Kubwiriza muri iyi si aho ibintu bihora bihindagurika
1 Mbega ukuntu ibintu bishobora guhinduka mu kanya nk’ako guhumbya! Mu ijoro rimwe gusa, hashobora kuba impanuka kamere, ihungabana ry’ubukungu, impagarara muri politiki cyangwa akaga gakomeye cyane, bigahinduka inkuru ishyushye. Ariko kandi, n’ubwo biba bibaye mu kanya nk’ako guhumbya, imitekerereze y’abantu ishobora guhinduka (Ibyak 17:21; 1 Kor 7:31). None se, muri iyi si aho ibintu bihora bihindagurika, twabigenza dute kugira ngo abantu badutege amatwi, bityo tubagezeho ubutumwa bw’Ubwami?
2 Jya utahura ibintu bihangayikishije abandi: Uburyo bumwe bwatuma abantu badutega amatwi, ni ukuvuga ibintu bibaho muri iki gihe. Mu gutera abari bamuteze amatwi inkunga yo kongera gutekereza ku mishyikirano bari bafitanye n’Imana, Yesu yifashishije inkuru y’ibintu bibabaje byari biherutse kuba bari bacyibuka (Luka 13:1-5). Mu buryo nk’ubwo, mu gihe tubwiriza ubutumwa bwiza, byaba byiza tugiye tuvuga inkuru ivugwa cyane muri iki gihe cyangwa ikibazo gihangayikishije abatuye mu karere k’iwacu. Icyakora, tugomba kugira amakenga kugira ngo tutagira uruhande tubogamiraho mu bibazo bya politiki cyangwa iby’imibereho y’abaturage.—Yoh 17:16.
3 Ni gute dushobora kumenya ibyo abantu batekereza muri iki gihe? Uburyo bwiza kurusha ubundi ni nko kubabaza ikibazo hanyuma tukabatega amatwi (Mat 12:34). Kwita ku bantu bizatuma twifuza kumenya uko babona ibintu no kubabaza byinshi kurushaho, ariko tubigiranye amakenga. Amagambo nyir’inzu avugiye aho ako kanya ashobora kuguhishurira ikintu gihangayikishije abantu bo muri ako karere, agatuma ubona uburyo bwo kubwiriza.
4 Gutegura uburyo bwo kubwiriza: Mu gihe dutegura umurimo wo kubwiriza muri iyi si aho ibintu bihora bihindagurika, dushobora kwifashisha igitabo Raisonner. Ibitekerezo dushobora kwifashisha mu buryo bwacu bwo gutangiza ibiganiro duhereye ku bintu bibaho muri iki gihe, tubisanga ku ipaji ya 9 n’iya 11, ku mitwe ivuga ngo “Actualité” (amakuru) na “Crime/Sécurité” (ubugizi bwa nabi/umutekano). Ushobora kubona ibindi bitekerezo nk’ibyo mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Nzeri 2000, ku ipaji ya 4. Mu gihe utegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro, ntukibagirwe gushyiramo umurongo w’Ibyanditswe ukwiriye.
5 Uko ibintu bihangayikisha abantu bo mu ifasi yacu bigenda bihindagurika, ni ko natwe tugomba guhindura uburyo bwacu bwo kubwiriza ubutumwa bwiza. Ni bwo tuzajya tubabwira ibintu bihuje n’ibibari ku mutima. Muri ubwo buryo, tuzagenda dufasha abandi bantu benshi kumenya Imana yacu ifite imico n’amahame bidahinduka.—Yak 1:17.