Bibiliya—Igitabo cy’amateka n’ubuhanuzi (La Bible: Un livre historique et prophétique)
Videwo ifite umutwe uvuga ngo “Igitabo cya kera cyane gihuje n’igihe tugezemo” (Le livre le plus ancien toujours d’actualité), ni iya mbera mu ziri kuri DVD ifite umutwe uvuga ngo “Bibiliya—Igitabo cy’Amateka n’Ubuhanuzi” (La Bible: Un livre historique et prophétique). Muzarebe iyo videwo kugira ngo muzasubize ibi bibazo:
(1) Ni mu buhe buryo Bibiliya ihuza na siyansi yo muri iki gihe? (2) Ni iki cyatwemeza ko Bibiliya z’iki gihe zihuje n’inyandiko z’umwimerere? (3) Ni ikihe kintu gitangaje ku bihereranye n’umwandiko wa kera wa Bibiliya w’inyandiko zandikishijwe intoki? (4) Ni mu buhe buryo John Wycliffe, Johannes Gutenberg, William Tyndale, John Hus, Martin Luther, Casiodoro de Reina na Charles Taze Russell bagize uruhare mu gukwirakwiza Ijambo ry’Imana ku isi hose, kandi se ni gute kiliziya yarwanyije Bibiliya mu buryo bukaze? (5) Ni gute inama z’ingirakamaro zo muri Bibiliya zafashije abantu guhangana n’ibibazo byo kubatwa n’umukino w’urusimbi (1 Tim 6:9, 10), kwahukana kw’abashakanye hamwe no guca inyuma abo bashakanye (1 Kor 13:4, 5; Efe 5:28-33), ibibizo by’uburwayi (Zab 34:9), no kwiruka inyuma y’ubutunzi (Mat 16:26)? (6) Ni iki kigaragaza ko gushyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya bishobora guhashya inzangano zishingiye ku bwenegihugu no ku moko (Luka 10:27)? (7) Ni mu buhe buryo gukurikiza mahame yo muri Bibiliya byatumye ugira ibyishimo byinshi? (8) Ni gute wakoresha iyi videwo kugira ngo ufashe abandi?—Reba Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Gashyantare 2006, ku ipaji ya 8.