Jya Uhaza Ibyo Ukeneye byo mu Buryo bw’Umwuka
1 Ikoraniro ryacu ry’Intara dutegereje rifite umutwe uvuga ngo “Ababwiriza b’Ubwami Barangwa n’Ishyaka,” rizaduha uburyo butangaje bwo guhaza ibyo dukeneye byo mu buryo bw’umwuka. Kimwe n’ifunguro ryiza cyane ryo mu buryo bw’umubiri, nta gushidikanya ko iyo porogaramu izatugaburira mu buryo bw’umwuka itugezaho “amagambo yo kwizera” (1 Tim 4:6). Izatuma turushaho kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova. Kandi dushobora kwitega guhabwa inama n’inkunga bizadufasha kwihangana mu gihe tuzaba duhanganye n’ibigeragezo mu mibereho yacu. Yehova aduha icyizere agira ati “nzakwigisha nkwereke inzira unyura, nzakugira inama, ijisho ryanjye rizakugumaho” (Zab 32:8). Mbega ukuntu dushimishwa no kugendera ku buyobozi bwe bwuje urukundo mu mibereho yacu! Reka dusuzume ibintu bimwe na bimwe by’ingirakamaro dushobora gukora kugira ngo twungukirwe cyane uko bishoboka kose na porogaramu y’ikoraniro.
2 Tugomba Gutegura Imitima Yacu: Buri wese muri twe afite inshingano yo kurinda umutima we w’ikigereranyo (Imig 4:23). Ibyo bisaba ko twicyaha kandi tugashyira mu gaciro mu bihereranye n’ibyiyumvo byacu by’imbere mu mutima. Ikoraniro ni igihe cyo gutekereza ku mishyikirano dufitanye na Yehova, ni igihe cyo ‘kwitegereza mu mategeko atunganye rwose atera umudendezo.’ Kugira ngo dutegurire umutima wacu ‘kwakira ijambo ryatewe,’ tugomba gusaba Yehova kugira ngo atugenzure, arebe ko hari “inzira y’ibibi” iyo ari yo yose yaba iturimo ikeneye gukosorwa, maze atuyobore mu “nzira y’iteka.”—Yak 1:21, 25; Zab 139:23, 24.
3 Jya Utega Amatwi Kandi Utekereze: Yesu yashimiye Mariya ku bwo kuba yaritaye cyane ku magambo ye agira ati “Mariya ahisemo umugabane mwiza atazakwa” (Luka 10:39, 42). Nitugira imimerere nk’iyo yo mu bwenge, ntituzareka ngo ibintu bitagira akamaro biturangaze. Tuzicara kandi dutege amatwi mu gihe cyose cya porogaramu. Tuzirinda kuvuga cyangwa kugendagenda bitari ngombwa, kandi tuzaba maso kugira ngo telefoni zacu zigendanwa n’ibyuma bifotora bitarangaza abandi.
4 Mu gihe twumva disikuru, ni byiza kugira ibintu bike twandika kugira ngo bidufashe gusuzuma ukuntu ingingo igenda isesengurwa. Twagombye kugereranya ibyo twumva n’ibyo twari dusanzwe tuzi. Ibyo bizadufasha gusobanukirwa no gukomeza kuzirikana izo nyigisho. Mu gihe dusuzuma ibyo twanditse, tugomba kubikora dufite intego yo gushyira mu bikorwa izo nyigisho. Buri wese muri twe ashobora kwibaza ati ‘ni gute ibi bigira ingaruka ku mishyikirano mfitanye na Yehova? Ni ibihe bintu nkeneye guhindura mu mibereho yanjye? Ni gute nshobora gushyira mu bikorwa izi nyigisho mu mishyikirano ngirana n’abandi? Ni gute nshobora kuzikoresha mu murimo wanjye wo kubwiriza?’ Tujye dusuzumira hamwe n’abandi ingingo zadushimishije mu buryo bwihariye. Gukora ibyo bintu bizadufasha gukomeza kuzirikana amagambo ya Yehova mu ‘mutima wacu imbere.’—Imig 4:20, 21.
5 Nimucyo Tujye Dushyira mu Bikorwa Ibyo Twiga: Nyuma yo guterana mu ikoraniro ry’intara, hari intumwa imwe yagize iti “iyi porogaramu yerekezaga kuri buri muntu mu buryo bwihariye, imushishikariza gusuzuma ibiri mu mutima we n’ibiri mu mitima y’abagize umuryango we, no gutanga ubufasha bwuje urukundo kandi bushingiye ku Byanditswe bukenewe. Yatumye ndushaho kumenya ko ngomba kurushaho gufasha itorero.” Uko bigaragara, abenshi muri twe bagize ibyiyumvo nk’ibyo. Ariko kandi, kuva aho ikoraniro ryabereye twumva twubatswe kandi tugaruriwe ubuyanja byonyine ntibihagije. Yesu yagize ati “nimumenya ibyo, murahirwa niba mubikora” (Yoh 13:17). Tugomba gushyira mu bikorwa ingingo zitureba mu buryo bwa bwite tubishishikariye (Fili 4:9). Uko ni ko twahaza mu buryo bwuzuye ibyo dukeneye byo mu buryo bw’umwuka.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 5]
Jya Utekereza ku Byo Wumva:
■ Ni gute ibyo numvise bishobora kugira ingaruka ku mishyikirano mfitanye na Yehova?
■ Ni gute bigira ingaruka ku buryo mfata abandi bantu?
■ Ni gute nshobora kubishyira mu bikorwa mu mibereho yanjye no mu murimo wo kubwiriza?