Jya utanga ubufasha mu gihe gikwiriye
1 Igihe intumwa Petero yabonaga ko agomba gukomeza bagenzi be bahuje ukwizera, kuba yarabitagaho byamusunikiye kugira ibyo abibutsa kandi abatera inkunga mu buryo bwuje urukundo (2 Pet 1:12, 13; 3:1). Abo bantu ‘bagabanye ukwizera’ yabateye inkunga yo gukomeza kugwiza imico myiza yo mu buryo bw’umwuka kugira ngo bataba “abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo” (2 Pet 1:1, 5-8). Petero yabibukije ko Yehova yabahamagaye kandi ko yabatoranyije. Icyo gihe yari agamije kubafasha kugira ngo babikomereho ku buryo ‘bari kuzasangwa mu mahoro, batagira ikizinga, batariho umugayo mu maso Ye’ (2 Pet 1:10, 11; 3:14). Iyo nkunga yafashije benshi mu gihe gikwiriye.
2 Muri iki gihe, abagenzuzi b’Abakristo bita ku bwoko bw’Imana mu buryo nk’ubwo. Muri ibi ‘bihe birushya,’ abagaragu ba Yehova benshi bagomba guhangana n’imimerere igoye (2 Tim 3:1). Kubera ingorane zikomeza kwiyongera, zaba iz’ubukungu bwifashe nabi, ibibazo by’umuryango cyangwa iby’umuntu ku giti cye, hari bamwe bashobora kumera nka Dawidi wagize ati “kuko ibyago bitabarika bingose, ibyo nakiraniwe bingezeho nkaba ntabasha kureba. Biruta umusatsi wo ku mutwe wanjye ubwinshi, bituma umutima wanjye umvamo” (Zab 40:13). Ibyo bigeragezo bishobora gukomera cyane ku buryo abantu nk’abo bashobora guteshuka ku bintu by’ingenzi byo mu buryo bw’umwuka kandi bakareka kwifatanya mu murimo wa Gikristo. Icyakora nubwo baba bafite izo ngorane, ntibaba ‘baribagiwe amategeko ya Yehova’ (Zab 119:176). Iki ni cyo gihe gikwiriye kugira ngo abasaza bahe abo bantu ubufasha bukenewe.—Yes 32:1, 2.
3 Kugira ngo babigereho, batewe inkunga yo gushyiraho imihati yihariye kugira ngo bafashe abantu batifatanya mu murimo wo kubwiriza muri iki gihe. Ubu bashyiraho imihati rwose kugira ngo babigereho; kandi ibyo bizakomeza kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe. Abagenzuzi b’icyigisho cy’igitabo barasabwa gusura abantu bakonje, kugira ngo babafashe mu buryo bw’umwuka, bityo bongere gukora umurimo wo kubwiriza bifatanyije n’itorero. Aho bibaye ngombwa, umuntu ashobora kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Abandi babwiriza bashobora gusabwa gutanga ubufasha. Niba usabwe gutanga ubufasha, imihati yawe ishobora kuba ingirakamaro cyane, cyane cyane igihe utera uwo muntu inkunga ubigiranye ubugwaneza kandi umwitayeho.
4 Twese tuba dufite impamvu zo kwishima igihe umuntu yongeye gukora umurimo wo kubwiriza yifatanyije n’itorero (Luka 15:6). Imihati dushyiraho kugira ngo dutere inkunga abantu bakonje, ishobora rwose kuba “ijambo ryizihiye rivuzwe mu gihe gikwiriye.”—Imig 25:11.