Gutuma Abantu Bafatana Uburemere Kaseti Videwo Ifite Umutwe Uvuga Ngo La Bible—Le livre le plus ancien toujours d’actualité
Ibibazo bikurikira bitsindagiriza ingingo ushobora kuba warabonye igihe warebaga iyo kaseti videwo: (1) Ni ibihe bintu bigaragaza ko nta kindi gitabo cyagereranywa na Bibiliya? (2) Tanga urugero rugaragaza ukuntu Bibiliya, n’ubwo ari iya kera, ihuza na siyansi yo muri iki gihe. (3) Ni gute dushobora kumenya tudashidikanya ko Bibiliya yo muri iki gihe itahindutse tugereranyije n’inyandiko zayo z’umwimerere? (4) Ni ikihe kintu gitangaje ku bihereranye n’umwandiko wa kera wa Bibiliya w’inyandiko zandikishijwe intoki, kandi se, ni ikihe cyizere ibyo biguha? (5) Ni mu buhe buryo John Wycliffe, Johannes Gutenberg, William Tyndale, Mary Jones na Charles Taze Russell bagize uruhare mu gukwirakwiza Ijambo ry’Imana ku isi hose? (6) Ni gute kiliziya yarwanyije Bibiliya mu buryo bukaze, ariko se, ni iki cyatumye ishobora kurokoka kugeza muri iki gihe? (7) Ni mu rugero rungana iki umuteguro wa Yehova wahinduye kandi ugacapa Bibiliya mu zindi ndimi? (8) Ni gute inama z’ingirakamaro za Bibiliya zafashije abantu guhangana n’ibibazo byo kubatwa n’umukino w’urusimbi (1 Tim 6:9, 10), ugutandukana hamwe n’ubuhemu mu bashakanye (1 Kor 13:4, 5; Ef 5:28-33) no guhangayikira ubutunzi (Mat 16:26)? (9) Ni ikihe gihamya kigaragaza ko gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya bishobora guhashya inzangano zo muri iyi si zishingiye ku bwenegihugu no ku moko? (10) Ni mu buhe buryo kwiga ibikubiye muri Bibiliya byaguhesheje ibyishimo byinshi? (11) Mbese, ni bande ubona ko bakungukirwa n’iyi kaseti videwo, kandi ni gute wayibereka?