ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 2/01 p. 1
  • Hesha Yehova Ikuzo Binyuriye ku Mirimo Myiza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Hesha Yehova Ikuzo Binyuriye ku Mirimo Myiza
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • Ibisa na byo
  • Ese ugira “ishyaka ry’imirimo myiza”?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Tujye duterana ishyaka ry’imirimo myiza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
  • ‘Mube Abatunzi ku Mirimo Myiza’
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Kubwiriza nta jambo tuvuze
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
km 2/01 p. 1

Hesha Yehova Ikuzo Binyuriye ku Mirimo Myiza

1 Mu gihe utunguwe n’imvura y’umugaru, mbega ukuntu uheshwa ihumure no kubona ubwugamo! Iyo ubwo bwugamo bususurutse, burimo umutekano imbere muri bwo kandi ababurimo bakaba bafite umuco wo kwakira abashyitsi, ushimishwa no kubugumamo. Umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami werekeza abantu mu bwugamo nk’ubwo bava muri gahunda ya Satani. Mbese, imyifatire yacu ya buri munsi ishobora gufasha abandi kubona ukuntu aho hantu h’umutekano hareshya abantu? Koko rero, Yesu yavuze ko abantu bari ‘kubona imirimo yacu myiza, bagaherako bagahimbaza Data wo mu ijuru.’—Mat 5:16.

2 Ni gute twakwitwara kugira ngo ibyo dukora birehereze abandi kuri Yehova no ku muteguro we? Ni ukureka amagambo ya Yesu yanditswe muri Luka igice cya 6:31 n’icya 10:27 akagorora imibereho yacu buri munsi. Ibyo bizadusunikira kugaragaza ko duhangayikishijwe n’abandi bantu bagenzi bacu mu buryo burangwa n’urukundo, kandi bitume tuba abantu batandukanye n’iyi si irangwa n’umwuka wo kutagira impuhwe no kutita ku bandi.

3 Mushiki wacu umwe wari uri mu bwato yitegereje umugore wari watewe isereri no kugenda mu bwato, bityo akaba atarashoboraga kwifasha umwana we wari ukiri muto. Mushiki wacu uwo yamusabye ko yamufasha uwo mwana. Igihe uwo mugore yamubazaga ukuntu yamushimira, mushiki wacu yagize ati ‘ndakwinginze uzatege amatwi Abahamya ba Yehova nibongera kugusura.’ Uwo mugore yabigenje atyo, none ubu we n’umugabo we ni Abahamya. Imirimo myiza yatumye abantu bahindura uburyo bitabiraga ubutumwa bw’Ubwami.

4 Ibyo Bireba Imibereho Yacu Yose: Imyifatire tugira mu baturanyi bacu, igihe turi ku kazi cyangwa ku ishuri, no mu bihe byo kwidagadura, ituma abandi bagira ukuntu batubona, twe ubwacu n’idini ryacu. Ku bw’ibyo rero, byaba byiza tugiye twibaza tuti ‘ni gute abandeba bambona, jye n’umuryango wanjye? Mbese, abaturanyi babona ko inzu yacu n’imbuga bisukuye kandi byitaweho? Mbese, abo dukorana n’abo twigana babona ko turi abantu bubahiriza igihe, kandi ko turi abanyamwete? Mbese, abandi baba babona ko twirimbisha mu buryo bushyize mu gaciro kandi burangwa no kwiyubaha?’ Imirimo yacu myiza isubiza yikiriza, bityo rero, igatuma gusenga Yehova birushaho kureshya abandi.

5 Petero yatanze umuburo w’uko Abakristo bari kugirwa urw’amenyo (1 Pet 4:4). Tugomba kutareka ngo imyifatire yacu ibe intandaro yo kuvugwa nabi (1 Pet 2:12). Niba ibikorwa byacu bya buri munsi bihesha ikuzo Imana dusenga, tuzamera nk’itabaza rishyizwe hejuru, bitume turehereza abandi mu bwugamo burimo umutekano butangwa na Yehova.—Mat 5:14-16.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze