ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 4/01 p. 3
  • ‘Hugira Cyane’ mu Murimo Wawe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • ‘Hugira Cyane’ mu Murimo Wawe
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • Ibisa na byo
  • Mata—Igihe cyo ‘Gukorana Umwete no Kwihata’
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • Mbese, dushobora gutuma ukwezi kwa Mata mu mwaka wa 2000 kutubera kwiza cyane kuruta ayandi?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
  • Jya ugira ishyaka ry’ibyiza!
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • “Tugirire Bose Neza”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
km 4/01 p. 3

‘Hugira Cyane’ mu Murimo Wawe

1 Iyo dusomye ko intumwa Pawulo yabohaga amahema ubwo yari i Korinto, dushobora kuvuga ko ibyo byatumye uburyo yabonaga bwo kubwiriza bugabanuka. Nyamara kandi, mu Byakozwe 18:5 (NW ) hagira hati “Pawulo atangira guhugira cyane mu [byo kuvuga] ijambo [ry’Imana], aha Abayuda ubuhamya kugira ngo agaragaze ko Yesu ari we Kristo.” Kuki Pawulo yahugiye mu murimo wo kubwiriza bene ako kageni? N’ubwo hari benshi mu bantu b’i Korinto bari baramaze kuba abizera, Umwami yemeje ko hari hakiri abandi bantu benshi bagombaga guhindurwa abigishwa muri uwo mujyi (Ibyak 18:8-11). Mbese, natwe dufite impamvu nk’iyo ituma duhugira cyane mu murimo wacu? Yego rwose. Hari abandi bantu benshi bashobora kuboneka bakigishwa ukuri.

2 Mara Igihe Kinini Kurushaho mu Murimo Muri Mata: Birashoboka ko waba ufite intego yo gukomeza guhugira mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza buri kwezi. Ariko kandi, hari amezi amwe n’amwe yihariye mu kuduha uburyo bw’inyongera bwo “guhugira cyane” muri uwo murimo. Muri ayo mezi harimo ukwa Mata, mu gihe cy’iminsi y’Urwibutso. Mbese, imimerere yawe yaba ikwemerera gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha cyangwa kongera imihati ukoresha mu murimo muri iki gihe? Ababwiriza benshi babigenza batyo babona imigisha ikungahaye (2 Kor 9:6). Niba ukora uko ushoboye kose, wibuke ko Yehova ashimishwa n’umurimo ukoranye ubugingo bwawe bwose (Luka 21:2-4). Uko imimerere urimo yaba imeze kose, ishyirireho intego yo “guhugira cyane” mu murimo wawe muri mata. Kandi ntukibagirwe gutanga raporo yawe y’umurimo wo kubwiriza mu mpera z’ukwezi, kugira ngo umurimo wawe ubarirwe hamwe n’uw’abandi bagize ubwoko bwa Yehova.

3 Sura Abantu Bashyashya Bateranye ku Rwibutso: Mu Rwanda, abateranye ku Rwibutso mu mwaka ushize bari 30.716. Abazaterana ku Rwibutso muri uyu mwaka ntibaramenyekana. Ariko kandi, raporo zigaragaza ko hari icyizere gitangaje cy’uko hazabaho ‘isarura’ rikomeye kurushaho (Mat 9:37, 38). Ku bw’ibyo rero, shyiraho gahunda yo gusura vuba uko bishoboka kose abantu bashimishijwe bateranye ku Rwibutso kugira ngo ubahe ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka. Gusubika izo gahunda zo gusura abantu bishobora gutuma ‘umubi asahura [ijambo ry’ubwami] ribibwe mu mitima yabo’ (Mat 13:19). Kubasura utazuyaje bizagaragaza ko mu by’ukuri ‘uhugira cyane’ mu murimo wawe.

4 Komeza Gufasha Abantu Bakonje: Muri Gashyantare, hatangiye gushyirwaho imihati yihariye yo gufasha abantu bakonje. Niba hari abantu bamwe na bamwe batarasurwa mu rwego rwo kuragira umukumbi, abasaza bagomba gukora gahunda yo kubasura mbere y’uko ukwezi kwa Mata kurangira. Abasaza bazihatira gutahura impamvu yatumye abo bantu bakonja no kureba uburyo bwiza bwo kubafasha kugira ngo bongere gukorera Yehova babishishikariye. Ubwo bufasha bwuje urukundo bugaragaza ko abasaza bafatana uburemere inshingano yabo yo kuba abungeri b’ “umukumbi w’Imana” (1 Pet 5:2; Ibyak 20:28). Inomero y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Nzeri 1993, ku ipaji ya 22-23 (mu Gifaransa), itanga ibitekerezo byiza abasaza bashobora kwifashisha igihe baganira kuri kimwe mu bibazo bitanu byihariye bishobora kuba byarageze ku bantu bakonje. Muri ubwo buryo, hari bamwe bashobora kongera gushishikarira umurimo wo kubwiriza muri Mata.

5 Fasha Abantu Benshi Kurushaho Kugira ngo Babe Ababwiriza Batarabatizwa: Mbese, abana bawe baba bujuje ibisabwa kugira ngo babe ababwiriza bashyashya b’ubutumwa bwiza? Bite se ku bihereranye n’abandi bantu wigana na bo Bibiliya? Niba abo bantu baremewe n’abasaza, mbese, ukwezi kwa Mata ntikwaba ari igihe gikwiriye kugira ngo batangire kubwiriza? Niba umuntu arimo agira amajyambere kandi akaba yararangije kwiga agatabo Ni Iki Imana Idusaba? hamwe n’igitabo Ubumenyi, icyigisho cya Bibiliya gishobora gukomereza mu gitabo cya kabiri—cyaba ari Parole de Dieu, La paix et la sécurité véritables cyangwa Abunze Ubumwe. Intego yawe ni iyo gufasha umwigishwa kugira ngo amenye ukuri mu buryo bwimbitse kurushaho, kandi yuzuze ibisabwa kugira ngo abe umubwiriza utarabatizwa, hanyuma abe Umuhamya wa Yehova wamwiyeguriye kandi wabatijwe.—Ef 3:17-19; 1 Tim 1:12; 1 Pet 3:21.

6 Guhora wita by’ukuri ku bo wigana na bo Bibiliya bishobora kubafasha kugira ukuri ukwabo mu gihe runaka. Umuhamya umwe yahuye n’umugabo n’umugore bageze mu za bukuru bashakanye, maze bemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya babikuye ku mutima. Ariko uwo mugabo n’umugore bashakanye basubitse icyigisho mu gihe cy’ibyumweru bitatu bikurikirana. Amaherezo, icyigisho cyaje gutangira. Hanyuma, hafi buri gihe, uwo mugabo n’umugore bagiye biga mu cyumweru kimwe bakirenza ikindi batiga. Amaherezo ariko, umugore yaje kugira amajyambere kugeza ubwo abatijwe. Uwo muvandimwe yagize ati “amaze kubatizwa, amaso ye yabunzemo amarira y’ibyishimo, bituma natwe, jye n’umugore wanjye, amarira y’ibyishimo atubunga mu maso.” Ni koko, “guhugira cyane” mu byo kubwiriza ubutumwa bwiza bihesha ibyishimo byinshi!

7 Ubuhanuzi bwa Bibiliya hamwe n’ibintu biba mu isi bigaragaza ko tugeze kure mu gihe cy’imperuka. Iki ni cyo gihe abagize ubwoko bw’Imana bose bagomba “guhugira cyane” mu byo kumenyesha abandi ubutumwa bwiza. Intumwa Pawulo itwizeza ko rwose umuhati nk’uwo “atari uw’ubusa ku Mwami.”—1 Kor 15:58.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze