ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 7/01 p. 4
  • ‘Tega Amatwi Wunguke Ubwenge’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • ‘Tega Amatwi Wunguke Ubwenge’
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • Ibisa na byo
  • Itondere ibyavuzwe byera
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
  • Tega amatwi wige
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Duteranira hamwe kugira ngo dusingize Yehova
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • Ikoraniro ry’Intara “Kwizera Ijambo ry’Imana” ryo mu Mwaka wa 1997
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
km 7/01 p. 4

‘Tega Amatwi Wunguke Ubwenge’

1 Igitabo cy’Imigani kigereranya ubwenge n’umuntu uhamagara agira ati “nimwumve, ngiye kuvuga ibikomeye; kandi umunwa wanjye ndawubumburira kuvuga ibitunganye. Ni jye nyir’inama, no kumenya gutunganye . . . nimunyumvire; kuko hahirwa abakomeza inzira zanjye. Kuko umbonye wese aba abonye ubugingo, kandi azahabwa umugisha n’Uwiteka” (Imig 8:6, 14, 32, 35). Ayo magambo asobanura neza ibihereranye n’inyigisho duhishiwe mu Ikoraniro ry’Intara rifite umutwe uvuga ngo “Abigisha Ijambo ry’Imana.”

2 Ibyo umuryango w’abavandimwe ku isi hose ukeneye byarasesenguwe, kandi porogaramu y’ikoraniro yateguriwe kwita kuri ibyo bintu bikenewe. Inyigisho zo mu buryo bw’umwuka hamwe n’inama z’ingirakamaro bizatangwa nibishyirwa mu bikorwa, bishobora kuzadufasha kugira ibyishimo, gukomeza kugirana imishyikirano myiza na Yehova no gukomeza kugendera mu nzira iyobora ku buzima bw’iteka. Nta gushidikanya, dufite impamvu nziza zo ‘gutega amatwi no kunguka ubwenge.’—Imig 1:5.

3 Mbere ya Porogaramu: Kugira ngo tuzungukirwe mu buryo bwuzuye na porogaramu izatangwa, tugomba kuzaba turi mu myanya yacu kandi dutuje igihe porogaramu izaba itangiye. Ibyo bisaba buri wese ku giti cye kugira gahunda nziza. Ikintu cy’ingenzi ni ugutangira hakiri kare. Mu ijoro rizabanziriza ikoraniro, uzaryame hakiri kare. Uzazinduke kare bihagije kugira ngo uhe buri wese mu bo muzaba muri kumwe igihe cyo kwitegura no kugira icyo arya. Uzagere aho ikoraniro rizabera hakiri kare, bityo ushobore kubona aho wicara no kugira ibintu bya ngombwa witaho mbere y’uko porogaramu itangira. Buri munsi, imiryango izajya ikingurwa saa 2:00 , naho porogaramu itangire saa 3:30.

4 Kubera ko intego y’ibanze yo guteranira hamwe ari iyo gusingiza Yehova “mu materaniro,” buri cyiciro kigomba kuzajya gitangira mu buryo buhesha ikuzo Imana yacu (Zab 26:12). Ku bw’ibyo, twese turaterwa inkunga yo kuzaba turi mu myanya yacu mbere y’uko havugwa indirimbo itangira. Ibyo bihuje neza n’inama ishingiye ku Byanditswe igira iti “ariko byose bikorwe neza uko bikwiriye, no muri gahunda” (1 Kor 14:40). Ni iki ibyo bisobanura kuri buri wese muri twe? Igihe uzaba ubonye uhagarariye porogaramu yicaye kuri platifomu mu gihe cy’umuzika ubanza, uzajye wihutira kujya mu mwanya wawe. Ibyo bizatuma ushobora kwifatanya ubigiranye umutima wawe wose mu kuririmba indirimbo ibimburira buri cyiciro, bityo urangurure ijwi ryawe usingiza Yehova.—Zab 149:1.

5 Mu Gihe cya Porogaramu: Ezira yari “yarateguriye umutima we gusuzuma amategeko ya Yehova no kugira ngo ayasohoze” (Ezira 7:10, NW ). Ni gute dushobora gutegurira imitima yacu kwakira inyigisho Yehova aduha? Igihe uzaba usuzuma imitwe ya za disikuru zitandukanye iri kuri porogaramu, uzibaze uti ‘mbese, ni iki Yehova arimo ambwira binyuriye kuri iyi porogaramu? Ni gute nshobora gukoresha ibikubiyemo kugira ngo nungukirwe ubwanjye hamwe n’umuryango wanjye’ (Yes 30:21; Ef 5:17)? Uzajye Ukomeza kwibaza ibyo bibazo mu gihe cyose cy’ikoraniro. Jya wandika ingingo uteganya kwifashisha. Jya ufata igihe cyo kuziganiraho n’abandi nyuma ya buri cyiciro mu bigize porogaramu y’uwo munsi. Ibyo bizagufasha kuzirikana no gushyira mu bikorwa ibikubiye muri izo ngingo.

6 Kwerekeza ibitekerezo ahantu hamwe mu gihe cy’amasaha menshi bishobora kugorana. Ni iki cyadufasha kwirinda kuzerereza ibitekerezo? Jya wifashisha ubushobozi amaso afite. Ahanini, ibyo duhanze amaso ni na byo twerekezaho ibitekerezo (Mat 6:22). Ku bw’ibyo, jya unanira imbaraga igusunikira guhindukiza umutwe wawe kugira ngo urebe buri kantu kose gakomye cyangwa igihise cyose. Jya ukomeza guhanga amaso umuntu utanga disikuru. Kurikira muri Bibiliya yawe igihe umurongo w’Ibyanditswe usomwa, kandi ukomeze kuyirambura igihe uwo murongo utangwaho ibitekerezo.

7 Urukundo rwa Gikristo ruzadusunikira kwirinda kurangaza abandi igihe porogaramu izaba igikomeza (1 Kor 13:5). Icyo kiba ari “igihe cyo guceceka” tugatega amatwi (Umubw 3:7). Ku bw’ibyo, ujye wirinda kuvuga no kugira aho ujya bitari ngombwa. Jya ugabanya ingendo zo kujya kwituma binyuriye mu kubiteganya mbere y’igihe. Ntugakomeze kurya cyangwa kunywa ngo ugeze igihe cyagenwe cyo gutangira, keretse gusa igihe byaba bitewe n’ibibazo by’uburwayi. Abazaba bitwaje telefoni bagendana mu ntoki, za kamera zifata amashusho n’amajwi hamwe n’ibyuma bifotora ntibagomba kuzabikoresha mu buryo burangaza abandi. Ababyeyi bagomba kureba uko umuryango wabo wose—hakubiyemo n’ingimbi n’abangavu—wakwicara hamwe kugira ngo bashobore kugenzura neza abana babo.—Imig 29:15.

8 Umwaka ushize, umusaza umaze imyaka ibarirwa muri za mirongo aterana mu makoraniro yagize ati “numvaga ko iri koraniro ryari rihebuje cyane kubera indi mpamvu. Hafi buri wese mu bateranye wasangaga agira icyo yandika, hakubiyemo n’abana bato. Kubireba byari bishimishije. Bibiliya zakoreshwaga neza igihe abatangaga disikuru babaga basabye ko ziramburwa ku bice runaka.” Gutega amatwi mu buryo bwitondewe bene ako kageni bikwiriye gushimirwa rwose. Ibyo ntibitwungura twe ubwacu hamwe na bagenzi bacu baba baje mu ikoraniro gusa, ahubwo cyane cyane, bihesha ikuzo Umwigisha wacu Mukuru, Yehova Imana.—Yes 30:20.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze