuga ku bihereranye n’ubushomeri niba hari ikigo runaka gikomeye cyahagaritse abakozi benshi mu buryo bw’agateganyo. Ukurikije uko wifuza gukomeza ikiganiro, ushobora gukomeza ubaza uti “mbese, hari ubwo waba warigeze kwibaza impamvu kubona ibitunga umuntu bigoye cyane?” cyangwa uti “mbese, utekereza ko kubona ibyo umuntu akeneye mu mibereho ye bizahora bigoye buri gihe?”
3 Raporo ku bihereranye n’urugomo, urugero nk’amahano abera mu miryango cyangwa mu banyeshuri bari ku ishuri, ziduha urufatiro rwo gutangiza ikindi kiganiro. Ushobora kubaza uti:
◼ “Mbese, waba warasomye mu kinyamakuru ko [vuga ibikorwa runaka by’agahomamunwa bikorerwa mu karere k’iwanyu]?” Hanyuma, baza uti “utekereza ko ari iki giteza urugomo nk’urwo rukabije mu isi?” cyangwa uti “mbese, utekereza ko hari igihe tuzumva dufite umutekano?”
4 Amakuru ahereranye n’umwuzure wayogoje ibintu, imitingito y’isi cyangwa imyivumbagatanyo y’abaturage mu duce dutandukanye tw’isi, na yo atanga ibitekerezo bibyutsa ugushimishwa. Urugero, ushobora kubaza uti:
◼ “Mbese, Imana yaba ari yo yateje [vuga impanuka kamere runaka]?” Cyangwa ushobora kwerekeza ku myivumbagatanyo y’abaturage iherutse kuba maze ukagira uti “niba buri muntu wese ashaka amahoro, kuki kuyageraho bigorana?”
5 Jya ukomeza kuba maso kugira ngo umenye ibintu biba muri iki gihe ushobora gukoresha mu buryo bwawe bwo gutangiza ibiganiro. Ibitekerezo ushobora kwifashisha biboneka mu gitabo Raisonner, munsi y’agatwe kavuga ngo “Amakuru” (Actualité), ku ipaji ya 9-10. Ariko rero ujye wirinda kugira uruhande ubogamiramo ku birebana na politiki cyangwa ibibazo by’abaturage. Ahubwo, ujye werekeza ibitekerezo by’abantu ku Byanditswe no ku Bwami bw’Imana, bwo muti umwe rukumbi uhoraho w’ibibazo by’abantu.