Itondere ibyavuzwe byera
1 Ikintu cyose cyavuzwe n’abantu si ko kigomba kwitabwaho mu buryo bwihariye. Ariko rero iyo Imana ivuze, haba hari impamvu zo gutega amatwi (Guteg 28:1, 2). Igishimishije ni uko hari abandukuzi bahumekewe n’Imana banditse “ibyavuzwe n’Imana” ku bw’inyungu zacu (Rom 3:2). Ikoraniro ry’intara dutegereje rizaduha uburyo bw’agaciro kenshi bwo kumva ibyo byavuzwe, mu gihe bizaba bisomwa kandi bikaganirwaho. Ni gute ushobora kubyitondera mu buryo bwihariye?
2 Hagere Hakiri Kare Buri Gitondo: Tekereza ukuntu Abisirayeli bishimye cyane igihe babwirwaga gusanga Yehova ku Musozi wa Sinayi, kugira ngo bumve Amategeko ye (Kuva 19:10, 11, 16-19)! Niba ufite imyifatire nk’iyo ku bihereranye no guhabwa inyigisho zituruka kuri Yehova mu ikoraniro ry’intara, uzakora imyiteguro yo kuhagera kare buri munsi. Ntidushobora gutega amatwi porogaramu yose mu gihe twaba tuje twakererewe maze tukavunda abandi duhatanira kubona imyanya yo kwicaramo. Aho ikoraniro rizabera, imiryango izaba ikinguye saa 2:00 za mu gitondo, naho porogaramu itangire saa 3:30 buri munsi.
3 Hari ndetse na bamwe bahagera kare, nyamara porogaramu igatangira batari mu myanya yabo. Ibyo biterwa n’iki? Bategereza igihe uhagarariye porogaramu atangije indirimbo iyibimburira bakaba ari bwo bareka kuganira n’incuti zabo, maze bagatangira kwerekeza mu myanya yabo. Twagombye kuzirikana ko mu gihe cy’iminota runaka ibanziriza indirimbo ibimburira porogaramu, uhagarariye porogaramu aba ari kuri platifomu mu gihe haba harimo umuzika w’Ubwami ubanza. Icyo ni ikimenyetso duhabwa kitugaragariza ko igihe cyo kwicara kigeze. Hanyuma, igihe indirimbo ibimburira porogaramu ishyizweho, tukaba twiteguye guhuriza amajwi yacu hamwe dusingiza Yehova.
4 Dutege Amatwi Turi Umuryango Wunze Ubumwe: Igihe ibyavuzwe byera byabaga bisomwa, iteraniro ry’Abisirayeli, imiryango, hakubiyemo “n’abana bato” bagombaga gutega amatwi kandi bakiga (Guteg 31:12). Mu makoraniro yacu, abana ntibagomba ‘gutereranwa’ (Imig 29:15, NW ). Babyeyi, mujye mureba ukuntu umuryango wanyu wose wakwicara hamwe—hakubiyemo n’abangavu n’ingimbi. Hari ababyeyi bamwe bategereza igihe indirimbo ibimburira porogaramu itangirira bakabona kujyana abana babo kwituma. Nyamara kandi, ibyo ntibishobora kwigisha abana ibirebana n’agaciro gakomeye indirimbo n’isengesho bifite mu gusenga kwacu. Mbega ukuntu byaba byiza cyane kurushaho kwita ku birebana no kwituma mbere yo gutangira buri cyiciro cya porogaramu niba rwose bishoboka!
5 Nituruhuka mu buryo buhagije buri joro kandi tukirinda kurya cyane ku manywa, ibyo bizadufasha gutega amatwi neza. Erekeza ibitekerezo byawe ku cyo utanga disikuru avuga. Ntiwemerere ibitekerezo byawe kuzerera hirya no hino. Kurikira muri Bibiliya igihe imirongo y’Ibyanditswe irimo isomwa. Gira ibintu bike wandika. Uko buri disikuru iri bube itangwa, ujye usuzuma mu bwenge bwawe ibyo utanga disikuru yavuze ubisubiramo, maze urebe ukuntu uzabishyira mu bikorwa. Umunsi nurangira, mujye mugirana ikiganiro ku bihereranye na porogaramu mu rwego rw’umuryango. Ni izihe ngingo buri wese yishimiye? Ni gute umuryango wanyu ushobora kuzikoresha mu buryo bugira ingaruka nziza?
6 Garagaza ko Wubaha Ijambo ry’Imana: Amakoraniro aduha uburyo bwiza bwo kuganira n’incuti kandi tukishimira kwifatanya n’abandi mu buryo bwubaka. Nitugera aho ikoraniro ribera hakiri kare, tuzabona igihe cyo kuganira mbere y’uko porogaramu itangira. Ariko rero, hari bamwe bahugira mu biganiro mu gihe cya porogaramu, bagatekereza bibeshya ko ibyo bidashobora kurangaza abandi cyane muri za sitade nini cyangwa mu byumba bigari. Ariko rero, n’igihe amateraniro abera ahantu hagari, kiba ari igihe cyo gutega amatwi nk’uko bigenda igihe duteraniye mu Nzu y’Ubwami. Gukoresha telefoni bagendana mu ntoki na za kamera zifata amashusho n’amajwi ntibigomba kwemererwa kurangaza abantu mu gihe cya porogaramu.
7 Igihe Mose yari arimo ahabwa Amategeko na Yehova, ‘ntiyariye umutsima, [kandi] ntiyanyoye amazi’ (Kuva 34:28). Mu buryo nk’ubwo, ntibyaba bikwiriye kurya cyangwa kunywa igihe porogaramu z’ikoraniro zigikomeza. Uretse wenda igihe byaba bitewe n’ibibazo runaka bikomeye by’uburwayi, naho ubundi wategereza ukageza ‘igihe cyagenewe’ kurya.—Umubw 3:1.
8 Mu makoraniro amwe n’amwe, haracyari ikibazo cy’abavandimwe na bashiki bacu benshi ndetse n’abana bato bagendagenda mu birongozi mu gihe cya porogaramu. Abashinzwe kwakira abantu bazahabwa amabwiriza yo gusaba abo bantu gusubira mu myanya yabo. Abitangiye gukora imirimo mu nzego zinyuranye bagomba guhita bajya kwicara mu bandi mu gihe barangije gukora imirimo yabo. Uretse abitangiye gukora imirimo bashyirwaho kugira ngo bakore imirimo ya ngombwa mu gihe cya porogaramu, abandi bagomba kuba bari mu myanya yabo, bateze amatwi porogaramu. Ntibagomba kuguma aho bakorera imirimo yabo, basurana igihe porogaramu igikomeza.
9 Ntitwagombye na rimwe kwifuza kuba “ibihuri” igihe duteze amatwi Ijambo ry’Imana (Heb 5:11). Nimucyo rero twiyemeze kugaragaza ko twubaha mu buryo bukwiriye dutega amatwi twitonze, mu gihe amagambo yera aturuka kuri Yehova azaba aganirwaho mu ikoraniro ryacu ry’intara ry’ubutaha.