Kubwiriza nta jambo tuvuze
1 Ibyaremwe bihishura imico itaboneka ya Yehova nta jambo bivuze (Zab 19:2-4; Rom 1:20). Mu buryo nk’ubwo imyifatire yacu myiza, imico ya gikristo n’isura yacu iboneye bibwiriza abantu nta jambo tuvuze (1 Pet 2:12; 3:1-4). Buri wese muri twe yagombye kwifuza ‘kwizihiza inyigisho z’Imana Umukiza wacu’ muri byose, binyuriye ku myifatire ye.—Tito 2:10.
2 Ni gute abantu badatunganye bashobora gutuma inyigisho za Bibiliya zishishikaza abandi? Babishobora babikesheje ubuyobozi bahabwa n’Ijambo ry’Imana hamwe n’imbaraga z’umwuka wera (Zab 119:105; 143:10). Ijambo ry’Imana ‘ni rizima, rifite imbaraga n’ubugi buruta ubw’inkota zose’ (Heb 4:12). Riraducengera rigatuma dushobora kwambara umuntu mushya (Kolo 3:9, 10). Umwuka wera utuma tugira imico myiza, urugero nko kugira neza, ingeso nziza, kugwa neza no kwirinda (Gal 5:22, 23). Mbese wemera kuyoborwa n’Ijambo ry’Imana hamwe n’umwuka wera mu mibereho yawe?—Ef 4:30; 1 Tes 2:13.
3 Ntibyisoba abandi: Iyo tubaho mu buryo buhuje n’amahame ya Yehova kandi tukihatira kwigana imico ye, ntibyisoba abandi. Reka dufate urugero rw’ibyabaye ku mugabo wari mugufi cyane, maze bagenzi be bakoranaga bagahora bamugira urw’amenyo. Icyakora hari mushiki wacu bakoranaga mu biro wamwubahaga. Ibyo byatumye uwo mugabo amubaza impamvu yari atandukanye n’abandi. Uwo mushiki wacu yamusobanuriye ko kubaha abandi yabiterwaga n’uko yakurikizaga amahame ya Bibiliya mu mibereho ye. Nanone kandi yamubwiye ibihereranye n’ibyiringiro bihebuje by’Ubwami. Uwo mugabo yatangiye kwiga Bibiliya kandi agira amajyambere maze arabatizwa. Ubwo yasubiraga mu gihugu cye, bene wabo batangajwe n’imyifatire ye myiza maze bamwe muri bo bemera kwiga ukuri.
4 Nitubwiriza kandi tukagira imyifatire myiza ku kazi, ku ishuri cyangwa igihe turi kumwe n’abaturanyi bacu na bene wacu, dushobora gutuma abandi bahimbaza Imana.—Mat 5:16.