Gutanga Ubuhamya mu Buryo Bworoheje Kandi Bwumvikana Neza Bigira Ingaruka Nziza Cyane
1 Kuki incuro nyinshi ababwiriza bakiri bato bitabwaho cyane n’abo bagezaho ubutumwa bwiza bw’Ubwami? Imwe mu mpamvu zibitera ni uko bakoresha imvugo yoroheje. Ababwiriza bamwe na bamwe bashobora kumva ko gutanga ubuhamya mu buryo bugira ingaruka nziza bisaba kuba intyoza. Ariko kandi, ingero z’ibyabaye zigaragaza ko kubwiriza mu buryo bworoheje kandi bwumvikana neza ari byiza kurushaho.
2 Yesu yatangaje Ubwami bw’Imana mu buryo bworoheje kandi butaziguye, kandi atoza abigishwa be kubigenza batyo (Mat 4:17; 10:5-7; Luka 10:1, 9). Yakoreshaga uburyo bwo gutangiza ibiganiro bworoheje, ibibazo bidakomeye n’ingero zoroheje kugira ngo akangure ibitekerezo by’abamuteze amatwi kandi abagere ku mutima (Yoh 4:7-14). Ni byiza ko twigana urugero rwe maze tukabwiriza mu buryo bwumvikana bitagoye.
3 ‘Ubutumwa bwiza bw’Ubwami’ ni ubutumwa tugomba gutangaza (Mat 24:14). Gukoresha ijambo Ubwami kugira ngo ribe umutwe w’ifatizo bizagufasha gukomeza kubwiriza mu buryo bworoheje. Ujye uvuga ibintu bishishikaza abaguteze amatwi. Akenshi, abagore bashishikazwa n’ibirebana n’imiryango kurusha uko bashishikazwa n’ibihereranye na politiki. Ikintu gihita gishishikaza umubyeyi w’umugabo ni akazi akora hamwe n’umutekano w’umuryango we. Abakiri bato bashishikazwa n’igihe cyabo kizaza; naho abageze mu za bukuru bo bagashishikazwa n’ibyo kugira amagara mazima n’umutekano wabo. Ubusanzwe, abantu bahangayikishwa cyane n’ibintu bibera mu karere k’iwabo kurusha uko bahangayikishwa n’ibibera mu bihugu bya kure. Igihe umaze kuganira n’umuntu ku bintu muhuriyeho bibashishikaza, ujye werekeza ibitekerezo bye ku migisha abantu bumvira bazagira mu gihe cy’Ubwami bw’Imana. Amagambo make yoroheje, atoranyijwe neza kandi ajyaniranye n’umurongo w’Ibyanditswe, ashobora kuba uburyo bwiza cyane bwo kubyutsa ugushimishwa kw’abaguteze amatwi.
4 Ushobora gutangiza ikiganiro uvuga ibi bikurikira:
◼ “Nta gushidikanya, wemera ko abantu bugarijwe n’ibyorezo by’indwara nyinshi zidakira. Ariko se, waba uzi ko Imana yasezeranyije ko vuba aha izakuraho indwara z’uburyo bwose hamwe n’urupfu?” Mureke asubize, hanyuma usome mu Byahishuwe 21:3, 4.
5 Binyuriye mu gutanga ubuhamya mu buryo bwumvikana neza kandi bworoheje, turifuza ko wagera ku mitima y’abantu benshi kurushaho bo mu ifasi yawe, ubafasha kumenya ibihereranye na Yehova hamwe n’ibyiringiro byo kuzahabwa ubuzima bw’iteka.—Yoh 17:3.